Mu Rwanda ½ kirenga cy’abarwaye kanseri ntibabimenya

Minisitrir w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana mu nama nyunguranabitekerezo ku kwirinda indwara ya kanseri.

Mu Rwanda, kimwe cya kabiri ndetse kinarenga cy’abarwaye kanseri baba batabizi, bikamenyekana bitinze cyangwa indwara iri hafi guhitana ubuzima bw’umuntu.

Icyegeranyo cy’Umuryango w’abibumbye cyerekana ko abantu ibihumbi 6 bicwa na kanseri mu Rwanda buri mwaka. Ukuriye ishami ryo kurwanya indwara zitandura harimo na kanseri Dr. François Uwinkindi, atangaza ko babona abantu 1000 ku mwaka barwaye kanseri ariko hakaba hari abapfa batabashije kwisuzumisha cyangwa hatanamenyeka ko barwaye kanseri akaba ariyo mpamvu iyi mibare iri hasi ugereranije n’icyegeranyo mpuzamahanga.

Mu Rwanda, mu mwaka 2020, abantu 8835 barwaye kanseri, muri bo abagore bari 5152, ihitana 3460 mu gihe abagabo bayirwaye ari 3683 igahitana 2584.

Mu kiganiro Minisitrir w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yagiranye n’itangazamakuru yagaragaje ububi bw’iyi ndwara, amakoyo yayo, bimwe mu biyitera n’uburyo bwo kuyirinda.

Dr. Sabin yatangiye avuga ko hafi nka 40% umuntu ashobora kwirinda kanseri akoresheje uburyo bw’imirire, imibereho no gukora imyitozo ngororamubiri kuko hari kanseri zizanywa n’ibyo turya hamwe nibyo tunywa.

Igisobanuro cya kanseri

Kanseri ni uturemangingo duhindura isura n’imikorere yatwo tugatangira gukura mu buryo budafite gahunda bikazabyara ikibyimba bigahinduka kanseri.

Mu Rwanda kanserizi ziza ku isonga akaba ari kanseri y’inkondo y’umura na kanseri y’ibere zibasira abari n’abategarugori.

Kanseri y’inkondo y’umura

Kanseri y’inkondo y’umura iza mu myanya ya mbere mu guhitana abantu kuko bayisanganye abantu 1223 bangana na 13, 9 %. Dr. Sabin yemeza ko ari kanseri ubona ko izajyenda icika mu minsi iri imbere bitewe nuko hari urukingo rwitwa HPV rumaze imyaka 10 ruhabwa abana b’abakobwa ndetse n’abakuru bakaba bashobora kurufata harimo n’ababyeyi. Iyi kanseri ikaba iterwa na virus HPV (Human Papillomavirus) arinayo ikingirwa.

Mu Rwanda, abangavu hafi 95% bahawe urukingo rubarinda kuba bazarwara iyo kanseri.  Abari bakuze batahawe urukingo kuko rwari rutaraza ngo nibo benshi barimo kugaragara ko bayirwaye. Kuri ubu hakaba harimo gufatwa ibipimo bya HPV DNA ndetse hakaba hari na gahunda yo gupima ababyeyi bose bacikanwe nurwo rukingo kugira ngo harebwe abazagira iyo kanseri bamenyekane, bavurwe hakiri kare.

Kanseri y’ibere

Kanseri y’ibere nayo itwara ubuzima bw’abantu benshi kandi iyo igaragaye kare iravugwa ikaba yanakira ku gipimo kiri hejuru ya 80 %. M u Rwanda yagaragaye ku bantu 1.237 bangana na 14 %.  Yo nta rukingo rwayo ruhari ariko umuntu ashobora kuyibona kare kuko umuntu ashobora kwipima yikorakora ku ibere; ku buryo utubyimba duto tuza mu ibere tuvurwa hakiri kare ntikwire hose, hakaba n’imashini ziyipima zitwa mammographie zatangiye kugera ku bitaro zifashishwa mu kuyipima.

Abagabo nabo barwara y’ibere

Dr. Uwinkindi, asobanura igituma abagabo nabo barwara kanseri y’ibere. “Kuko abagabo nabo bagira amabere nubwo atari manini, nabo bashobora kurwara kanseri kuko imibare y’umwaka ushize habonetse abagabo 26 bayirwaye.  Nabo bakaba bagomba kumenya ibimenyetso byayo, babibona bakihutira kujya kwa muganga”.

Ibimenyetso bya kanseri y’ibere

Dr. Uwinkindi arasobanura ibimenyetso bya kanseri y’ibere “Kubona amabere yatangiye kubyimba, ukumva akubabaza, arimo kuzamo uduturugunyu cyangwa utubyimba ni ikimenyeretso mpuruza cya kanseri y’ibere ku buryo wakwihutira kujya kwa muganga ukamenya uko bimeze”.

Kanseri ya prostate

Ku bagabo kanseri iza ku mwanya wa mbere niya prostate, mbere ikaba yaragaragaraga mu bantu bakuze ariko ubu ikaba yaratangiye kugaragara guhera ku myaka 30 na 40. Hakaba hari ibipimo bigiye gukwirakwizwa mu bitaro hose bizajya bifasha abantu kwipima iyo kanseri, umuntu akaba yajya kwisuzumisha buri mwaka.

