Amwe mu mateka ya Perezida Dr John Pombe Magufuli witabye Imana

Perezida Dr John Pombe Magufuli witabye Imana afite imyaka 61, kuwa 17 Werurwe 2021. Aruhukire mu Mahoro Iteka. Ifoto: Imbugankoranyambaga.

Perezida Dr John Pombe Magufuli yavukiye i Chato, muri Tanzania 1959 mu muryango w’abahinzi borozi. Yize ubutabire n’imibare (chimie et mathématique) muri Kaminuza ya Dar es Salam. Anaba umwarimu w’ubutabire n’imibare.

1995 yatowe bwa mbere nk’Umudepite. Mu 2000 aba Minisitiri Wungirije w’Ibikorwa-Remezo. 2015 yatorewe kuyobora Tanzaniya muri manda ye ya mbere.

2020 yatsindiye manda ya kabiri yo kuyobora iki Gihugu, akaba yitabye Imana akiyoboye.

Nkuko tubekesha BBC News, Magufuli yakuze mu gihe cy’Ubutegetsi bwa Nyerere, akurira mu cyaro cyo mu Karere ka Chato mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Igihugu cya Tanzaniya ku nkombe y’ikiyaga cya Victoria.

Yavuze  ko kuba yaravutse mu muryango utifashije byamuteye gushaka kuzakorera abaturage ba Tanzania.

Mu kwiyamamaza kwe mu 2015, yagize ati “Inzu yacu yari isakaje ibyatsi, kandi nkuko byari bimeze ku bahungu benshi nashinzwe kuragira inka ndetse no kugurisha amata n’amafi kugira ngo nunganire umuryango wanjye”.

Yongeyeho ati “Nzi icyo kuba umucyene bivuze. Nzihatira gufasha mu kuvugurura imibereho”.

Nyuma yo kwiga, yigishije umwaka umwe mu Ishuri Ryisumbuye nk’umwarimu w’imibare n’ubutabire, ahava akomeza amasomo yo ku rwego rwo hejuru.

Yakoze imyaka mike nk’Impuguke mu butabire bwo mu rwego rw’inganda. 1995 yiyamamarije kuba umudepite uhagarariye akarere avukamo ka Chato.

Nyuma yo kuba umudepite, mu buryo bwihuse yahise azamuka mu ntera agirwa Minisitiri Wungirije w’Ibikorwa-Remezo.

Minisitiri Mama Anna Abdallah yari yungirije muri iyo Minisiteri, yavuze ko uburyo bwe bwo kutarya iminwa, bwibanda ku gutanga umusaruro no kugera ku bintu bifatika, bwahise bwigaragaza.

Mu mwaka we wa mbere muri ako kazi, yatunguye abantu ashobora gukoresha umuhanda wari umaze igihe waratinze gukorwa, unyura mu nyubako y’iyo Minisiteri.

Mu 2015, Magufuli yiyamamarije kuba Perezida w’Igihugu. Bivugwa ko yabaye umukandida uhuriweho na bose mu bakuru bo mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) rimaze imyaka 44 ku butegetsi.

Ayo matora akaba ariyo ya mbere yabayemo guhatana gukomeye mu mateka y’iki Gihugu, Magufuli ayatsinda bigoranye ku majwi 58%.

Mu 2020 yatsindiye manda ya kabiri n’amajwi 84%, ariko amashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi yamaganye ibyayavuyemo avuga ko yabayemo uburiganya, ibyo komisiyo y’amatora kahakanye.

Taliki ya 17 Werurwe 2021 nibwo Visi Perezida we, Samia Suluhu Hassan yatangaje urupfu rwa Prezida John Magufuli, mu butumwa yacishije kuri Television y’Igihugu (TBC).

Leta ikaba yatangeje ko Prezida Dr Magufuli yishwe  n’ikibazo cy’umutima mu Bitaro bya Mzena mu mujyi wa Dar es Salaam. Uyu Visi Perezida Samia Suluhu Hassan yatangaje icyunamo cy’iminsi 14 ibendera ry’Igihugu ryurukijwe kugeza hagati.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
34 ⁄ 17 =