Nyabirasi bihagije mu biribwa babikesha Hinga Weze

Abana baba mu rugo mbonezamikurire babifashijwemo na Hinga Weze

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku isi ubusanzwe uba ku italiki ya 16 Ukwakira buri mwaka, abagenerwabikorwa ba Hinga Weze bo mu murenge wa Nyabirasi akarere ka Rutsiro, Intara y’Iburengerazuba bemeza ko bamaze kwihaza mu biribwa babikesha umushinga wa USAID.

Uyu mushinga Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID  intego yabo akaba ari ugufasha abahinzi basanga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi  no kunoza imirire.

Mukarusagara Hilary ni umwe mu bagenerwabikorwa ba Hinga Weze atuye mu murenge wa Nyabirasi avuga ko mbere uyu mushinga wa USAID utaraza yahingaga mu kajagari kuko atahingaga imbuto z’indobanure, atazi no gukoresha ifumbire.

Mukarusagara Hilary umugenerwabikorwa wa Hinga Weze, urugo rwe rurangwa n’indyo nziza yuzuye

Ariko Hinga Weze imaze kuza yamwigishije uburyo bagomba guhinga imbuto z’indobanure, imwigisha gutegurira abana indyo yuzuye, isuku n’isukura. Ngo nta nzara cyangwa imirire mibi birangwa mu rugo iwe.

Aha ninaho Mukarusagara ahera avuga ko we nabo babana muri koperative Gira Inka Nawe bagera ku 105,  Hinga Weze itaraza abana babo bagiraga imirire mibi, ariko ubu aho bamenyeye gutegura indyo yuzuye ntibakirwaza bwaki, kuko bazi ko umwana agomba guhabwa ifunguro ryuzuye ririmo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara.

Akomeza avuga ko muri iyi koperative buri munyamuryango amaze kubona inka, ndetse zimwe zikamwa, bakanwa amata andi bakayagemura ku Gisabo, bakabona ifumbire, bagahinga bakeza, bagendeye ku nyigisho za Hinga Weze.

Minisitiri Mukeshimana Gérardine aramutsa umubyeyi warumaze guhabwa inka

Mukarusagara aragira ati “mbere nezaga toni 2 ariko ubu ngubu nsigaye mpinga nkageza muri toni 7 z’ibishyimbo bikungahaye ku butare, naguze imirima 3, umwe w’amafaranga y’ u Rwanda 300.000, undi amafaranga y’u Rwanda 500.000 nuw’amafaranga y’u Rwanda 700.000, niyujurije inzu kandi nta mugabo ngira, n’abana banjye mbasha kubarihira amashuri, umukuru arangije Kaminuza, umukurikira yiga mu mashuri makuru umwaka wa 5 naho umuhererezi ari mu ishuri ry’inshuke.” Ibi byose mbikesha umushinga wa USAID Hinga Weze, ndawushimira cyane kuko wanyeretse uko ngera ku iteramberen njye n’umuryango wanjye tukaba twihaza mu biribwa.

Ibishyimbo bikungahaye ku butare, Hinga Weze itangaho imbuto ku bagenerwabikorwa bayo

Si Mukarusaga gusa uvuga uko Hinga Weze yaberetse inzira yo kwihaza mu biribwa, Muhawenimana Candida nawe ni umugenerwabikorwa wa Hinga Weze , avuga ko mbere yuko uyu mushinga uza yahingaga avanga imbuto zose mu murima umwe ntabone umusaruro uhagije, ubutaka bugatwarwa n’isuri cyangwa imvura, ariko ngo aho Hinga Weze yaziye yabahaye amaterasi y’indinganire, ibigisha guhinga imbuto z’indobanure, ibaha umurama w’imbuto zinyuranye, ibishyimbo bikungahaye ku butare, imboga n’imbuto, ubu  ngo bari ku isonga mu kurwanya imirire mibi mu murenge wabo wa Nyabirasi,  kuko bazi gutegura indyo nziza kandi yuzuye.

Bamwe mu baturage ba Nyabirasi bari bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa

Ikindi ngo nuko Hinga Weze  yababumbiye mu matsinda ku buryo bagiye mu bigo by’imari bakaba bizigamira,  abana babo bakaba bajyanywa mu rugo mbonezamikurire bakaba batakizerera kandi ngo uretse kuba bahabwa amafunguro yuzuye batozwa ikinyabupfura bagahabwa n’ubumenyi.

Aragira ati “ndashimira Hinga Weze kuko ibyo yatugejejeho ni byinshi sinabivuga ngo mbirangize, dore nkubu nsigaye neza ibiro 600 by’ibishyimbo bikungahe ku butare kandi mbere narezaga ibiro 100.”  Ikindi nuko Hinga Weze idushakira amasoko kuko dusigaye twihaza tukanayasagurira, yanatwigishije kuzigama imbuto tuzatera mu bindi bihembwe bizakurikira, mu matsinda yacu buri wese afite itungo rigufi ihene, intama n’ingurube, njye nkaba mfite n’inka.

Fode Ndiaye uhagarariye Umuryango w’Abibumbye UN mu Rwanda yambaye ikote ry’umukara ari kumwe na Dr Gualbert Gbehounou uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ibiribwa FAO batera ibiti by’imbuto ziribwa

Fode Ndiaye ukuriye Umuryango w’abibumbye mu Rwanda  mu ijambo yagegeje ku banyarutsiro yavuze ko impamvu nyamukuru yuy’umunsi aruko ko inzara n’imirire mibi ari inzitizi ku iterambere akaba ariyo mpamvu guverinoma y’u Rwanda, imiryango itegamiye kuri leta, n’abandi bagize aho bahurira no kurwanya inza n’imirire mibi, bari mu rugamba rukomeye kugira ngo buri wese utuye isi yihaze mu biribwa, kuko kwihaza mu biribwa ari uburengzira bw’ibanze bw’ikiremwa muntu.  Hakaba hibandwa cyane mu gushyiraho gahunda nziza zo kuzamura ubuhinzi.

Uhereye iburyo Fode Ndiaye uhagarariye UN mu Rwanda , Mukeshimana Gérardine Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi , Prof Shyaka Anastase Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu  na Munyantwali Alfonse Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuka ko mu isesengura ryakozwe mu mwaka ushize 2018, mu birebana no kwihaza mu biribwa ku rwego rw’igihugu abanyarwanda 81, 3% bihagije mu biribwa naho 18, 7% bakaba badafite ibiryo bihagije.

Uyu munsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku isi  wagiyeho 1945 ufite intego yo guca inzara ku isi, ariko kugeza ubu hari abantu batabona ifunguro nkuko raporo yasohotse muri Kamena uyu mwaka 2019 yagaragaje ko ukwihaza mu biribwa n’imirire ku isi  bihagaze aho abantu miliyoni 821 batabona ifunguro buri munsi  ariko kandi ikanagaragaza ko abangana na miliyoni 150 bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 + 9 =