U Bufaransa: Rwamucyo yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa gufungwa imyaka 27 

Dr. Eugène RWAMUCYO yahamwe n'icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside, icyaha cya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, agahanishwa igifungo cy'imyaka 27.

Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024 rwakatiye Dr. Eugène RWAMUCYO igihano cyo gufungwa imyaka 27 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi.

Dr. Eugène RWAMUCYO yahamwe n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside, icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Abunganira imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri uru rubanza, nyuma yo kumva umwanzuro warwo bavuze ko babonye icyemezo gikwiye.

Me André Martin Karongozi yavuze ko ikibagenza ari uko ukuri kugaragara.

Yagize ati ”Ukuri rero kongeye kuragaragara ku byaha uyu mugabo yaregwaga I Butare. Birimo Jenoside, gutegura Jenoside, kuriya yavugaga ngo agiye gushyingura abantu ariko sicyo cyamugenzaga, ahubwo yakoraga uko ashoboye kugira ngo asibanganye ibimenyetso by’aho abantu baguye”.

Me Richard GISAGARA (ibumoso) na Me André Martin Karongozi , abunganiraga imiryango y’abarokotse Jenoside mu rubanza rwa Dr. Eugène RWAMUCYO.

Me Richard Richard Gisagara na we yavuze ko ari ikintu cy’ingenzi cyane kuba urukiko rwemeje ko igikorwa cyo kujugunya imibiri y’abishwe muri Jenoside mu byobo rusange, ari icyaha cya Jenoside.

Yagize ati ”Ni kimwe mu bigize ibyaha bya Jenoside. Ejo twari twumvise abamuburanira barwana inkundura kugira ngo icyo kitamuhama bavuga ko yabikoze mu rwego rw’isuku rusange (hygiène publique), bavuga ko n’abongereza babikoze mu ntambara ya kabiri y’isi yose, ariko urukiko ibyo ntirubifashe, ahubwo rwemeje ko  gushinyagurira imibiri y’abishwe ari icyaha cya Jenoside”.

Me Gisagara yongeyeho ko mu byaha Dr. Rwamucyo yahamijwe birimo icyo gucura umugambi wo gukora Jenoside binyomoza ibivugwa n’ayihakana bavuga ko itateguwe kuko ntacyagaragaje ko yateguwe.

Ati”Kuba urukiko nk’uru rumuhamije icyaha nk’icyo (ni ubwa kabiri bibaye hano mu Bufaransa), ni ikintu kimwe kigaragaza ko habayeho abantu bicaye hamwe bacura umugambi wo kurimbura igice cy’abanyarwanda; umugambi wabayeho.

Ubwo umwanzuro w’urukiko wari umaze gutangazwa, Dr. Rwamucyo yerekeje aho umuryango we n’inshuti ze bari bateraniye mu cyumba mbere yo kujyanwa gufungwa, nkuko bitangazwa n’ ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Figaro.

Le Figaro ikomeza ivuga ko umwunganira mu mategeko, Me Philippe Meilhac, yatangaje ko yifuza kujuririra iki cyemezo aho yagize ati: “Ni icyemezo kidakwiriye kwemera kuri Eugène Rwamucyo, kidakwiriye urubanza rw’amateka nkuko rwagakwiye kuba rumeze.”

Igihano cyo gufungwa imyaka 27 Dr. Rwamucyo yahawe yemerewe kukijurira mu gihe cy’iminsi icumi.

Kuwa kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, ubushinjacyaha bwari bwasabiye Dr. Rwamucyo igihano cy’igifungo cy’imyaka 30, by’umwihariko ku cyaha cya Jenoside.

Uyu mugabo w’imyaka 65 y’amavuko, abaye umunyarwanda wa munani uburanishijwe n’uru rukiko rwa rubanda mu rubanza rwe rwatangiye kuburanishwa kuwa 01 Ukwakira 2024.

Dr. Eugène RWAMUCYO mu rukiko rwa Rubanda I Paris.

Mbere yuko urukiko rwiherera ngo rufate umwanzuro kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024, RWAMUCYO yahawe ijambo rya nyuma avuga ko yakurikiye ibyavugiwe muri uru rubanza byose ko ariko atashoboye gusubiza ibibazo byose.

Yakomeje avuga ko nta muntu yishe, ko aticishije abantu bari bakirimo umwuka. Yongeyeho  ko ibyobo byose yashyinguyemo abantu bizwi, ko nta bindi azi, ko ntacyo yamarira abantu babuze ababo.

RWAMUCYO yashimiye urukiko rwamuteze amatwi.

Perezida w’urukiko Jean-Marc Lavergne yamusabye ko mu gihe urukiko rugiye kwiherera atava aho rukorera, akaguma mu cyumba bamuteganyirije agomba kuba ari arinzwe kugeza igihe urukiko rwongera guterana hagasomwa umwanzuro w’urubanza rwe.

Uru rubanza rwa Eugène RWAMUCYO rwaburanishijwe hashingiwe ku ihame ry’ububasha mpuzamahanga (compétence universelle) ryemerera Leta z’ibihugu gucira imanza abakoze ibyaha bikomeye hatitawe aho babikoreye.

Nadine Umuhoza

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 × 17 =