Abana b’abakobwa 99% bahohotewe bari hagati y’imyaka 4 na 18

Nsabimana Nicolette, Umuyobozi w’Umuryango Centre Marembo, watangaje ko Abangavu 99% bahohotewe, bakiriwe na Centre Marembo bari hagati y’imyaka 4 na 18.

Ikigo Centre Marembo, gifasha abana b’abakobwa bahohotewe kwiyakira bitewe n’ihungabana baba bafite, kivuga iki kibazo gihangayikishe cyane. Transparency International Rwanda, irasaba buri wese guhaguruka bakarandura iki kibazo kuko byangiza umwana mu mitekerereze, bikica n’ahazaza he.

Mu mwaka wi 2019; Centre Marembo yakiriye abangavu bahohotewe bangana ni 120, naho uyu mwaka 2020 bakira abangavu 220 bahohotewe, umubare ugenda wiyongera. Umuyobozi w’Umuryango Centre Marembo, Nsabimana Nicolette yagize ati “dukora kuburyo dufasha aba bana kwiyakira kuko baba bameze nk’abahungabanye. Abo twakira 99% baba barakorewe ihohoterwa bafite imyaka 4 kugeza kuri 18″.

Kimwe mu bisubizo, uyu muyobozi atanga ni ugukorana n’Ikipe igizwe n’abangavu Intwari FC  mu bukangurambaga bw’iminsi 16,  kuko basanze intego z’iyi kipe zihuye n’ibyo basanzwe bakora ndetse bifuza ko umuvuduko wo guterwa inda kw’abangavu  no gusambanywa bigabanuka.

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda gihagangiyikishije Abanyarwanda kuko baziterwa imburagihe bikangiza umwana mu mutwe, bikica n’ahazaza. Agasaba buri wese  guhaguruka bagahangana n’iki kibazo.

Yagize ati “Transparency International, Ishami ry’u Rwanda, gutwara inda tubibona nk’ingaruka z’ikibazo nyirizina, ikibazo gikomeye tubona ni ugusambanya abana. Umwana wasambanijwe yatwara inda cyangwa ntayitware bifite icyo bimwangizaho mu mutwe, bimwicira ubuzima bwe bw’ejo hazaza”.

Yakomeje avuga ko ubukangurambaga budasanzwe bwo kurwanya ihohoterwa n’inda ziterwa abangavu binyuze mu mikino bizatanga umusaruro kuko hazajya hatambutswamo ubutumwa kuri iki kibazo gihangayikishije.

Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Intwari, Ntawuyirushamaboko Célestin,  watangije ikipe y’umupira w’amaguru ya Intwari FC igizwe n’abakobwa, igamije gukora ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu,  yavuze ko iyi kipe yamuritswe,  hatangizwa iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ku Isi. Aho insanganyamatsiko izibandwaho mu Rwanda igira iti ″Twubake Umuryango uzira ihohoterwa rishingiye ku gitsinda”

Mu turere dutandukanye hazakorwa ubukangurambaga, aho bazajya bakina umupira w’amaguru, hanatambutswa ubutumwa buzatangwa n’abayobozi ku ihohoterwa rikorerwa abangavu .

Imibare itangwazwa na Minisiteri y’ Iterambere ry’Umuryango yerekana ko kuva mu 2016 kugeza mu 2019, mu Rwanda habarurwa abakobwa 70.000 batewe inda z’imburagihe.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 − 3 =