Amashyuza avura indwara nyinshi zirimo na ’bronchites’

Amazi ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’abantu. Abahanga bavuga ko n’ubuzima ubwabwo butangirira mu mazi. Uyu munsi Kigali Today yifashishije imbuga za interineti zitandukanye, irabagezaho ibyiza by’amazi ava mu butaka agasohoka ashyushye yitwa ‘amashyuza’.

Nk’uko tubikesha urubuga https://www.santenaturellemag.com, igituma amashyuza ari umuti ni ukubera ibiyagize, kandi biratandukanye bitewe n’aho aherereye.

Ubushyuhe karemano buba mu mashyuza ni bwo butuma agira imbaraga mu kuvura indwara zitandukanye, cyane cyane iz’imitsi (rubagimpande). Iyo ayo mazi akiri mu isoko aba ashobora no kurenza dogere 60 z’ubushyuhe (60°C), ariko iyo ageze hanze aba ari hagati ya dogere z’ubushyuhe 28 na 36 (28°C na 36°C).

Kugira ngo umuntu abone ibyiza by’amashyuza nk’umuti, uretse koga ayo mazi, banayakoresha bamunanura mu gihe ayarimo (massage). Ibyo bigakorwa n’abantu bize kandi bazobereye ibyo kunanura ingingo bitwa ‘kinésithérapeutes’ mu rurimi rw’Igifaransa.

Urwo rubuga ruvuga ko hari abantu bajya kwa muganga bakabandikira imiti itandukanye, nyuma bamara kubona ntacyo ibamariye, bakibuka ko bashobora no kwivuza imiti gakondo usanga mu mico y’ibihugu bitandukanye. Muri iyo miti gakonda harimo n’amazi y’amashuza.

Ni ryari umuntu agirwa inama yo kwivurisha amashyuza?

Amashyuza akoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye harimo iz’imitsi, no kubabara mu ngingo. Hari kandi n’indwara z’uruhu zivurwa n’amashyuza.

Amashyuza ni meza mu kuvura indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero

Nk’abantu barwara indwara yitwa ‘bronchite’ irangwa no gukorora igihe kirekire ariko itandura, umuhaha n’izindi, bagirwa inama yo koga amazi y’amashyuza. Ayo mazi atuma amatembabuzi asa n’ashonga, bityo imyanya y’ubuhumekero igakora neza bitagombye gusaba ibinini. Intego yo gukoresha ayo mazi ni ukugabanya imiti bita ‘antibiotiques’.

Amashyuza avura ububabare buhoraho

Amashyuza afasha abantu bagira ububabare buhoraho. Hari nk’abakunda kubabara umugongo, umutwe, mu ngingo bakabimarana imyaka myinshi, bananywa imiti yo kwa muganga ntigire icyo ibamarira. Amashyuza abagirira akamaro ku buryo budashidikanywaho, ubwo bubabare bakagabanuka cyane.

Ku rubuga www.passeportsante.net, bavuga ko amazi y’amashyuza yigiramo intungamubiri zitandukanye.

Amashyuza ni meza ku ruhu rw’umuntu

Amashyuza nubwo yagurwa yaramaze gutunganywa agashyirwa mu macupa n’umwuka, cyangwa se agashyirwa mu mavuta yo gusiga ku ruhu, igihe cyose agira akamaro.

Ibyiza by’amashyuza ku ruhu rw’umuntu ni ibintu bizwi guhera mu myaka ya cyera, kuko hari abantu bajyaga bayakoresha ku ruhu rwafuruswe cyangwa rurwaye rugakira.

Amashyuza akoreshwa ku ruhu rw’umuntu umaze kwiyogosha kugira ngo atagira imiburu, ku ruhu rwababuwe n’izuba ryinshi, ku ruhu rwahuye n’ubushye, kuko afasha uruhu gukira vuba.

Amashyuza akoreshwa mu mavuta yo kwisiga

Amavuta n’amasabune (produits cosmétiques), birimo amashyuza bifasha ubikoresha kutagira ibibazo by’uruhu. Hari n’amavuta arimo amashyuza akoreshwa mu guhanagura ibyo umuntu aba yisize ku ruhu (démaquillage), bikarinda uruhu rwe kuzana ibibara bisa nabi ku ruhu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 6 =