Abagore bafunzwe bahangayikishwa n’imiryango yabo kuko abagabo babatererana

Abari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo kuri iki kibazo cy'abagabo batererana bagore babo mu gihe bafunze.

Abagore bafunzwe n’abasoje ibihano bavuga ko iyo bafunzwe baba bafite impungenge ku miryango yabo aho basanga abagabo babo barashatse abandi bagore ubundi ngo bakagira n’impungenge ku bana babo baba basize z’uko bazaba abajura abandi bagasambanywa

Uwimana Angélique, wasoje igihano cye muri Gereza ya Ngoma, Intara y’Uburasirazuba, atuye mu murenge wa Muhazi, akarere ka Rwamagana, avuga ko abagore baba bafite impungenge zikomeye ku miryango yabo baba basize iyo bafunzwe, ati ” Nafunzwe mfite abana babiri mbasiga umukuru w’umukobwa afite imyaka 16, nari mfite impungenge ko azasambanywa ngasanga yaratewe inda y’imburagihe gusa nagize amahirwe arerwa n’umugiraneza w’umukozi w’Imana nsanga ameze neza gusa yari yarahungabanye kuko yasubiye inyuma mu biro no mu ishuri”.

Uwimana akomeza avuga ko yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu nyuma agahabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agejeje ku mwaka umwe n’amezi abiri n’ibyumweru bitatu ati ” Mu gihe namaze muri gereza nabonye aho usanga ikibazo gikomeye cy’uko abagore baba bafite impungenge ku miryango basize. Bamwe iyo bafunguwe basanga abagabo babo barishakiye abandi, barataye abana cyangwa baraharitswe,  ubundi abagabo ntibasure abagore babo “.

Uwimana yungamo avuga ko mu buzima yabaye muri gereza yaje kujya afashwa n’umuryango uharanira agaciro k’umuntu uri muri Gereza (Foundation Dignité en Détention, DiDé Rwanda) ukamufasha kwiga umwuga no kujya mu matsinda ya Mvura Nkuvure, aho abagororwa bahura bakomorana ibikomere binyuze mu biganiro hagati yabo.

Mukansoro Odette, Umuyobozi w’umuryango uharanira agaciro k’umuntu uri muri Gereza, (Foundation Dignité en Detention , DiDé Rwanda), avuga ko batangiye 1998 bakora ibikorwa binyuranye byibanda cyane mu gufasha abagore n’abakobwa bafunzwe badafite ubushobozi bwo kwibonera abunganizi mu mategeko, ati ” ubu dukorera mu magereza atanu, dutanga abunganizi ku bagore n’abakobwa badafite ubushobozi tukabigisha imyuga izabafasha basubiye muri sosiyete Nyarwanda, tukabafasha no kwiyakira aho bashyirwa mu matsinda abafasha komorana ibikomere ya Mvura Nkuvure”.

Mukansoro akomeza avuga ko abagore bahura n’ikibazo gikomeye cyo gutereranwa n’abagabo babo, bakabatererana, ntibasurwe ndetse ngo bamwe barangiza ibihano bagasanga abagabo babo barashatse abandi bagore, abandi barataye imiryango.

Mukansoro yungamo asaba inzego bireba kuziga kuri iki kibazo cy’abagore bafunzwe, ku buryo bajya bafungurwa ntibasange baraharitswe.  Ati ” Hakwiye kwigwa uburyo hashyirwaho ibihano ku bagabo bashaka abandi bagore mu gihe abo bashakanye mbere bafunzwe “.

Me Bugingo Jean Bosco, Umuyobozi w’Ikiraro kigana ku Mategeko ( Rwanda Bridges to Justice) avuga ko bafasha abatishoboye badafite ababunganira mu mategeko mu manza nshinjabyaha, bagatanga ubumenyi ku bavoka hifashishijwe impuguke mpuzamahanga mu mategeko, gukurikirana no kwigisha abagororwa uburenganzira bwabo bw’ibanze cyane bakibanda kubafite intege nke.

Me Bugingo akomeza avuga ko kuva mu myaka 3, mu magezeza 5, hafashijwe abagororwa 2232 bangana na 91% by’abari gufashwa bose; banongerera ubumenyi ku abavoka 110, hanakorwa inama 48 zahuguwemo inzego zitandukanye zirimo abagenzacyaha n’abashinjacyaha.

Ku kibazo cy’uko abagabo batererana abagore iyo bafunze, Komiseri mukuru wa RCS, CG George RWIGAMBA, avuga ko bigira ingaruka ku miryango, ati” iyo abagore bafunzwe baba bifuza ko imiryango yabo ibasura kuko bibafasha gukomeza kumenya amakuru y’imiryango yabo”.

Anakomeza avuga ko abagore basurwa gake cyane, imiryango yabo ikanabata bagasigara bafasha na gereza. Yagize  ati ” Turasaba umuryango nyarwanda ko batajya batajya babaterena  ahubwo bakwiye kubegera bakababa hafi kuko bibagaruramo ikizere”

Muri uyu mushinga hahuguwe abacungagereza 504, hahugurwa abafite aho bahurira n’amategeko 77, hanahugurwa abashyigikirana 250.  Abagororwa bagezweho n’ubuvuzi ni 4050, abavuwe bagakira ni 2893 , abagikurikiranwa ni 1081.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 18 =