Perezida Kagame yashyizeho abahagararira u Rwanda mu mahanga bashya
Itangazo ryaturutse muri Serivisi z’Ibiro bya Minisitiri y’Intebe rivuga ko ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 111; None ku wa 15 Nyakanga 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho Abazahagarira u Rwanda mu bihugu by’amahanga mu buryo bukurikira:
Repubulika ya Angola: Wellars GASAMAGERA
Muri Canada: Prosper HIGIRO
Muri Repubulika ya Rubanda y’Ubushinwa: James KIMONYO
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo: Vincent KAREGA
Repubulika y’Abarabu ya Misiri: Alfred KALISA
Repubulika y’u Bufaransa: Dr Francois Xavier NGARAMBE
Repubulika ya Ghana: Aissa Kirabo KACYIRA
Ubwami bwa Maroc: Sheikh Saleh HABIMANA
Muri Repubulika ya Koreya:Yasmin AMRI SUED
Leta ya Qatar: Francois NKURIKIYIMFURA
Leta ya Afurika y’Epfo: Eugene SEGORE KAYIHURA
Repubulika ya Singapore: Jean de Dieu UWIHANGANYE
Ubusuwisi: Marie Chantal RWAKAZINA
Muri Tanzania: Maj. General Charles KARAMBA
Muri Ibihugu byunze Ubumwe by’Abarabu: Emmanuel HATEGEKA