Rwamagana: Abagore bavuye mu gikoni bajya aho abandi bari

Ku munsi w'umugore wo mu cyaro hamuritse ibikorwa by'ubuhinzi.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro, abagore bagaragaje zimwe mu nzitizi umugore wo mucyaro yahuraga nazo mbere zirimo kutamenywa, guharirwa imirimo y’urugo, kudahabwa ijambo n’agaciro n’ibindi. Ubu bavuye mu gikoni baritinyuka bumva ko bashoboye mu mirimo yose y’iterambere.

Ku rwego rw’Akarere ka Rwamagana, umunsi w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe mu Murenge wa Nyakariro, insanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’umugore wo mu cyaro inkingi y’ubukungu bw’igihugu.”

Mukashema Félicité wo mu Murenge wa Nyakariro, Akagari ka Gishore yasobanuye ko mbere umugore wo mu cyaro yari abayeho nabi kuko hari uburenganzira yabuzwaga burimo kutagera ahagaragara. Ati “nk’ibirori nkibi turimo twizihiza twari twarabihishwe.”

Avuga ko kubera ubuyobozi bwiza, ubu ntawabarenganya kuko babonye aho bavugira bakarenganurwa. Ati “ubu dufite uburenganzira bwo kugera aho abandi bari, ukaba wasanga mugenzi wawe akaba yakugira inama, twabonye ijambo urajya mu bandi ukavuga bikemera, watanga igitekerezo kikigwaho cyaba ari icy’ukuri kigahabwa agaciro.”

Mukamuganga Valerie wo mu Murenge wa Nyakariro, Umudugudu wa Rusagara, aravuga ko mbere umugore wo mucyaro yahuraga n’inzitizi zo guharirwa imirimo, ugasanga niwe uhinga, akajya kuvoma ahetse n’umwana, akajya kuragira ihene n’ibindi.

Ati “ubungubu iyo wegeranye n’umugabo mugashyira hamwe murafatikanya mugateza urugo imbere ndetse n’abana banyu bakagira iterambere, nk’umugore nanjye numva ko bimpesheje agaciro.”

Uwanyirigira Claudine ahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rwamagana, avuga icyo umunsi w’umugore wo mu cyaro usobanuye. Ati “n’insinzi kuri twe kuko mbere wasangaga umugore wo mucyaro atazwi, atavugwa ari uwo kuba mu mirimo yo mu rugo gusa akaba mu gikoni, ariko uyu munsi iyo twawugezemo utwibutsa aho twavuye, kuko nubwo tumwita umugore wo mu cyaro hari aho amaze kugera kandi hari naho yavuye.”

Arakomeza ati “mu bihe byatambutse wasangaga umugore wo mucyaro atazi gukaraba ngo ajye aho abandi bari, adashobora kujya mu bucuruzi, akabyara buri mwaka akumva ko ari uwo kurera abana gusa, kujya mu murima, akaba ari wa mugore uhorana uburimiro.”

Arongera ati “ubu bamaze kuba abasirimu, uyu munsi ni kimwe mubidutera imbaraga ngo tutazasubira aho twavuye, kandi dufashe abandi bataragera ku rwego twifuza bagere kuri rya terambere ry’umugore. Ubu tugiye gukomeza ubukangurambaga twigishe abagore tunyuze mu nzego, mu miryango mu nteko z’abaturage.”

Uwanyirigira Claudine, uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rwamagana, Nyirabihogo Jeanne d’Arc avuga ko uyu munsi ari umunsi ukomeye ku bagore bo mu cyaro kuko bawufata nk’umunsi wabakuye mu gikoni ukabageza aho abandi bari bakava aho bari biherereye batagaragara, batabasha gutekereza bumva ko bahejwe. Ati  “uyu ni umunsi wo kongera kuzirikana ko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yahaye umugore ijambo bakaba babasha  kwicara nabo bakishimira  ibyo bagezeho.”

Arongera ati “mbere umugore yari yarahejejwe inyuma ariko ubu yahawe ijambo, abagore ni abayobozi, bari mu nzego zifata ibyemezo, babaye barwiyemezamirimo bamwe bafite inganda n’ibindi bifite aho bigeze kandi bishimishije.”

Nyirabihogo Jeanne d ‘Arc vice mayor ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rwamagana.

Nyirabihogo yanatanze ubutumwa bugira buti “umugore wo mu cyaro agomba gukora agahinga  akoresheje ikoranabuhanga agahinga agamije kugira ibyo abona n’ibyo ajyana ku isoko,  gukoresha uburyo bugezweho mu gucana bakava mu gukoresha inkwi kuko kuzibona biragoye kandi imyotsi irangiza, ahubwo nk’umugore wo mu cyaro agere ku rwego rwo gucanisha gaz, bagomba gutinyuka bakagana ibigo by’imari bagasaba inguzanyo bagakora imishinga iciriritse bakabona amafaranga bagatera imbere.”

Yakomeje agira ati “ni ngombwa ko umugore wo mu cyaro atakomeza guhera inyuma ahubwo atera intambwe akamenya gusoma, akizigamira muri ejo heza kugirango bateganyirize izabukuru, gufatanya n’abagabo kugirango batizanye amaboko, batekereze imishinga bakora, ntibisuzugure, batinyuke barashoboye batekereze mu buryo bwagutse”.

Nyirabihogo yongeye ati “natwe nk’ubuyobozi dufite umukoro wo korohereza abagore mu bikorwa bibyara inyungu no gukangurira abagore guhinga kijyambere, gukoresha ikorana buhanga mu buhinzi, gukangurira abagore gukumira no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, tunakangurira imiryango akamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye.”

Nyakariro ni umwe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana. Bimwe mu bikorwa by’iterambere abagore bakoze birimo ubukorikori, ubudozi, ubuhinzi, ububoshyi. Hanatanzwe n’amatungo, ibikoresho by’ishuri, inka, inkoko, matera, imashini idoda.

Ba mutima w’urugo batanze imashini idoda ku mukobwa wabyaye, kuri uyu munsi w’umugore wo cyaro.
Hamuritswe ibikorwa by’umugore wo mucyaro yagezeho ububoshyi ubudozi.
Abayobozi bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro mu Murenge wa Nyakariro barimo ba Vic Maire Ubukungu Vic Maire Imibereho myiza n’abandi.
Bamwe mu bari bitabiriye umunsi w’umugore wo mu cyaro.
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 × 14 =