Ntabwo urugo rushobora gutera imbere abantu ari abasinzi
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere Mukagatana Fortunée yasabye imiryango gushyira hamwe, bagakorera ingo zabo umugabo n’umugore bakareka ubusinzi kuko nta rugo rwagaragayemo ubusinzi rujya rutera imbere.
Mukagatana avuga ko kugira ngo urugo rutere imbere ari uko abagize umuryango umugabo n’umugore bakwiye kudasigana ahubwo bagakorera hamwe ntihagire ubusumbane buba hagati yabo ngo umwe yumve ko ariwe ushoboye, umwe nakora kimwe undi nawe akore ikindi, bakareka inzoga dore ko ngo ari nazo zitera amakimbirane mu miryango.
Agira ati « umugabo wagurishije igitoki cyangwa ikindi kintu runaka akumva ko gutaha yandika umunani yasinze aribwo abaye umugabo, umugore nawe wabonye agafaranga akumva ko kuba yasinze aribwo yabaye umugore ibi si byo. Niba mwarakoze mukagurisha ako kantu amafaranga nimuyacyure mu rugo mushakire hamwe icyo azakoreshwa n’ako gacupa mugasangirire mu rugo.»
Mujawamariya Gaudence utuye mu kagari ka Nsanga muri uyu murenge avuga ko ubukene bwinshi mu miryango buzanwa no gusinda kw’abagabo n’abagore, aba kandi ngo ni nabo usanga batajya babona n’umwana wo kwita ku bana babyaye .
Agira ati « tumenyereye ko abagabo ari bo basinda ugasanga amafaranga yakabaye atunga urugo ashirira mu kabari aho atahiye ugasanga induru ziravuga mu ngo, ariko hari n’aho usanga ari umugabo n’umugore bose barabaye abasinzi , aba ntibashobora kwita ku bana babyaye icyabo kiba ari ukunywa gusa, mwene iyi miryango ihorana amakimbirane akensi aturutse ku businzi.»
Uwihoreye Jeanne umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu ntara y’Amajyepfo avuga ko nk’uko insanganyamatsiko y’uyu munsi ivuga umuryango utekanye kandi uteye imbere ngo ntabwo umuryango watekana cyangwa utere imbere utarimo amahoro n’umutekano.
Agira ati « bajya bavuga ngo zirara zishya bwacya zikazima ntabwo umuryango uzaba utaryamye, waraye uhagaze urwana ngo nurangiza utere imbere birakwiye ko umuryango urangwamo umutekano».
Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko abagore nka ba Mutima w’urugo bakwiye kuba ari bo bafata iya mbere mu gushaka icyazana umutekano mu rugo banitabira gahunda zo kuboneza urubyaro kugira ngo babyare abo bashoboye kurera , ikindi ngo n’uko bakwiye kurangwa n’isuku mu ngo zabo nk’uko bayifite ku mubiri.