Gicumbi: Gusezerana mu mategeko bizafasha mu kwimakaza ihame ry’uburinganire
Bamwe mu bagize imiryango 26 yasezeranye mu mategeko kuri uyu wa Gatanu, mu karere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru, baravuga ko gusezerana mu mategeko bizabafasha kwimakaza ihame ry’uburinganire mu kugira uburenganzira bungana ku mutungo no mu gufata ibyemezo.
Ibi babitangarije mu muhango wo gusoza ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire no gutangiza ku mugaragaro iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bufatanye bw’akarere ka Gicumbi n’urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu (GMO).
Mukunzi Isidore na bagenzi be batuye mu mirenge wa Byumba bavuga ko Gusezerana mu mategeko bizabafasha kwimakaza ihame ry’uburinganire bubahiriza uburenganzira bungana ku mutungo.
Mukunzi yagize ati “Kuva uyu munsi twasezeranye mu mategeko buri wese agiye kwimakaza ihame ry’uburinganire ku mutungo dufite tuwugiraho uburenganzira bungana.”
Nyiranduhura Médiatrice ni umfasha wa Mukunzi Isidore bamaranye Imyaka 21 nawe ati “Icyo gusezerana mu mategeko bigiye kudufasha uko umugabo atazongera kwiharira umutungo ko ahubwo nanjye mfite uburenganzira bungana n’ubwe kandi hagize icyadutandukanya nanjye nahabwa icyo itegeko rigena.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Bwana Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko muri iki gihe cy’ubukangurambaga, hakozwe ibikorwa bitandukanye, mu kwimakaza ihame ry’uburinganire birimo gusezeranya imiryango isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko no kurwanya ihohoterwa.
Yagize ati “Twasezeranyije imiryango irenga 1,150 yiyongeraho indi 26 yasezeranye uyu munsi ndetse biranakomeza mu yindi mirenge. Ubutumwa dutanga kubaturage ni ugukomeza kwimakaza ihame ry’uburinganire umugabo n’umugore bakumva ko bafite uburenganzira bungana mu gufata ibyemezo bakirinda ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa kugirango bagire umuryango utekanye.”
Umuyobozi w’uburinganire wungirije muri GMO Bwana Rurihose Florien yashimye cyane Akarere ka Gicumbi ku bikorwa kagezeho muri iki gihe cy’ubukangurambaga ndetse yizeza ko ubufatanye buzakomeza mu kurushaho guharanira ko ihame ry’uburinganire ryimakazwa nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga.
Yagize ati “Ndashimira ibyo Akarere ka Gicumbi kagezeho mu gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire kandi tuzakomeza gufatanya tugenzura ko ibyo aka karere kiyemeje bishyirwa mu bikorwa hagamijwe iterambere rirambye kuri bose”.
Gicumbi ni akarere ka 7 Urwego rw’igihihu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire rumaze gukoreramo ubu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire, nyuma y’akarere ka Muhanga, Gatsibo, Nyaruguru, Ngororero, Nyagatare na Rulindo.