Abakekwaho gusiga bakoze jenoside baba mu mahanga bajye bazanwa kuburanira mu Rwanda

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bifuza ko abakekwaho gukora jenoside bafatwa, bajya bazanwa kuburanira mu Rwanda kuko hari ababuraniye mu mahanga bakagirwa abere kandi bari bafite ibimenyetso  byari kubahamya icyaha. Umuhuzabikorwa wa Justice et mémoire asobanura ko hagomba kuba hariho amasezerano hagati y’ibihugu yo kohererezanya abantu bakurikiranyweho ibyaha. 

Bakareke Jean Baptiste perezida wa ibuka mu kagali ka Karemereye yifuza ko abakurikiranyweho ibyaha bya jenoside baba mu mahanga bajya boherezwa mu Rwanda igihe bafashwe, by’umwihariko aho bakoreye ibyaha kuko hari imanza zagiye ziba ntibabimenyeshwe bityo hakaba hari abagizwe abere nka Bagambiki Emmanuel  waburaniye Arusha muri Tanzanie. N’agahinda aragira ati «  ntitwabimenye kandi hano Mibirizi, Bagambiki yahatsembye abatutsi benshi, rero kuba yaragizwe umwere bidutera agahinda n’ipfunwe ».

Mu rwibutso rwa Mibirizi ahashyinguwemo imibiri 13.760

Nkurunziza Gabriel atuye Mibirizi, yunga mu rya mugenzi we agira ati « byaba byiza abagize uruhare muri jenoside bari mu mahanga, igihe bafashwe bagiye bazanwa kuburanira mu Rwanda ndetse mu gace bakoreyemo jenoside kugira ngo dutange ubuhamya ».

Ndagijima Laurent perezida wa Ibuka mu karere ka  Rusizi yemeza ko ubutabera atari abanyarwanda babuharanira gusa ku cyaha cya jenoside yakorewe abatutsi kuko n’ibindi bihugu byatangiye  kumva neza  ko ntawakora icyaha cya jenoside ngo agisazane barinde bamushingura adashyikirijwe ubutabera. Akaba ashima uruhare rw’amahanga mu kuburanisha abakekwaho gukora jenoside hamwe n’ibihugu byemera kubohereza mu Rwanda ngo abe ariho baburanira.

Ntampuhwe Juvens umuhuzabikorwa w’umushinga w’ubutabera no kubungabunga amateka (justice et mémoire) asobanura ko akenshi u Rwanda ruba rusaba ko bariya bantu bakekwaho ibyaha bya jenoside baza kuburanira hano mu Rwanda kuko inzego zibishinzwe mu Rwanda zohereza impapuro zisaba ko abakekwaho gukora jenoside bafatwa, urugero nka Rukeratabo Théodore waburaniye mu gihugu cya Sweden.

« Aho ruba ruvuga ngo icyaha cyakorewe mu Rwanda, abagikorewe ni  abanyarwanda, kinakorwa n’abanyarwanda. Noneho rugasaba ko  bakwiye kuza kuburanishirizwa mu Rwanda kuko n’ibimenyetso ariho  byakoroha ».

Aha ni Mibirizi, aho abatutsi bahungiye ku Kiliziya no bitaro

Ntampuhwe akomeza asobanura ko kugira ngo igihugu cyemere kohereza abantu kuburanira mu kindi gihugu hari ibisabwa. Icya mbere hagomba kuba hariho amasezerano hagati y’ibihugu yo kohererezanya abantu bakurikiranyweho ibyaha.  Icya kabiri n’igihe amasezerano adakunda kubera ko umuntu yarangije kuba umwenegihugu  w’igihugu runaka.

Urugero nka Rukeratabaro waburaniye mu gihugu cya Sweden we yamaze kubona ubwenegihugu bwo muri Sweden bivunze ngo yahaburaniye ari nku munyaswuwede.  Kandi ngo mu mategeko y’ibihugu byinshi usanga bavuga ko badashobora kohereza umwenegihugu wabo ngo ajye kuburanira mu kindi gihugu.

U Rwanda rumaze gutanga impapuro 1089 zo guta muri yombi abakekwaho gukora jenoside yakorewe abatutsi 1994, murizo 500 n’abari ku mugabane w’Afurika.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 15 =