Kwetu Film Institute yasohoye filimi zigisha ku buzima bwo mu mutwe

Itsinda ry'abagize uruhare muri filimi zigisha ku buzima bwo mu mutwe zakozwe na Kwetu Film Institute.

Kwetu Film Institute ku bufatanye na Lincoln University n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango” Uyisenga n’Imanzi” yasohoye filimi 3 zigisha ku buzima bwo mu mutwe, izi filimi zikaba zizifashishwa mu bukangurambaga mu nzego zitandukanye mu gushaka umuti w’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu rubyiruko.

Filimi zigisha ku buzima bwo mu mutwe zirimo “ Inkuru yanjye” ishingiye ku nkuru mpamo ivuga ku buzima bubi bw’umwana  utotezwa n’umugore wa sekuru, bikamuviramo kuba mu muhanda, “My poem” ivuga ku muvugo w’umwana wihebye wumva ko ntacyo amaze hamwe na ‘Sound On The Hill’  ivuga ku itotezwa ribera mu miryango, zerekanwe kuri uyu wa 14 Ukuboza 2023 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje  abayobozi mu nzego zitandukanye, basabwa kugira uruhare mu bukangurambaga bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe buri gutegurwa hirya no hino mu gihugu hifashishijwe izi filimi.

Umuyobozi wa Kwetu Film Institute, Eric Kabera umenyerewe mu gutunganya filimi avuga ko byabaye ngombwa ko babicisha muri sinema kugirango abantu bumve uburemere bw’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko tubicisha muri sinema kugirango abantu babyumve, babisobanukirwe, babishyiremo agaciro n’umurava na politiki abantu bakora. Mu nzego za Leta, abanyamadini n’ abarezi bashaka gukoresha iyi gahunda haba mu bigo by’amashuri, haba mu bigo bitandukanye ibya Leta no mu bikorera, bumve uburemere bw’ikibazo cyugarije u Rwanda.”

Umuyobozi wa Kwetu Film Institute, Eric Kabera.

Ku rundi ruhande, umuyobozi w’umuryango “Uyisenga n’Imanzi” avuga ko abazareba izi filimi bazamenya ibibazo byo mu mutwe n’uburyo bwo kwitabwaho.

Yagize ati: “Buriya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe abenshi ntibabizi n’iyo babizi, akenshi ntabwo bamenya ko babifite. Buriya buzima bw’abana batatu ntabwo aribo bonyine babufite. Igihe yerekanywe ba bana bamenya ko bafite ikibazo, bagashobora kubivuga kandi bakitabwaho.”

Binyuze mu mushinga wiswe “Umva –Vizualizing Peace”, biteganyijwe ko izi filimi zizashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, hakanakorwa imfashanyigisho izifashishwa mu mahugurwa azatangwa n’indi miryango n’ibigo byifuza kwifashisha uburyo bwa sinema  mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo mu mwaka 2021-2022, igaragaza ko mu Rwanda hari abantu 2650 bafite uburwayi bwo mu mutwe badafite aho kuba.

Nyirangaruye Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 × 12 =