Gasabo: Kwishyira hamwe byatumye abamugariye ku Rugamba biteza imbere
Abamugariye ku rugamba batujwe na Leta y’u Rwanda mu Mudugudu wa Rugende, bashinze ihuriro, ryabagejeje kuri Koperative Igisubizo cy’Amajyambere, yabafashije kubaka amazu akodeshwa na butike icuruza ubuconsho.
Iyi koperarative igizwe n’abanyamuryango 12, ariko batangiye ari 8, n’igishoro cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 160, aho buri wese yatanze amafaranga ibihumbi 20.
The Bridge Magazine yagiranye ikiganiro na Perezida w’iyi Koperative Ngaboyisonga Jean Claude, ufite umugore n’abana batanu, utuye mu Mudugudu wa Rugende, Akagali ka Ruha, Umurenge wa Rusoso mu Karere ka Gasabo, ari naho iyi Koperative ikorera; avuga uko yavutse naho imaze kubageza.
Ati: “Twahuriye hano, tuhatujwe na Leta, turi abantu batandukanye ariko duhuje ibibazo. Wasangaga ibyo Leta yatugenerega bitari bihagije kugira ngo tubashe kubaho n’imiryango yacu, nibwo twatekereje kuba twakwikemurira ibibazo mu buryo burambye.”
Akomeza ati: “Dutangira 2010 twari association, 2011 tubona ubuzima gatozi bwa koperative. Turakomeza turakora tugenda tuzamuka dukora umushinga w’ubworozi bw’inkoko, ku nkunga twahawe na Kigali Ciment yakoranaga n’umushinga USAID ya miliyoni 7 n’ibihumbi 800, yadufashije kubaka ikiraro cya kijyambere. Twatangiriye ku nkoko 200, ubukurikiyeho ziba inkoko 600 ari nabwo Akarere nako katwubakiye ikindi kiraro cyisumbuyeho”.
Ngaboyisonga yakomeje avuga ko umushinga wagutse nyuma yo guterwa inkunga na AMI Week nayo yabubakiye ikindi kiraro kimwe.
Ati : “Umushinga waragutse dutumiza izindi nkoko mu Bubiligi 1200. Umushinga uraguka cyane dushyiramo n’abakozi”.
Avuga ko uko umushinga wagendaga waguka ari nako bageze aho kuwucunga bibagora.
Ati: “Urabona hano harimo abafite ibibazo byo mu mutwe, harimo abagendera mu tugare, ubu ninjye ufite ubumuga budakabije ninjye wakurikiranaga umushinga wose nuko uragenda usubira inyuma”. Akomeza ati: “Twageze aho twiyemeza kuzigurisha baduha miliyoni 2 na 200. Aya mafaranga tuyavuguruza za nzu z’ibiraro tuzigira inzu zikodeshwa. Twatangiye guhindura imibereho, umushinga uraguka ducuruza ubuconsho, dufite n’aya mazu dukodesha ntakibazo dufite, abanyamuryango bacu tubaha ubwasisi bw’ibihumbi 50. Ugereranije umutungo wacu ntago uri munsi ya miliyoni 25”.
Mukangango Séraphine ni umunyamuryango wa Koperatibe Igisubizo cy’Amajyambere wasimbuye umugabo we witabye Imana nkuko itegeko ry’iyi koperative ribigena ko uwitabye Imana asimburwa n’uwo washakanye. Avuga ko iyi koperative imufitiye akamaro cyane kuko imufasha gutunga abana.
Umuntu wese ufite ubumuga agomba kwigirira icyizere
Ngaboyisonga agira inama abantu bafite ubumuga kwitinyuka bakigirira icyizere bagahanga udushya.
Ati « icya mbere ni ukubanza bakigirira icyizere kuko batakigiriye ntacyo bashobora gukora kandi bakumva ko kugira ubumuga atari ukubura ubushobozi, bakajya ku isoko ry’umurimo bagahanga udushya bagapiganwa n’abantu badafite ubumuga »
Ngaboyisonga na Mukangano basaba abantu badafite ubumuga kubaha no guha agaciro abantu bafite ubumuga.
Ngaboyisonga akomeza agira ati « Hari abavukana ubumuga hari n’ababugira nyuma cyangwa se ababugize babitewe n’amateka y’igihugu cyacu. Nkatwe twamugariye ku rugamba hari impamvu zatumye tumugarira ku rugamba, iri terambere ririho twe riradushimisha cyane kuko turavuga tuti amaraso twarayamennye ariko hari ibyiza twagezeho. N’abavukanye ubumuga ntago bagomba kuzira uko Imana yabaremye. Nibaduhe agaciro rero. Baboneko turi abantu nk’abandi kandi dushoboye ».
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu ibarura rusange rya 5 ry’abaturage, abafite ubumuga bangana na 391.775, muri bo abagabo ni 174.949 naho abagore ni 216.826 ni ukuvuga ko ku ijanisha bose hamwe ari 3.4% by’abanyarwanda bose.
Abagabo bakaba bari ku gipimo cya 3.1% mu gihe abagore ari 3.6%. Abantu bafite ubumuga bakora bangana na 29.3%, mu gihe abantu badafite ubumuga bakora bangana na 48.5%.