Abagenerwabikorwa ba Hinga Weze barayivuga ibigwi
Mu kiganiro umunyamakuru wa The Bridge yagiranye na Mukakarera Odette umwe mu bafatanyabikorwa b’umushinga Hinga Weze yavuze ko bishimira intambwe bamaze kugeraho kuko uyu mushinga hari aho wabavanye naho umaze kubageza babikesha ibyo wabigishije harimo guhinga, gutunganya umusaruro kuva ukiri mu murima kugeza uri ku isahane no kugira isuku.
Uyu mubyeyi utuye mu kagali ka Rurambi umurenge wa Nyarugenge akarere ka Bugesera arasobanura uko Hinga Weze yabafashije kuva mu bukene, ubu bakaba bakataje mu iterambere.
« Mbere umushinga Hinga Weze utaraza ngo uduhugure twari tumenyereye guhinga mu buryo busanzwe duhinga ibishyimbo tukamishamo ibigoli, tugahungikamo imyumbati n’ibijumba, ntitwari tuzi guhinga imboga nubwo twaziryaga ariko twazisoromaga ahantu hose zimejeje. »
Inyigisho bahawe zabagejeje ku musaruro mwiza
Umushinga Hinga Weze waraje uraduhugura, umaze kuduhugura utwigisha uburyo bwo guhinga imbuto z’indobanure, gukoresha ifumbire y’imborera hamwe n’ifumbire mvaruganda dutangira guhinga tubona umusaruro ushimishije.
Akomeza avuga ko Hinga Weze yabahaye imbuto y’indobanure harimo ibigoli n’ibishyimbo bikungahaye k’ubutare babigisha n’uburyo bwo kubihinga mu buryo bwa kijyambere. Kuri ubu bakaba babona umusaruro mwiza ushimishije.
Ngo si ibi byonyine kuko mu mudugudu wa Rurama bari bafite ikibazo gikomeye cy’imirire mibi aho bari bafite abana 13, muribo 5 bari mu ibara ry’umutuku, abandi bana 8 bari mu ibara ry’umuhondo. Ariko nyuma yo guhabwa amasomo yo guhinga imboga n’imbuto, Hinga Weze yabigishije gutegura igaburo ryuzuye kandi rihagije.
Bashinze amatsinda y’imirire batangira gutekera abana, abari bafite ikibazo cy’imirire uko ari 13 bose barakize. Mu itsinda rigizwe n’abantu 76, Hinga Weze yoroje inkoko abantu 15, ariko kuri ubu abagera kuri 55 batunze inkoko kuko bagenda borozanya. Ndetse ngo hari amatsinda amwe yarangije kugurirana inkoko ageze ku rwego rwo kugurirana ihene.
Ntibasigaye mu kugira isuku
Mukakarera anavuga ko mu ngo zabo harangwa n’isuku agira ati « batwigishije ikintu kijyanye n’isuku n’isukura, yaba ababyeyi n’abana baba basa neza ndetse twashinze amatsinda y’ababyeyi ubu ngubu tugurirana materas, twaciye nyakatsi, nta mudamu wo mu murenge wacu ukiryama ku musambi. »
Uyu mubyeyi anongera ko igikorwa cyo guhabwa ibigega nuyu mushinga ari indashyikirwa kuko ngo muri akarere bagira ikibazo cy’ibura ry’amazi, n’amavomero rusange bafite akunda kuburamo amazi kenshi, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi ugasanga bafite ikibazo cy’imboga kubera kubura amazi yo kuzivomerera ugasanga zarumye. Ibi bigega bikaba byaraje ari igisubizo kuko bizabafasha kuvomerera imboga.
Utashimira umushinga Hinga Weze ntawe yazigera ashima
Umubyeyi Mukakarera arashimira umushinga Hinga Weze inyigisho nziza wabahaye yaba mubijyanye no guhinga, gutunganya umusaruro, gutegura ifunguro no kugira isuku. Kuko biteje imbere mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Akaba yizeza aba bafatanyabikorwa ko inyigisho nziza babahaye bazazibiba muri bagenzi babo bakaba bandebereho ndetse bakazigeza hakurya y’imipaka y’umurenge wabo kugira ngo nabo zizabafashe kugera ku iterambere hibandwa mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi, bwaki n’igwingira mu bana.
Hinga Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’ Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.