“Inshingano za mbere zo kwita ku mwana zibazwa umubyeyi” _ Minisitiri Bayisenge Jeannette

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette yasabye ababyeyi kwita ku bana babo kurusha undi wese.

Mu kiganiro n’itangazamakuru abayobozi basubije ibibazo birimo iby’abana batandikwa mu irangamimerere, iby’ubushoreke n’ubuharike, serivise zitanoze, abana b’abangavu baterwa inda bagatereranwa n’ababyeyi n’ibindi.

Ni ibibazo byabarijwe mu cyumba cy’inama yabereye i Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma y’ubukangurambaga bumaze icyumweru bukorwa mu ri iyi Ntara ku Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette yagize icyo avuga ku bana b’abangavu baterwa inda bagatereranwa n’ababyeyi. Yagize ati “abana batewe inda si aba Leta ni abababyeyi babo, inshingano ya mbere ni iy’ababyeyi babyaye abo bana kuko ntibinavuze ko imiryango yabo yose idashoboye, ariko usubira inyuma ugasanga rimwe na rimwe umwana yamaze no gutwita kandi n’umuryango we ubifitemo uruhare kuko wenda hatabayeho kumuba hafi no kumuherekeza igihe umubiri we uri muguhindagurika ugasanga wenda ntiyabonye uwo abwira”. Yanavuze ko muri iki gihe hari ababyeyi barimo guteshuka ku nshingano kandi urubyiruko ruri exposé.

Yakomeje ati “Uko twabagaho mu gihe cyacu tudafite ibirangaza byinshi nta matelefone y’abagaho, nta televiziyo bivuze ko inshingano yacu nk’ababyeyi irongera ikikuba kugirango tube hafi ya babana, ariko kenshi iyo bibaye umuryango wumva ko wagushije ishyano, icyo gihe umwana aba akeneye wa mubyeyi kuruta n’ikindi gihe gisanzwe kuko aba arimo guhura n’ikibazo kiremereye aho adashobora kugira uko akifatamo.”

Yunzemo ati “niyo mpamvu muri ubu bukangurambaga habaho guhuza n’ibiganiro ku babyeyi babariya bana batewe inda kugirango bumve ko nubwo bahuye n’ikibazo ariko atariyo mpamvu yo kumutererana kuko numujugunya byabindi  yahuye nabyo bizikuba inshuro nababandi bazaba bamubonyeho urwaho kuko umwana mutoya najya kwikodeshereza inzu adafite ubushobozi, akazi, babandi bamushuka bazongera bagaruke bamutere iya kabiri; n’iya gatatu; bamutere indwara ubuzima bube bubi kurushaho”.

Yakomeye agira ati “aho tubonye ko umubyeyi adashoboye birumvikana kuko hariho gahunda nyinshi Leta yashyizeho zo gufasha imiryango idashoboye gusubira mu buzima busanzwe, umuryango udashoboye ku rwego rw’ubukungu natwe nk’inzego tukabafasha”.

Rose Rwabuhihi ni Umugenzuzi Mukuru w’Ihame ry’Uburinganire yavuzeko imihigo yabo ikwiriye guhinduka ikareba ibibazo by’abaturage. Ati “niba umukuru w’umudugudu yahize, yo guhiga mituelle de sante gusa, ahige no kuba mu mudugudu we nta mwana utanditse, nta bantu babana batarasezeranye ibyo byose byadufasha kwihutisha ibikiri inyuma.”

Ku bana batewe inda, yagize ati “abana b’abangavu baterwa inda baba bari mu kibazo gikomeye cyane mukwiye kumva ko ari ihohotera rikomeye cyane naho yaba yarabyemeye, kuko kwemera ku mwana ntabwo kubaho baba bamushutse; ingaruka zabyo ni uko ava mu ishuri kuko afite umwana mutoya agomba kwitaho, urumva ko akeneye ubufasha burenzeho kugirango uwo mwana agire umwitaho nawe ashobore kujya mu ishuri”.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yavuze ko kurengera umwana biri mu byiciro bitandukanye, hari abana bari mu muhanda, abana batiga, abana baterwa inda z’imburagihe.

Ati “iki gihe tunerekana ko hari uruhare rw’umubyeyi, rw’umurezi, rwa Leta, rw’umufatanyabikorwa, ibyo byiciro uko ari bine iyo bifatanije neza birashoboka, ni ukubaka inzego kugirango ibibazo byagiye bivugwa bikemuke”.

Yongeye ati “abantu batowe baramutse basobanukiwe neza inshingano zabo bakabishyiramo imbaraga nyinshi ibintu byinshi byakwihuta, turacyubaka inzego, biracyadukomereye ariko nitumara kuzubaka zigasobanukirwa neza inshingano zazo 80% byakorwa neza.

Icyumweru cy’ubukangurambaga cyatangiye kuwa 19/9 2022, gisozwa kuwa 25/09/2022.

Amwe mu mafoto yabari bitabiriye iki kiganiro.

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye ikiganiro.
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 6 =