Ishyaka Green Party ryizeye gutsinda amatora ya perezida mu 2024

Dr. Frank Habineza watorewe guhagararira Democratic Green Party mu matora ya perezida wa Repubulika y'u Rwanda mu 2024.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), riravuga ko ryizeye gutsinda amatora ya perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu 2024 nyuma y’ uko habaye amatora y’umukandida uzahagararira iri shyaka wanatangarije abanyamakuru ko iri shyaka ryizeye gutsinda binyuze mu nzego z’urubyiruko n’abagore zashyizweho n’ubwiyongere bw’abarwanashyaka baryo.

Ibi ni ibyatangajwe na Dr. Frank Habineza mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 13 Gicurasi 2023, nyuma y’uko inama Nkuru y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), rimutoreye gukomeza kuyobora iri shyaka muri manda y’imyaka itanu iri imbere akemererwa kuzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ateganyijwe mu 2024.

Abarwanashyaka bemeje Dr. Frank Habineza nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika umwaka wa 2024.

Kuba iri shyaka ryizeye gutsinda amatora ya perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganyijwe kuba mu 2024, bigaragarira ku kuba ryarahoranye iki cyizere, ubwiyongere bw’abarwanashyaka no kuba rihagarariwe n’inzego z’abagore n’urubyiruko mu turere twose tw’igihugu nk’uko Dr. Frank Habineza watorewe kurihagararira mu matora abitangaza.

Yagize ati: “Ikizere dusanzwe tugifite kandi turagihorana kandi tuzi ko abanyarwanda bazatugirira ikizere nabo tukazatsinda aya matora.”

Dr. Frank Habineza yongeraho ko bashima ubwiyongere bw’abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda hamwe n’inzego z’urubyiruko n’abagore kuko byogera ikizere cyo gutsinda.

Yagize ati: “Byaradushimishije ko no mu gihe cya COVID-19 abantu bakomeje gusaba kuba abarwanashyaka nyuma yaho barakomeza barasaba barinjira bageze ku bihumbi 4. Ibyo nabyo biratwongerera ikizere kandi ikintu nyamukuru ni uko umwaka ushize twashoboye gushinga inzego z’ishyaka ry’abagore n’urubyiruko mu turere 30. Dufite ikizere ko izo nzego zose zizadufasha gutsinda amatora.”

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) rimaze kugira abarwanashyaka basaga ibihumbi 700, rikaba rigiye gushyira imbaraga mu myiteguro ifite intego kugirango umwaka utaha rizitware neza mu matora ya perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu guhangana n’indi mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda mu gutanga ibitekerezo by’ishyaka abaturage bakazihitiramo.

Clémentine NYIRANGARUYE

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 + 8 =