Abaturage bifuza ko hashyirwaho uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga ikirego hadakenewe Interinete

Uburyo bwo gukoresha Ikoranabuhanga

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru bagaragaje ko batarasobanukirwa n’ikoranabuhanga risigaye rikoreshwa mu gutanga ikirego rizwi nka IECMS (Integrated Electronic Case Management), bituma iyo bakeneye kugana inkiko bifashisha abandi bantu.

Baganira n’ikinyamakuru The Bridge Magazine bakibwiye ko kudasobanukirwa ubu buryo byatewe n’uko batigeze bakangurirwa uko bukoreshwa kugira ngo igihe bakenera kujyana ikirego mu rukiko  babukoreshe.

Ikindi bagaragaza ni uko ubu buryo bugoranye cyane kuko bukoresha ikoranabuhanga gusa (web based) bakavuga ko  buramutse bukoresheje telephone ngendanwa hadakenewe murandasi  (internet) byaborohera .

Nshizirungu Fidele, utuye mu kagali ka Ninda, umurenge wa Nyange, avuga ko gahunda yo gutanga ibirego hakoreshejwe ikoranabuhanga atigeze ayimenya ariko ko aramutse ayigishijwe akayisobanukirwa byamufasha bikamugirira akamaro bikanamugabanyiriza umwanya yataga agana ababimufashamo.

Ibi abihuza na Muganza Theoneste, utuye mu mudugudu wa Nyarubande, akagali ka Rungu, umurenge wa Gataraga, uvuga ko gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga ikirego yabyumvise yaje mu mujyi wa Kigali, ariko atigeze abusobanukirwa byimbitse.

Ati” byadufasha turamutse tubisobanuriwe. Ikindi ni uko haramutse hakozwe uburyo bukoresha telefone hadakenewe murandasi mu buryo bw’ubutumwa bugufi byadufasha kuzigama umwanya twakoreshaga tugana abadufasha gutanga ikirego, tukawukoresha mu mirimo yo kwiteza imbere .”

Inzego z’ubutabera z’u Rwanda zatangiye kwifashisha IECMS (Integrated Electronic Case Management) ku ya 1 Mutarama 2016, iri rikaba ari ikoranabuhanga rifasha mu gutanga ikirego no gukurikirana aho urubanza rugeze, kuko rihuza amakuru y’inzego zose z’ubutabera kuva ku Bugenzacyaha, Ubushinjacyaha, inkiko, Minisiteri y’Ubutabera kugeza no ku Rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).

Iri koranabuhanga ryaje risimbura iryari risanzwe rikoresha mu gutanga ibirego hifashishijwe ikoranabuhanga EFS (Electronic Filing System), ariko ritangirira ku nkiko zo mu Mujyi wa Kigali.

IECMS ihuza amakuru yemewe kubonwa na buri wese, aturuka mu bigo nk’umushinga w’indangamuntu, Ikigo cy’Imisoro n’amahoro n’Ikigo gishinzwe ubutaka. Ibi ngo bituma amakuru ku muntu runaka, yaba ajyanye n’imitungo cyangwa imisoro, byoroha kuyabonera ahantu hamwe mu ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko mu kugenda yagurwa, muri IECMS hazongerwamo uburyo bwo gushyira umukono na kashe ku nyandiko binyuze mu ikoranabuhanga no kongeramo ibikumwe by’abantu hagamijwe gukurikirana nk’abanyabyaha.

Imibare y’umwaka w’ubucamanza wa 2018/2019, igaragaza ko mu myaka 3 ishize, dosiye ubushinjacyaha bwakira ziyongereye ku gipimo cya 78%, ziva ku ibihumbi 25 muri 2015/2016 zigera ku bihumbi 45 muri 2018/2019.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 5 =