Abagenerwabikorwa ba Hinga Weze barayivuga ibigwi  

Hinga Weze yigishije abagenerwabikorwa bayo guhinga ku butaka buto

Mu kiganiro umunyamakuru wa The Bridge yagiranye na Mukakarera Odette umwe mu bafatanyabikorwa b’umushinga Hinga Weze yavuze ko bishimira intambwe bamaze kugeraho kuko uyu mushinga hari aho wabavanye naho umaze kubageza babikesha ibyo wabigishije harimo guhinga, gutunganya umusaruro kuva ukiri mu murima kugeza uri ku isahane no kugira isuku.

Uyu mubyeyi utuye mu kagali ka Rurambi umurenge wa Nyarugenge akarere ka Bugesera arasobanura uko Hinga Weze yabafashije kuva mu bukene, ubu bakaba bakataje mu iterambere.

« Mbere umushinga Hinga Weze utaraza ngo uduhugure twari tumenyereye guhinga mu buryo busanzwe  duhinga ibishyimbo tukamishamo ibigoli, tugahungikamo imyumbati n’ibijumba, ntitwari tuzi guhinga imboga nubwo twaziryaga ariko twazisoromaga ahantu hose zimejeje. »

Mukakarera Odette umugenerwabikorwa w’umushinga Hinga Weze

Inyigisho bahawe zabagejeje ku musaruro mwiza

Umushinga Hinga Weze waraje uraduhugura, umaze kuduhugura  utwigisha uburyo bwo guhinga imbuto z’indobanure,  gukoresha ifumbire y’imborera hamwe n’ifumbire mvaruganda  dutangira guhinga tubona umusaruro ushimishije.

Akomeza avuga ko Hinga Weze yabahaye imbuto y’indobanure harimo ibigoli n’ibishyimbo bikungahaye k’ubutare babigisha n’uburyo bwo kubihinga mu buryo bwa kijyambere.  Kuri ubu bakaba babona umusaruro mwiza ushimishije.

Ngo si ibi byonyine kuko mu mudugudu wa Rurama bari bafite ikibazo gikomeye cy’imirire mibi aho bari bafite abana 13, muribo 5 bari mu ibara ry’umutuku, abandi bana 8 bari mu ibara ry’umuhondo. Ariko nyuma yo guhabwa amasomo yo guhinga imboga n’imbuto, Hinga Weze yabigishije gutegura igaburo ryuzuye kandi rihagije.

Bashinze amatsinda y’imirire batangira gutekera abana, abari bafite ikibazo cy’imirire uko ari 13 bose barakize. Mu itsinda rigizwe n’abantu 76, Hinga Weze yoroje inkoko abantu 15, ariko kuri ubu  abagera kuri 55 batunze inkoko kuko   bagenda borozanya.  Ndetse  ngo hari amatsinda amwe yarangije kugurirana inkoko ageze ku rwego rwo kugurirana ihene.

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba Hinga Weze bishimira ibyo yabagejejeho

Ntibasigaye mu kugira isuku

Mukakarera anavuga ko mu ngo zabo harangwa n’isuku agira ati « batwigishije ikintu kijyanye n’isuku n’isukura, yaba ababyeyi n’abana baba basa neza ndetse  twashinze amatsinda y’ababyeyi ubu ngubu tugurirana materas, twaciye nyakatsi, nta mudamu wo mu murenge wacu ukiryama ku musambi. »

Uyu mubyeyi anongera ko igikorwa cyo guhabwa ibigega nuyu mushinga ari indashyikirwa kuko ngo muri akarere  bagira ikibazo cy’ibura ry’amazi, n’amavomero rusange bafite akunda kuburamo amazi kenshi, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi ugasanga bafite ikibazo cy’imboga kubera kubura amazi yo kuzivomerera ugasanga zarumye. Ibi bigega bikaba  byaraje ari igisubizo kuko bizabafasha kuvomerera imboga.

Uturutse iburyo, uwa gatatu ni umuyobozi wa Hinga Weze Daniel Gies arikumwe n’abafatanyabikorwa

Utashimira umushinga Hinga Weze ntawe yazigera ashima

Umubyeyi Mukakarera arashimira umushinga Hinga Weze inyigisho nziza wabahaye yaba mubijyanye no guhinga, gutunganya umusaruro, gutegura ifunguro no kugira isuku. Kuko biteje  imbere mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Akaba yizeza  aba bafatanyabikorwa ko inyigisho nziza babahaye  bazazibiba muri bagenzi babo bakaba bandebereho ndetse bakazigeza  hakurya y’imipaka y’umurenge wabo kugira ngo nabo zizabafashe kugera ku iterambere hibandwa mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi, bwaki n’igwingira mu bana.

Hinga Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’ Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 − 1 =