Gakenke: Kubura ibumba bituma abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma baba mu buzima bugoye

Mukasano Césarie atekera hanze kubera ko nta gikoni agira.

Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Muhondo baravuga ko kubura ibumba bituma baba mu buzima bugoye; burimo inzu zishaje, inzara n’abana bava mu ishuri n’ibindi.

Mukasano Césarie avuga ko inzu ye yangiritse kubera gutekera mu nzu abamo mu gihe imvura yaguye kuko nta gikoni agira, ntan’ubushobozi bwo kwiyubakira afite mu gihe atakibona ibumba.

Yagize ati’’Nshana hanze imvura yagwa nkashyira mu nzu akaba ariho ntekera nicyo gituma amabati yabaye imyenge ndanyagirwa. Nta bumba nkibona kuko aho twarikuraga batubujije gusubirayo bivuze ko nta mafaranga mbona ngo nubake igikoni kuko nta byungo cyangwa ibibindi nkigurisha aribyo nakeshaga amaramuko no kuba nakemura n’ibindi bibazo”.

Rwandekezi Theoneste afite abana 9, inzu abamo n’abagize umuryango yarangiritse avuga ko yenda kumugwaho.

Yagize ati’’Iyi nzu yanjye igiye kungwaho ibikuta byarasadutse, kuba nta bumba tukigira ryajyaga ridufasha niyo mpamvu ntabonye uko nyisanira.’’

Ntibabona ibibatunga bihagije

Mukarwego Vestine avuga ko kuba aho bakuraga ibumba Leta yarahashyize ibindi bikorwa babayeho nta biryo bihagije babona.

Mukarwego yagize ati”Leta yari yaraduhaye ibumba  abashinwa baraza bararitwara. Mbere twarabumbaga abana bacu bakarara bariye none ubu barabwirirwa bakaburara.”

Ntibagira aho guhinga hahagije

Mukarwego akomeza avuga ko Leta yari yarabahaye ibishanga byo guhingaho bingana na hegitari 3 nyuma hamwe barahabambura ntibongera guhinga no gukura ibumba.

Yagize ati’’Ubundi bari baduhaye hegitari 3 mu Buroko, bari baduhaye hegitari 2 mu Musenyi hariyo hegitari 1 none dusigaranye hegitari 1 niyo dupfa gukukuzamo turi imiryango 12 nta musaruro uhagije tubona kuko iyo ari ibigori tubirya bikiri imibeya ntabwo turindira ngo byere, nabwo ni ugusaranganya ntibihagije kuko turi benshi.”

Hasarambo Aime Eric Jean Claude avuga ko yifuza ko babasubiza igishanga bakabafasha kubona imbuto, imibereho igahinduka.

Yagize ati’’Jyewe kubera ko nta n’ubushobozi mfite icyifuzo ni uko badusubiza icyo gishanga tukabona ibumba bakadufasha no kubona imbuto tugahinga tukeza tukabona imibereho tukabasha kwiteza imbere.”

Abana bavuye mu ishuri abandi biga nabi

Mukarwego Vestine afite abana 9 n’ umuturanyi we Mukeshimana Jeannette afite abana 7 bavuga ko kubura ibumba bituma abana birukanwa ku ishuri, abandi bakiga nabi.

Ati“Abana biga nabi hari igihe babirukana ngo amafaranga yabuze nta myenda y’ishuri, nta nkweto icyifuzo mfite mwankorera ubuvugizi bakabona icyo barya kuko hari igihe basiba kwiga kubera inzara. Mbere twarabumbaga tukabona amafaranga abana bigaga neza.”

Mukeshimana Jeanette nawe ati’’Igihe cyarageze ibumba turaribura ntitwongera kubumba no kubona ibyo tujyana mu isoko, kubera imibereho mibi, abana banjye bavuye mu ishuri baricaye”.

Jean Claude yungamo ati’’ Barajya kwiga ngo buri gihembwe ni ukwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani (8000) ngo kugirango arye ku ishuri, waba wabuze ijana ukabona ayo? Ibyo bindya ku mutima ubwo nibabirukana burundu bazaze bicare.”

Ibibazo birimo kuvugutirwa umuti

Mu rwego rwo gushaka umuti w’ibi bibazo ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko hari ibyo bateganya gukora birimo ubukangurambaga, gusana inzu, kubashakira ibumba n’ibindi nk’uko Gasata Evergiste umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo abisobanura agira ati’’Ibikorwa byo kubasanira  bigomba kurangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari .”

Ku bijyanye n’ubutaka bwo guhingaho, Gasata avuga ko agiye kubikurikirana akareba aho ikibazo kiri n’impamvu babatse aho bari barahawe.

Agira ati’’Ngiye kugikurikirana ndebe uko byagenze kugirango babe batakikibyaza umusaruro, gusa iyo ubutaka butabyazwa umusaruro namwe murabizi umuntu ashobora kuba yabuha undi ushobora kububyaza umusaruro aho kugirango bube ikirare.”

Ku bijyanye n’abana batiga Gasata yagize ati”Buri mwaka abana bo mu basigajwe inyuma n’amateka dukora uko dushoboye kose tukabashakira ibikoresho yaba ari imyambaro y’ishuri amakayi n’amakaramu kugirango turebe ko bakunda ishuri. Mu bukangurambaga ni uko bakwegera ubuyobozi kandi ubuyobozi burahari kugirango bubafashe.”

Ikibazo cy’uko aho bakuraga ibumba bahambuwe, Evergiste avuga ko hari ahandi bashobora gukura ibumba.

Yagize ati’’Ntabwo ikibazo ari ibumba, abantu bakwegerana tukabereka aho barikura hari ibishanga hagati y’imisozi, hagati y’Akagari ka Gasiza na Ruganda, Busake hari igishanga kandi kirimo ibumba aho bavugaga bari bahawe, iyo umanutse hagati ya Rwinkuba na Musagara hari igishanga kibonekamo ibumba.’’

N’ubwo abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Murenge wa Muhondo bagaragaza ibibazo bafite by’ubuzima bubi babayemo hari ibyo Leta yabagejejeho birimo kuba bafite aho kuba, VUP, ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé) buri mwaka na “Girinka”. Ibitari byatungana bikazagenda bikemurwa.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 6 =