Indangagaciro na kirazira z’umuconyarwanda mwize nti muzisige hano muzishyikirize n’abandi _ Mayor Mbonyumuvunyi

Intore zasoje urugerero mu Murenge wa Munyaga.

Urubyiruko rwasoje urugerero rw’inkomezabigwi icyiciro cya 10, mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, rwiyemeje ko inyigisho, ibiganiro by’indangagaciro z’umuconyarwanda rwahawe bigiye kubabera umusingi bagiye guheraho bigisha bagenzi babo.

Mu bikorwa urugerero rwakoze rufatanije n’abaturage bo mu Murenge wa Munyaga, harimo kubakira inzu abatishoboye, gucukura ibimoteri, gutera ibiti ku mbibi z’imihanda, kubaka uturima tw’igikoni. Banahawe ibiganiro birimo Ikiganiro cy’ubutwari, amateka y’itorero n’umuco w’ubutore, indangagaciro z’umuco w’Abanyarwanda n’ibindi.

Aphrodis Girimpuhwe ni umwe mu ntore zisoje urugerero inkomezabigwi icyiciro cya 10, avuga ko nk’urubyiruko iki aricyo gihe bafite cyo kugenda bakajya kubaka aho batuye mu midigudu bakahagira neza nkuko batojwe. Ati “hari nk’ibibazo by’urubyiruko rugenzi rwacu rwishoye mu ngeso mbi birimo kunywa ibiyobyabwenge, tugiye kubagira inama babireke”.

Akomeza agira ati “Ubutumwa twahawe ubwo twari mu rugerero ndetse n’ibiganiro twagiye duhabwa ni umusingi tugiye guheraho tukifashisha tubwira bagenzi bacu tukabafasha kuva muri izo ngeso zitari nziza”.

Intore zasoje urugerero zahawe certificate.

Ibyishaka Cecile nawe ni intore yitabiriye urugerero, avuga ko akuyemo indangagaciro zirimo kubaha no kwirinda, kandi ko nk’urubyiruko agiye guhindura bagenzi be bavuye mu ishuri kurisubiramo abakundisha ibyiza byo kwiga.

Ati “Nk’urubyiruko dukunda guhura n’ibibazo byo gutwara inda zitateganijwe n’ubukene, ariko nk’urubyiruko dusoje urugerero tugomba kujya tubagira inama yuko bagomba kwiga kuvuga oya”.

Mbonyumuvuny Radjabu, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yahaye ubutumwa Intore zisoje urugerero bwo gukomeza indangagaciro na kirazira bigiye mu rugerero, gukorera hamwe, ndetse no kujyana ubutumwa ku bandi. Ati “ntibibe ibyanyu gusa ahubwo mubishyikirize n’urundi rubyiruko rwasigaye mu midugudu aho mutuye”.

Yakomeje avuga ko hari ibibazo bahanganye nabyo mu rubyiruko birimo abanywa ibiyobyabwenge, abatwara inda zitateguwe, abata amashuri bakajya gukora imirimo idafatika n’ubuzererezi.

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana.

Mbonyumuvunyi yakomeje agira ati “Ntore zisoje urugerero kuri uyu munsi tubabwire ngo ibyo mwigiye aha ngaha ntabwo ari ibyanyu mwebwe mwenyine. Zandangagaciro na kirazira, wa muco, bwa bupfura byose nti mubisige ku rugerero mubijyane mu miryango, mubishyikirize barumuna banyu, bakuru banyu, urundi rubyiruko, abaturanyi n’inshuti. Ugiye kurwana, gutukana, kwiyandarika umubwire uti “sigaho izi si indangagaciro ziranga umunyarwanda, icyo gihe nubikora uzaba ubaye intwari”.

Intore zasoje urugerero ziyerekana.

Urubyiruko rwasoje urugerero rwasabye ko mu rugerero rw’ikindi gihe bajya bahabwa nk’ibikoresho birimo bote zo kwifashisha mu rwego rwo kwirinda ko mu gihe bari mu bikorwa byo kubaka bakata urwondo batahuriramo n’ibishobora kubakomeretsa ndetse banasaba n’ibisarubeti byo kwambara bari ku rugerero

Intore zisoje urugerero zigera kuri 70 mu Murenge wa Munyaga, mu Karere kose ka Rwamagana zisoje ari 1034.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 + 19 =