Aho tutaragera ni ahanyu rubyiruko _Gen. James Kabarebe

Gen.James Kabarebe akaba n’umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda atanga impanuro ku rubyiruko.

Mu kiganiro Gen. James Kabarebe yagiranye n’ububyiruko rwo mu mashuri yisumbuye na kaminuza cyabereye mu rwunge rw’amashuri St Aloys Rwamagana, urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu gukomereza aho abakibohoye bakigejeje.

Ni ibiganiro byateguwe n’umuryango w’abanyeshuri b’amashuri yisumbuye na kaminuza barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (AERG). Abitabiriye bungukiyemo byinshi birimo kumenya amateka yaranze igihugu, uko urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze, gushyira hamwe, gufashanya, gutanga urugero rwiza ku bandi, n’ibindi.

Ibiganiro byabanjirijwe n’urugendo ruva ku Karere ka Rwamagana kugera ku kigo cy’amashuri cya Gs St Aloys. Ibiganiro byiswe Ubumwe bwacu tour. Bifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko tumenye amateka y’igihugu cyacu, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tunasigasira ubumwe bwacu nk’abanyarwanda”.

Gen.James Kabarebe akaba n’umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagarutse ku mateka yaranze igihugu n’uko urugamba rwo kubohora igihugu rwagenze kugeza Inkotanyi zihagaritse Jenoside tariki 04/07/1994.

Ati “Kugirango igihugu kive aho cyari kiri kigere aho kigeze uyu munsi ntibyari byoroshye byasabye imbaraga nyinshi cyane ariko nyuma y’imyaka 28 igihugu cyacu gufite indi sura. Ibi byose rero byavuye mumbaraga z’urubyiruko nkamwe kuko ababohoye u Rwanda banganaga namwe baritanze ariko icyo bitangiye ntabwo gikwiye kuzapfa ubusa”.

General James yakomeje ati “Ubu ntaho turagera aho tutaragera rero ni ahanyu rubyiruko. Ni kwakundi mwirukanka n’agati iyo ukirukankana ugira uwo ugaha agakomeza, ubu twebwe tubahaye agati ni mwebwe mugomba gukomeza kuko nimwe rubyiruko muzaba muri hano mpagaze mubwira urundi rubyiruko nkamwe”. Yanababwiye ko aribo bagomba kubigiramo uruhare.

CG Emmanuel Gasana, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba aganiriza urubyiruko.

CG Emmanuel Gasana, ni Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko barimo kubona ubumenyi, ubushobozi byose bigamije kugirango bubake u Rwanda k’umuvuduko n’intumbero bafite iganisha ku iterambere ry’abanyarwanda bose.

CG Emmanuel Gasana yabwiye urubyiruko ati “mwibukijwe indangagaciro, umuco, ikinyabupfura n’ibindi, amateka y’igihugu cyacu yaba ari ayo hambere, ayo kubohora igihugu. N’ inshingano zanyu mukomerezeho mugire uruhare mu gusigasira ibyagezweho”.

Mudahemuka Audace umuhuzabikorwa wa AERG.

Mudahemuka Audace ni umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu yavuze ko ari urugendo kandi kwigisha ari uguhozaho. Ati “Turimo kwigisha urubyiruko kugira indangagaciro zo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda kandi rukigira kubatubanjirije rukigira ku mateka y’igihugu cyacu rukayamenya”.

Yakomeje agira ati “turababwira nk’urubyiruko kuko abatubanjirije bahagaritse Jenoside bari urubyiruko nkabangaba barimo kutwigisha ndetse nabayikoze nabo bari urubyiruko bangana cyangwa benda kungana naba turi kwigisha. Turabigisha tubategura kugirango bazavemo abakomeza guhangana n’urugamba rwo kugirango Jenoside itazongera kubaho ukundi kuko nibo mbaraga z’igihugu kandi zubaka vuba”.

Urugendo rwo kuva ku Karere ka Rwamagana berekeza kuri Gs St Aloys Rwamagana.

Kabayiza Arnaud ni umunyeshuri mu kigo cya Rwamagana Leaders School avuga ko ibi biganiro bimwunguye byinshi. Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside ngomba kuyirwanya nshishikariza abandi kuzajya bagira ubumwe bagakundana nkuko twabyigishijwe”.

Akomeza agira ati “Ubu ngiye gushishikariza bagenzi banjye kugira urukundo no guhuza ibitekerezo byadufasha mu myigire yacu cyangwa mu myitwarire yacu kugirango tuzashobore gufasha igihugu mu kugera kure kuko nitwe bayobozi b’ejobundi bazayobora u Rwanda”.

Urubyiruko rusaga 1628 nirwo rwitabiriye ibiganiro, ibiganiro bikazagera no mubindi bice by’igihugu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 1 =