“Amagambo yakoreshwaga muri jenoside yakorewe abatutsi agomba kumvikana uko yakoreshwaga” Dr Helene Dumas

Dr. Hélène Dumas, umufaransakazi akaba impuguke mu mateka. @Google

Ku munsi wa Gatanu w’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta ruri kubera mu rukiko rwa rubanda I Paris mu Bufaransa hagarutswe ku magambo yakoreshwaga mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ko agomba kumvikana uko yakoreshwaga muri icyo gihe, aho kuyashakira ibisobanuro bitandukanye n’icyo yabaga avuga.

Mu buhamya yatanze, Dr Helene Dumas akaba n’impuguke mu mateka yatangiye asubiza ibibazo by’ubushinjacyaha muri uru rubanza, asobanura uburyo inzego z’ubutegetsi zari zubatse mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 n’uburyo amabwiriza yatangwaga guhera ku rwego rwa Perefegitura ya Gikongoro ari nayo Bucyibaruta Laurent yari abereye Perefe,kugera ku rwego rwa Serire.

Dr Helene Dumas yakomeje agaragaza ko ubwo buryo  ari nabwo bwakoreshejwe hatangwa amabwiriza yo kwica abatutsi mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, bariyeri zigakwirakwizwa hirya no hino ku buryo bworoshye aho abategetsi mu nzego zose babaga bari mu mwanya mwiza wo kumenya ibyakorwaga byose.

Ubwo Dr Helene yasabwaga n’ubushinjacyaha kuvuga kuri zimwe mu mvugo zakoreshwaga mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi harimo n’iyakoreshejwe n’uwari perezida wa Leta y’abatabazi Sindikubwabo Theodore mu nama yakorewe i Butare tariki ya 19 Mata 1994, aho yahamagariraga abantu gukora bakareka “imikino” nk’uko byumvikanye mu mvugo y’umushinjacyaha.

Dr Helene yasobanuye ko ibyo bitari ukubwira abantu kwitabira umurimo ko ahubwo byari ukubashishikariza kwica abatutsi. Mu nama yitabiriwe n’abayobozi bakomeye mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta n’iza gisirikare, Bucyibaruta yasabye abayobozi bayoboraga komini kubwira abaturage ko bagomba gukaza umutekano, no gushyira ahantu bariyeri ahantu hatandukanye harimo kuri kiliziya za Cyanika na Kaduha,ku kigo nderabuzima cya Murambi kandi ko bagomba kurwanya umwanzi. Bucyibaruta kandi yakoresheje inama yise ko ari iyo kugarura umutekano muri Gikongoro aho yavugaga ko ibyabaye ari ugusubiranamo kw’amoko n’ibikorwa by’urugomo.

Ubushinjacyaha bwakomeje kubaza Dr Helene Dumas kugira icyo avuga ku mvugo zakoreshwaga mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi asubiza ko hari amagambo asanzwe akoreshwa mu Kinyarwanda ariko adasobanuye ibintu bibi ,nko gukora,guhiga,ku buryo kumva cyangwa gusoma ibyo abayobozi bavugaga wakumva ari ibisanzwe, mu gihe yari yarahinduriwe igisobanuro cyayo,agakoreshwa mu guhamagarira abahutu kwica abatutsi.

Ubwunganizi bwa Bucyibaruta Laurent nabwo bwagarutse ku ngingo yerekeye amateka,aho Me Biju –Duval yakomoje ku butumwa Bucyibaruta yahaye aba burugumesitiri ngo babugeze ku baturage.

Uyu mwunganizi wa Bucyibaruta yasobanuye ko ku mabwiriza yari yoherejwe na Minisitiri w’ubutegetsi yari ku rupapuro rumwe gusa Bucyibaruta yongeyeho amagambo ye kugera ku mpapuro zirindwi mu cyo Me Jean Marie Biju –Duval yise ko kwari uguhamagarira abaturage kwirinda ibikorwa by’ubugome n’urugomo.

Ubwo butumwa bukaba bugomba kumvikana mu gihe bwavugiwemo aho kwica abatutsi byafatwaga nk’ibintu bisanzwe kandi byoroshye nk’uko Dr Helene Dumas yabitangarije umushinjacyaha. Urukiko rukaba ruzakomeza kumva abandi batangabuhamya kuwa mbere  taliki ya 16 Gicurasi 2022.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 + 16 =