Minisiteri y’ubuzima igiye kwihutisha kurandura kanseri

Minisitrir w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana asobanura abanyamakuru indwara ya kanseri.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nzanzimana yatangaje ko Minisiteri y’ubuzima igiye kwihutisha gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura n’izindi zihitana benshi, aho mu mwaka umwe cyangwa ibiri, ababyeyi bose bacikanwe n’urukingo rw’iyi kanseri bazapimwa kugirango abazagira iyo kanseri cyangwa abari hafi kuyigira, bamenyekane hakiri kare bavurwe hakiri kare.

Ibi minisitiri w’ubuzima yabitangarije mu nama nyunguranabitekerezo yo kuri uyu wa 3 Gashyantare yanatangije igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka ububi bwa kanseri no kurushaho kuyirwanya kiba kuwa 4 Gashyantare 2024 hizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri.

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo byagaragaye ko abantu barwara kanseri mu Rwanda hafi kimwe cya kabiri ndetse kirenga baba batazi ko barwaye kanseri bikamenyekana bitinze cyangwa se indwara iri hafi guhitana ubuzima bw’abantu.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ku kibazo cya kanseri zigaragara cyane mu Rwanda zihitana benshi zirimo kanseri y’inkondo y’umura iri ku mwanya wa mbere, avuga ko minisiteri y’ubuzima igiye kwihutisha kurandura iyi kanseri binyuze mu gupima ababyeyi bose bacikanwe n’urukingo rwayo.

Yagize ati: “Hari ikizamini gikorwa navuga kitwa HPV DNA gikorwa mu turemangingo tw’iyo virusi ikagaragara. Ubu rero dufite gahunda yo gupima ababyeyi bose bacikanwe n’urukingo, abazagira iyo kanseri cyangwa bari hafi kuyigira, bimenyekane hakiri kare. Gahunda twihaye ni uko mu mwaka umwe cyangwa ibiri bose baba bamaze gupimwa abayifite bikamenyekana kare, bakavurwa bagakira. Ni gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura twari tumazemo iminsi ariko noneho turashaka kwihutisha.”

Imibare ya minisiteri y’ubuzima igaragaza ko 95% by’abana bahawe urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura aho abenshi batangiye kuba ababyeyi bibarinda kuba barware cyangwa bakwandura iyo kanseri.

Ku rundi ruhande, minisitiri w’ubuzima avuga ko kanseri y’ibere nayo ikomeje kwibasira ababyeyi ikwiye gushyirwamo ingufu mu kuyirwanya binyuze mu kugeza imashini ziyipima muri buri karere no kuba ababyeyi bakwigishwa kwipima ubwabo bakumva ko hari akabyimba kari mu ibere imashini ikagaragazo ko kanseri irimo cyangwa itarimo.
Ku bagabo, Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin avuga ko kanseri iza ku mwanya wa mbere ari iya porositate hakaba hari ibipimo bigiye gukwizwa hose buri mwaka.

Yagize ati: “Kanseri ya porositate rero nayo, hari ibipimo dushaka gukwiza hose ukaba wabona ko ishobora kuzaza cyangwa se ikaba yagenda isuzumwa buri mwaka.’’

Mu mwaka wa 2020 indwara ya kanseri yagaragaye ku bantu 8835 muri bo abagore bari 5152 naho abagabo bari 3683. Abagore bahitanywe n’indwara ya kanseri ni abagore bagera ku bihumbi 3460 mu gihe abagabo bahitanywe na kanseri bari 2584. N’ubwo kanseri ihitana benshi, minisiteri y’ubuzima ivuga ko iyi ndwara yakwirindwa ku kigero cya 40%.

Nyirangaruye Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 12 =