Ishyaka rya Green Party ryatoye abakandida bazarihagararira mu matora y’abadepite
Ishyaka riharanira Democracy no kurengera ibidukikije (DGPR) ryatoye abakandida bazarihagararira mu matora y’abadepite azaba kuwa 15 Nyakanga 2024 mu turere tw’umujyi wa Kigali.
Abakandida bazahagararira iri shyaka mu matora y’abadepite batorewe muri kongere y’ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ku rwego rw’umujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2024, mu Karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali yahuje abahagarariye urubyiruko mu turere tugize umujyi wa Kigali, abahagarariye abagore n’abahagarariye inzego z’ishyaka.
Perezida w’ishyaka DGPR Hon. Frank Habineza avuga ko aya ari amahirwe ku barwanashyaka kugirango bitoreshe mu turere bakomokamo.
Yagize ati: “Muri iyi kongere nanone hatumiwemo abahagarariye inzego z’urubyiruko n’abagore ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo guha amahirwe abarwanashyaka ba Green Party bakomoka mu turere tw’umujyi wa Kigali, kugirango bitoreshe ku mwanya w’abadepite mu turere twabo.”
Ishyaka Green Party ryatoye abakandida depite umugore n’umugabo mu karere ka Gasabo, umugore n’umugabo mu karere ka Nyarugenge n’umugore n’umugabo mu karere ka Gasabo. Aba bakandida bakaba bazatorwa ku rwego rw’igihugu bagahagararira iri shyaka mu nteko ishinga amategeko.
Ku rundi ruhande, Perezida w’ishyaka Hon. Frank Habineza yavuze ku gitekerezo cyatanzwe n’ abarwanashyaka ba DGPR ku migabo n’imigambi y’ishyaka izifashishwa mu gushaka amajwi (Manifesto) mu butabera aho basaba ko igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo ku bakekwaho ibyaha cyavaho nka kimwe mu byafasha mu kugabanya ubucucike mu ma gororero.
Yagize ati: “Mwumvise ko batanze igitekerezo cy’uko igihe cyo kufungwa iminsi 30 y’agateganyo cyavaho kubera ko usanga umuntu amaze umwaka, imyaka ibiri agifunze iminsi 30. Umuntu niba batari bamukatira, aburane ari hanze. Ni igitekerezo cyiza twakiriye.”
Ibikorwa byakozwe mu mujyi wa Kigali bikaba byabimburiye ibindi aho biteganyijwe ko bizakomeza no mu zindi ntara enye zisigaye bikazakomereza mu Majyaruguru y’igihugu.
Clementine Nyirangaruye