Barishimira iterambere ry’ubuhahirane ryabakuye mu bwigunge

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko ubuhahirane bwateye imbere bigatuma aka karere kava mu bwigunge.

Mu byazamuye ubuhahirane hari umuhanda wa kaburimbo (Kivu Belt) ubahuza n’ibindi bice by’Igihugu ndetse n’ingendo zo mu kiyaga cya Kivu ubu zisigaye zaroroshye.

Kubwimana David utuye mu Mudugudu wa Nkwero, mu Kagari ka Congo Nile, Umurenge wa Gihango, yatangarije Imvaho Nshya ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agace batuyemo kari inyuma mu iterambere, ariko ubu kamaze kugeramo ibikorwa byinshi byazamuye imibereho y’abaturage bitewe n’imiyoborere myiza Igihugu gifite ubu.

Yagize ati: “Hano hari ahantu hari inyuma, nta mazu meza yari ahari, nta suku yahabaga, isoko ryaremeraga mu isanteri hano ugasanga hari umwanda, ariko ubu nakubwira ko ibintu byahindutse ku buryo bugaragara, iterambere ryaraje, Akarere kacu karagendwa, duhahirana n’utundi turere, na ba mukerarugendo barahatemberera, ubu kujya i Kigali byaroroshye cyane hari kaburimbo”.

Yakomeje avuga ko mbere batarabona umuhanda wa kaburimbo byari bigoye kujya mu bindi bice by’Igihugu. Ati: “ Nk’iyo wabaga ushaka kujya i Kigali wamaraga icyumweru utegura urwo rugendo bitarashoboka, wategerezaga bisi amasaha n’amasaha wajya kumva ukumva yapfiriye mu nzira bakajyana abakanishi bakajya kuyikora, urumva ko byari bikomeye. Ubu biroroshye urahamagara uti nimunkatire itike, ukagenda wabishaka ukarara ugarutse. Iterambere ni ryose!”

Ahorushakiye wo mu Kagari ka Gihinga, Umurenge wa Ruhango na we yagize ati “Turashimira umubyeyi wacu Perezida Kagame, twishimiye iterambere yatugejejeho; yaduhaye umuhanda uva i Rubavu ukajya i Karongi ukagera n’i Rusizi, uwo muhanda wadukuye mu bwigunge ubuhahirane bumeze neza. Yanampaye n’inka ubu ndoroye, sinabona uko mushimira”.

Mbarubukeye Leonard wo mu Kagari ka Bugina mu Murenge wa Gihango, avuga ko yakuriye mu Karere ka Rutsiro, kera nta terambere yahabonaga.

Yagize ati: “Twageze ku majyambere, ubu narikenuye ndoroye kandi noroje n’abandi.Umukuru w’Igihugu cyacu yaduhaye umuhanda, ntitukigenda mu bihuru, amashanyarazi arahari ubu n’iwange nsigaye nkora ku rukuta amatara akaka, agatadowa naragasezereye, ibyishimo ni byose.Ndashimira ubuyobozi bwiza dufite”.

Uwitwa Nyirabera Thérèse ufite imyaka 78, na we utuye muri aka Karere ka Rutsiro yavuze ko uretse umuhanda hari n’ibindi bikorwa remezo begerejwe. Ati: “Twabonye umuhanda mwiza ariko twabonye n’amashanyarazi, turacana ugasanga mu nzu hari umucyo, haje n’imiyoboro y’amazi meza, amajyambere yaraje, ibyo byose tubikesha ubuyobozi bwiza dufite kuko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ibyo byose ntibyari bihari”.

Ubuyobozi bw’Akarere bushimangira ko urujya n’uruza rwiyongereye

Gakuru Innocent, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, avuga ko hari byinshi byagezweho birebana n’iterambere; hamaze kugera ibikorwa remezo bitandukanye byahinduye imibereho y’abaturage.

Yagarutse ku mpinduka zimaze kuzanwa na kaburimbo agira ati: “By’umwihariko noneho ubu dufite kaburimbo yaje ari igisubizo gikomeye haba mu rwego rw’ubuhahirane n’imigenderanire, ubu mu karere hari urujya n’uruza rw’abaturage; kujya mu Karere ka Karongi biroroshye, kujya za Kigali biroroshye na za Rubavu, ubucuruzi bwariyongereye iyo ni intambwe ikomeye”.

Yakomeje avuga ko ikiyaga cya Kivu na cyo ari ubukungu kandi cyorohereza abaturage mu buhahirane bakajya no mu masoko yo mu tundi turere, ubu hari amato menshi abafasha mu bucuruzi.

Yongeyeho ko aka karere gasigaye kanasurwa cyane na ba mukerarugendo kuko ingendo zoroshye, bakabasha no gutembera mu kiyaga cya Kivu.

Ku nkengero za kiriya kiyaga, hari abashoramari batangiye kuhubaka amahoteri, avuga ko na byo biri mu biteza imbere abaturage kuko mu bihe bya shize nta hantu hari hahari umuntu yacumbika, akabona icyo kurya n’aho arara, ibyo bituma abasura akarere bahatinda bakahasiga amafaranga.

Ati: “ Ni ahantu hasurwa cyane na ba mukerarugendo bava za Rubavu bagakomeza hano iwacu Rutsiro, bagakomeza bajya mu bice bya za Karongi no mu tundi turere, urumva ko aho banyura, aho baraye bahasiga amafaranga bitewe n’ibyo bagenda bagura bigatuma abaturage biteza imbere”.

Amasoko na yo yatumye ubukungu bw’abaturage n’ubw’Akarere muri rusange butera imbere kuko harimo n’aremwa n’abaturutse ahandi.

Ati: “Ikindi navuga gifasha abaturage ni amasoko acuruza ibicuruzwa bitandukanye hamwe n’ay’amatungo by’umwihariko amasoko y’inka arimo isoko rya Rambura riri mu Murenge wa Mukura, iryo muri Manihira n’irya Nkura riduhuza n’abaturanyi bo muri Congo.

Ibyo na byo ni isoko y’ubukungu kuko abaturage babona aho bagurishiriza amatungo n’umusaruro wabo n’abakora ubwo bucuruzi bw’amatungo bakagira icyo babona kibateza imbere”.

Hari n’imihanda yagiye ikorwa ifasha abaturage kugeza umusaruro ku masoko.

Gakuru Innocent, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko n’indi bikorwa remezo bimaze kuhagera bifasha muri urwo rujya n’uruza kuko abahasura bahabona ibyo bakenera.

Muri byo harimo amashanyarazi yakwirakwijwe hirya no hino mu mirenge, uretse umurenge umwe wa Nyabirasi atarageramo kandi na ho ngo hari gahunda ya vuba yo kuyahageza.

Yakomeje agira ati : “Ikindi ni uko ubu hakwirakwije n’amazi meza, kuko ntiwavuga ko umuturage yateye imbere mu gihe atarabona amazi meza”.

Yagaragaje kandi ko hari ikindi bitezeho kuzamura urujya n’uruza n’urwego rw’ubukerarugendo, akaba ari Pariki ya Gishwati-Mukura, ubu harimo kugezwa ibikorwa remezo by’ibanze kugira ngo ba mukeruregendo batangire bahasure.

Ati: “Muri uko kubaka ibikorwa remezo hari abaturage benshi babonye akazi, hari abarinda Pariki, ayo na yo ni andi mahirwe y’iterambere”.

Uyu muyobozi arakangurira abaturage gukomeza kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bagenda bagerezwa, bakabibungabunga, bikarushaho kubahindurira imibereho.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 + 6 =