‘’CPCR iyo idahaguruka abakurikiranwe n’inkiko baba bakidegembya’’ Alain Gauthier

Alain Gauthier, prezida wa CPCR, ari kumwe na madamu we Daphrose Mukarumongi Gauthier, urubanza rwa Claude Muhayimana rugiye gutangira.

Kuri uyu munsi wa 17 w’urubanza, humviswe Alain Gauthier perezida w’ umuryango Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR), yemeza ko ibyo bakora batabitewe n’urwango ahubwo ko bashakira ubutabera abadafite imbaraga zo kubwishakira kuko abakurikiranwe n’inkiko baba bakidegembya.

Alain Gauthier yatangiye asobanura ibya genocide  yakorewe abatutsi 1994, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa mu bice bitandukanye guhera nyuma y’ihanurwa ry’indege. Avuga uko batangiye gukurikirana aba genocidaire kuko babonaga hari abagiye birengagizwa n’inkiko mpuzamahanga bagakomeza kwidegembya cyane abari bari mu burayi no mu Bufaransa by’umwihariko.

Yanavuze ko bakoze amaperereza atandukanye, kimwe mubyo bamaze kubona ari uko abarokotse genocide akenshi usanga ataribo bafite temoignage (ubuhamya) zashinja abakoze genocide kuko bo babaga bihishe, ibyinshi batabibonaga ku buryo byakoreshwa nk’ikimenyetso mu rukiko.

Yanavuze ku kazi bakora nka CPCR, afashijwe n’umugore we akenshi uba amufasha mu gusemura. Kuva batangira ngo  nta plaint (kirego) bari batanga ngo cyangwe.

Yakomeje avuga ko ubufaransa kimwe n’ibindi bihugu byangaga kohereza (extrader) abanyabyaha mu Rwanda ngo bitwazaga ko ubutabera bw’u Rwanda butizewe bitewe n’igihano cy’urupfu cyahahoze. Ariko cyikaba cyaraje kuvanwaho. Uyu muryango wabo ngo ni muto ariko ugenda ugira imbaraga. Bakaba bamaze imyaka umunani ; batangiye kujya bikorera enquêtes (iperereza) zitandukanye, bajya mu Rwanda kenshi we n’umugore we. Ngo hananditswe n’ibitabo hakorwa na film zibavugaho harimo n’ibibatuka ngo CPCR yihariwe na n’umuryago we. Ikindi ngo nuko batangiye urugamba bari bonyine we n’umugore we nyuma gato batangira kumenyekana. Umugore we akaba umunyarwandakazi.

Me Mathe wunganira uregwa Claude Muhayimana  yashinjishe Alain Gauthier ko bo babona uburenganzira bwihariye bwo gukora akazi kabo, inzego zitandukanye za leta zikabibafashamo bitari nk’uko undi wese yabihabwa. Me Mathe akaba asanga atari abo gushirwa amakenga kuko ari ukuboko kwa leta y’u Rwanda. Gauthier we  yavuze ko uburenganzira bahabwa burimo kwinjira mu ma gereza n’undi wese wabisaba umuyobozi wa gereza yabuhabwa.

Me Mathe yamubajije niba uburyo babonamo temoignage (ubuhamya) buboneye, akaba afite impungenge ko bushobora kuba inkomyi yatuma ubu buhamya butemerwa nk’ikimenyetso mu rukiko.

Gauthier yamusubije ko bo ubuhamya cg amakuru bakusanya bayaha umucamanza ushinzwe gukusanya amakuru (juge d’instruction) akaba ariwe uyakoresha icyo abona ari ingenzi. Gauthier yongeraho ko ubuhamya butangwa n’abo baba batanze nk’abatangabuhamya atari bwo bushingirwaho umwanzuro w’urukiko.

Gauthier nawe yabajije Me Mathe niba ubufatanye hagati ya CPCR na leta y’u Rwanda yaba iri itubahirije amategeko. Me Mathe ati ‘’ashwi da’’. Gauthier ati ‘’none’’ ? Me Mathe yongeye abaza Gauthier uko bakusanya amafaranga bakoresha. Gauthier amubwira ko bafite inshuti za CPCR ziyatanga. Me Mathe amubaza niba afitanye isano n’abakomeye bo mu Rwanda. Gauthier yamubwiye ko umugore we afite mubyara we washatse Kabarebe, uri mu buyobozi bw’ingabo; ariko ko ibyo nta zindi nyungu zindi babivanamo. Amubwira kandi ko mu minsi yashize Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamuhaye umudari w’umurinzi w’igihango. Ndetse ko na Louise Mushikiwabo, Umuyobozi wa Francophonie baziranye. Ariko ko ibi nta kidasanzwe kirimo (mais que rien de spécial dans tout ça). Gauthier anashinja ubutabera bw’ubufaransa kugenda gahoro.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 − 14 =