Iburasirazuba: Hirindwe ibikorwa binyuranije n’agaciro ko kwibuka _ Guverineri Gasana

Mu kiganiro ubuyobozi bw'Intara bwagiranye n'abanyamakuru hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside ya korewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bw’Intarara y’Iburasirazuba, RIB, Police, basabye abaturage kwirinda ibikorwa ibyo aribyobyose bishobora kunyuranya n’agaciro ko kwibuka, birimo ibirori, ubukwe, urugomo, ibihungabanya umutekano, imiziki, n’ibindi.

Byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu cyumba cy’intara y’iburasirazuba, kuri uyu wa kane tariki ya 06/04/2023.

CG Emmanuel Gasana ni Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba yagize ubutumwa agenera abatuye muri iyi Ntara. Ati “ Muri iki gihe cyo kwibuka cy’iminsi 100, ni icyumweru  cy’icyunamo kizatangira ejo nasabaga abaturage batuye muri iyi Ntara ngo  dufatanye muri uru rugendo, twubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’abanyarwanda yifuza ko abanyarwanda bose bazirikana “Ndi umunyarwanda”, kandi ko hari ibintu bakwiye kuba bubahiriza.”

Yakomeje agira ati “Mu bikwiriye kubahirizwa hari, amasaha cyangwa igihe cyo kwibuka, kwirinda ibyo aribyo byose byarogoya cyangwa se byaba binyuranije n’agaciro ko kwibuka harimo ibyo kwishimisha, ubukwe, gucuranga indirimbo zitandukanye bitajyanye no kwibuka, ibirori bitandukanye no kutitabira umunsi wo kwibuka”.

CG Emmanuel Gasana ni Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba.

CG Emmanuel Gasana yanavuze ko hari akazi gatandukanye ariko ubutumwa bwaratanzwe ahantu henshi, kubahiriza ibikorwa byo kwibuka, ariko na none ni igihe cyiza cyo guhumuriza, gusura, gufata mu mugongo, gufasha ndetse no gufatanya no kurinda abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanasabye kwirinda urugomo, gusesereza n’imvugo zipfobya ndetse ko bidafite intebe mu Rwanda.

CG Emmanuel Gasana yanahaye ubutumwa urubyiruko bwo kwirinda ibintu bitari byiza bituma ruyoba. Ati “Mu butumwa twaha urubyiruko, nanashingira ku mpanuro ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika; rubyiruko ntabwo muri abashyitsi mu Rwanda, u Rwanda ni urwanyu, murasabwa gukomeza ubudatsimburwa mu binyejana biri imbere, bivuga ko ubumwe n’ubudaheranwa, guharanira ko u Rwanda rutakongera kubamo ibibazo bya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ibindi bituma u Rwanda ruheranwa n’amateka mabi”.

Nyirahabimana Joséphine

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
48 ⁄ 24 =