Uyu mwaka hari abantu 450 barwaye kanseri ya prostate ariko hakaba hari abataramenyekanye yahitanye kuko batabashije kwisuzumisha.

Kanseri yo mu gifu na kanseri yo mu muhogo ahanini ziterwa n’inzoga

Kanseri yo mu gifu na kanseri yo mu muhogo, mu murwangano ngongozi kuva mu kanwa kugera aho umwanda usohokera. Izi kanseri zica mu nzira y’umuhogo akenshi zifitanye isano nibyo umuntu arya hamwe nibyo anywa cyane cyane inzoga.  Ubushakashatsi bwagaragaje ko aho inzoga zinyura zigenda zangiza imitsi n’uturemangingo twaho zikahakomeretsa cyangwa zikahaharatura. Ngo iyo zihanyura buri gihe harimo alcool (ibisindisha) zifite imbaraga cyane, uturemangigo twaho tugenda duhinduka buhoro buhoro tugahinduka kanseri. Dr. Sabin ati “Inzoga n’itabi n’ibindi bintu turya bishobora gukometsa no kwangiza imiterere y’uturemangingo bikaba bifitanye isano na za kanseri zimwe na zimwe”.

Uruhare umuntu afite mu kwirinda no gukumira kanseri

Dr. Sabin akomeza asaba buri wese kugira uruhare mu kwirinda kanseri, akamenya ibyo arya nibyo anywa, agakora imyitozo ngororamubiri kuko irinda kanseri hafi zose. Ndetse ngo iyo umuntu yarwaye kanseri cyangwa ari hafi kuyirwara (afite ibimenyetso) agirwa inama yo gukora imyitozo ngororamubiri, kunywa unywa amazi ahagije, kuruhuka bihagije no kurya ibiryo birimo imboga n’imbuto. Ibi uwayirwaye abwirwa akaba aribyo akwiye gukora mu kuyirinda. Dr. Sabin yemeza ko kwita ku mubiri bigira uruhare rwa 40 % mu kwirinda indwara nyinshi cyane harimo na kanseri.

Kanseri ya karande

Iyo hari kanseri zagaragaye mu muryango zifitanye isano na karande y’umuntu, ngo ibyo nabyo biba byiza iyo ubizi ko mu muryango hari uwigeze kurwara kanseri y’ibere cyangwa n’izindi kugira ngo zikurikiranywe mu buryo bwo kwipimisha buhoraho. Kugira ngo nigaragara ivurwe hakiri kare ikire, kuko kuyibona yageze kuri stade 4 cyangwa ya 3; akenshi igikorwa ari ukugabanya ububabare kuko iba yaramaze gukwira mu mubiri wose, akaba ari nta miti iraboneka yo kuyivura yarangijwe gukwirakwira mu mubiri.

Dr François Uwinkindi, Ukuriye ishami ryo kurwanya indwara zitandura harimo na kanseri.

Ukuriye ishami ryo kurwanya indwara zitandura harimo na kanseri, Dr François Uwinkindi avuga ko imibare y’abarwara kanseri igenda yiyongera haba mu Rwanda no ku Isi ugereranije nuko byari bimeze mu mwaka wa 2007; aho mu Rwanda abarwayi ba kanseri bari 650 ariko ubu imibare bafite y’abantu baje kwivuza kwa muganga ari 5300. Iyi mibare baka bayijyanisha nuko ubumenyi kuri kanseri bwazamutse ndetse n’ubushobozi bwo kuyisuzuma bukaba bwarazamutse.

Dr. Uwinkindi avuga ko mbere hari laboratoire imwe ipima kanseri none zikaba zimaze kuba 5 harimo ibitaro bya Kanombe, Butaro n’ibitaro bya Kaminuza. Ati “twagira umuntu umwe ubasha gupima indwara za kanseri none hari abarenga 22 cyane cyane ko bavurira mu Rwanda bikaba biri mubituma imibare izamuka”.

Kanseri y’ibere iyo ivuwe neza kandi kare irakira

Phillippa Kigugu Decuir ni umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba yararwaye kanseri y’ibere mu gihe cy’umwaka ariko akaba amaze imyaka 30 ayikize kuko yabimenye hakiri kare akivuza. Avuga ko na mukuru we yayirwaye ariko ikaza kumwica kuko atayimenye mbere ndetse naho yari ari i Rubumbashi nta bufasha bwari buhari.

Phillippa arashishikariza abantu kwisuzumisha kare kandi bakagira ibyo biyemeza. Ati “ikunde, imenye, isuzumishe”; iyo wikunda umenya ibintu byose bigendanye n’umubiri wawe, iyo wimenye, iyo hagize igihindutse ujya kwa muganga kwisuzumisha”.

Phillippa Kigugu Decuir, umaze imyaka 30 akize kanseri y’ibere.

Inyinshi muri kanseri zirizana uretse kanseri y’inkondo y’umura iterwa na virus ya HPV. Isi yose ikaba yarahize ko igomba kuyirandurwa kuko ikiyitera kizwi.

Taliki ya 4 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda n’Isi bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya kanseri. Insanganyamatsiko iragira iti “Tuzibe icyuho mu kwita ku buvuzi ndetse no gutanga service kubarwaye Kanseri”.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 − 5 =