Abanyamakuru barasabwa gukoresha imbuga nkoranyambaga batanga amakuru ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda

Ikiganiro ku ikoreshwa ry'imbugankoranyambaga.

Ibi byatangarijwe mu nama  yabaye kuri uyu wa kane, yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press ku buryo bwo gutanga ibitekerezo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga nk’uburyo bufasha abaturarwanda kubona amakuru.

Mu biganiro bitandukanye byagarutsweho n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’itangazamakuru, abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bazwi nka social media influencers, zimwe mu ngingo zaganiriweho zagarutse ku buryo abakoresha izo mbuga by’umwihariko abanyamakuru babikora bagamije kuba abanyamwuga ariko rimwe na rimwe bagahura n’inzitizi.

Nasra Bishumba, umunyamakuru akaba n’impirimbanyi mu bijyanjye n’uburenganzira bw’abagore (Gender activist) yagarutse ku kintu akunze kubona kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga cyo kwibasira by’umwihariko abagore ababikora bagashingira ku miterere yabo, aho kujya impaka zishingiye ku bitekerezo. Yagize ati” sinzi inshuro zingahe nkunze kubona abantu babwira cyane cyane ab’igitsinagore ukuntu usa gutyo, ibintu byose[…]bibasira umugore bahereye ku mutwe bakageza ku kirenge.Baragenda bakazana amafoto yawe, bakazana tweets wakoze kera kandi nyamara igitekerezo mfite uyu munsi nyuma y’imyaka 2 gishobora guhinduka kubera imyitwarire yanjye”.

Akomeza avuga ko imigirire nkiyo ishobora guhinduka abakoresha imbuga nkoranyambaga baramutse birinze kurebera ibintu nkibyo. Ati”niba ubonye umuntu akora ikintu kitari cyiza nkuko ubona umuntu ku muhanda uti sigaho, niko wanabimubwiye kuri social media.”

Hibandwe ku bunyamwuga

Madamu Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’ u Rwanda Transparency International Rwanda, wanakoze itangazamakuru mu gihe kirenga imyaka 19 mbere y’umwaduko w’imbuga nkoranyambaga we yavuze ko abanyamakuru bakwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga bibanda ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Ati”kera ntabwo twakoraga nkuko dukora ubu ngubu,ntibyashobokaga! Icya mbere na radio mu by’ukuri  yari imwe, ibya social media rero byari bitaraza!Kandi icyo gihe ntiwabyukaga ngo witwe umunyamakuru. Uyu munsi umuntu wese arabyuka apfa kubona hafi camera gusa, hanyuma agahita aba umunyamakuru!” Akomeza avuga ko benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batambutsa inkuru zituzuye kuko baba badashaka kumenya amakuru yuzuye bitandukanye nuko itangazamakuru rya kera ryarebaga ibibazo sosiyete ifite; aha ni na ho agira ati “nta responsibility ndi kubona mu itangazamakuru uyu munsi, cyane cyane irikoresha social media, barashaka ababareba (views) gusa.”

Madamu Ingabire ukomeza avuga ko bitoroshye guha umurongo ngenderwaho imbuga nkoranyambaga, akagira inama buri wese uzinyuzaho amakuru kubanza kugenzura ukuri kwayo. Ati”igikwiye nuko buri muntu akwiye kugira umutimanama we umwereka ngo ibi bintu ushyize hariya wenda bizaguha views n’amafaranga, ariko bimariye iki abanyarwanda ko biri byice byinshi birenze ayo mafaranga”.

Albert Baudouin Nizeyimana, umuhuzabikorwa wa Pax Press, we yavuze ko abanyamakuru bakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kuba responsible mu byo batangaza ku nkuta zabo kuko akenshi ababakurikira babifata nk’ukuri. Ati”nk’umuntu avuze ati ngiye kujya nerekana uko borora ingurube, botsa inyama yayo, bayishyira muri frigo, ndakubwiye ngo yabona abamukurikira baruta abakurikira uwerekana abambaye ubusa. Iryo ni rya tangazamakuru nita social responsibility y’umunyarwanda ku banyarwanda bagenzi be.”

Yongeyeho kandi ko mu gutanga ibitekerezo kuri izo mbuga hajya habaho ubwubahane kuri bose. Ati”igikwiye gukorwa nuko twakomeza kubaka ubwubahane, ariko twongera kwa kwigisha itangazamakuru”.

Mu bindi bitekerezo byatanzwe harimo ko abanyamakuru bashobora kujyana impinduka zidasanzwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo no kwigenzura bo ubwabo (self regulation) bikigisha ababikora kinyamwuga  by’umwihariko, ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 ⁄ 13 =