Bamwe mu banyamakuru bemeza ko ikoranabuhanga rya AI ribafasha kubona amakuru yizewe

Ikoranabuhanga rya AI (Artificial Intelligence) riri mu byo bamwe mu banyamakuru bavuga ko ribafasha mu kazi kabo ka buri munsi kuko ryizewe.

Ikoreshwa ry’iri koranabuhanga rya AI umuntu agenekereje yavuga ko ari ubwenge-muntu butari karemano, risa nkaho rikiri rishya mu Rwanda.

Emmanuel NGABO Dushime, ni umunyamakuru wa Radio Insangano ikorera mu karere ka Karongi mu ntara y’uburengerazuba; avuga ko yatangiye kurikoresha umwaka ushize, nyuma yo kwitabara inama mpuzamahanga y’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye, GIJC, yabereye mu gihugu cya Suwede (Suède) mu kwezi kwa Nzeri 2023.

Agira ati ”nk’umunyamakuru AI imfasha mu bintu bitandukanye nko kugenzura amakuru mu buryo bwihuse, gusesengura amakuru no kubona amakuru-shingiro ibyo bita data, bitewe n’insanganyamatsiko ndi gukoraho”.

Akomeza avuga ko amakuru yamuhaye yuzuzanya n’ayo akura ahandi.

“urugero ndi gukora nk’inkuru ku buziranenge bw’inyama mu ntara nkoreramo umwaka ushize, amakuru AI yampaye yari yizewe nko kuri 95%, kuko nayahuje n’andi y’abahanga mu byo nabaga ndi gukurikirana bafite, bikuzuzanya”.

Annonciata BYUKUSENGE, we ni umunyamakuru ukorera The Forefront Magazine, ikinyamakuru cyandikirwa kuri murandasi (internet).  Avuga ko yatangiye gukoresha AI mu mwaka wa 2021.

Agira ati «yaramfashije cyane kuko hari amakuru umuntu aba ataziko ashobora kuyabona, ariko igufasha kuyageraho. Amakuru itanga ku bwanjye navuga ko yizewe 80%, kubera ko bisaba kwitonda mu byo iguhaye. Ishobora kuguha ibyo udakeneye cyangwa igahindura ibyo wayihaye igashyiramo ibyayo ».

Aba banyamakuru bombi mu mbogamizi bahuye na zo mu ikoreshwa rya AI, babona zakurwaho no kugira ubushishozi ndetse no guhabwa amahugurwa yafasha abanyamakuru kurushaho gusobanukirwa imikorere yayo.

BYUKUSENGE  ati « imbogamizi ni uko ishobora gukuramo data wari ukeneye kandi ntumenye ko zatakaye. Njyewe mbona izi zitavaho ngo bikunde nk’ umuntu uyikoresha, ahubwo bisaba ubushishozi no gusesengura ibyo AI yaguhaye».

NGABO we agira ati “urumva AI ni ikoranabuhanga rishya risaba kumenya iyo kwizera na platform wayikuraho, uko iyo mbogamizi yavaho numva nta yindi, ari amahugurwa kugira ngo abantu basobanukirwe”.

NIYONAGIZE Fulgence, umunyamakuru akaba anakorana n’ibigo by’itangazamakuru muri gahunda zijyanye no kubyukabira ubushobozi.

Avuga ko na we  ubwo yitabiraga inama mpuzamahanga y’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye, GIJC, aribwo yasobanukiwe akamaro ka AI.

We akaba akunze gukoresha porogaramu ya mudasobwa izwi nka ChatGPT ikoresha AI ushobora kubaza ibibazo ikagusubiza nkaho uganira n’umuntu.

Agira ati “uwatwigishije yatubwiye ko nka ChatGPT ari umwunganizi (assistant) wawe. Ibi byampaye kumenya ko arinjye ugenga (the master) iyi AI  atari ukuyibwira wenda ngo nkorera iyi raporo, oya. Ahubwo niba mfite iyi raporo nakoze, wenda ni ndende ifite paji 20, yayinkorera muri ubu buryo nifuza, ikayimpa”.

NIYONAGIZE akomeza avuga ko AI itazwi mu Rwanda, kandi yafasha mu iterambere ry’itangazamakuru.

Agira ati « porogaramu zikoresha AI ziri ukwinshi kandi byafasha mukoroshya gutunganya amakuru byihuse. Imbogamizi ya mbere nuko itazwi kandi nta mahugurwa ahari muri iyi minsi. Abantu babanze bayimenye, buri wese amenye aho yayikoresha hanyuma ishyirwe mu bigo by’itangazamakuru (Media houses) n’ahategurirwa amakuru (newsroom) ».

Yongeraho ko abanyamakuru na bo ubwabo bakwiye gushaka uko bamenya imikorere yayo kuko iri mu iterambere ry’itangazamakuru ry’ahazaza.

Ati ”abanyamakuru nibige kandi kwiga si ukugira umwalimu cyangwa umufashamyumvire (trainer) imbere. Kuri murandasi (internet) birahari, ufite ubushake yakwiyigisha. Bave muri mama wararaye, na bo bige kwihinga. Icyo nahawe Sweden ni ukumenya AI ni iki? Ibindi ninjye wirirwa nihinga ngo ndebe aho imfasha”.

Artificial Intelligence (AI) igizwe n’ibice bitandukanye birimo ibyafasha gusemurira umunyamakuru inkuru runaka iri mu rurimi atumva, mu gihe yaba  ashaka kumenya amakuru ayikubiyemo.

Ibamo kandi n’igice gikora ibijyanye ibijyanye n’indi myuga (Professional) ishobora gukenera gukorwa n’ubushobozi bw’umuntu cyangwa se ububwisumbuyeho.

Umuhoza Nadine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 ⁄ 5 =