Abanyarwanda bararikiwe Taekwondo
Abakunzi b’umukino wa Taekwondo bararikiwe irushanwa ‘Korean Ambassador’s Cup ku ncuro ya 9.
Abakinnyi basaga 300 bitezwe guhatanira Irushanwa ‘Korean Ambassador’s Cup’ rigiye gukinwa ku nshuro ya cyenda.
Nyuma y’Imyaka hafi itatu ridakinwa mu buryo bwaguye, Irushanwa rifatwa nk’irya mbere rikomeye imbere mu gihugu mu mukino wa Taekwondo, ryongeye kugaruka, aho kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru, abakunzi b’uyu mukino bongera kwirebera Ibirori bari bakumbuye.
Nyuma yo gukomwa mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19 kitoroheye ibikorwa by’Imikino imbere mu gihugu, nyuma y’uko kigenjeje macye, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda “RTF”, rifatanyije na Ambasade ya Koreya mu Rwanda nk’Umufatanyabikorwa w’Imena w’iri Shyirahamwe, bongeye gutegura Irushanwa ‘Korean Ambasssador’s Cup’.
Amakuru agaruka ku kongera gukina iri Rushanwa ryari rimaze igihe ridakinwa, yatangarijwe mu kiganiro n’Itangazamakuru cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda rifatanyije na Ambasade ya Koreya mu Rwanda, ikiganiro cyabereye mu cyumba cy’Inama cya Komite Olempike y’u Rwanda.
Kuri iyi nshuro, iri Rushanwa ngarukamwaka, rigiye gukinwa ku nshuro ya 9, rikaba rizahuza amakipe y’abakuru (Seniors) y’imbere mu gihugu ndetse n’ayo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba.
Kuri iyi nshuro, rizabera muri Expo Ground i Gikondo, nyuma y’uko aho ryari risanzwe ribera ubu harimo kuvugururwa.
Biteganyijwe ko rizakinwa mu buryo bukurikira:
Abagabo: Abatarengeje ibiro 58 (U-58Kg), Abatarengeje 68 (U-68Kg) n’Abari hejuru y’ibiro 68 (Above 68Kg).
Abari n’Abategarugori: Abatarengeje ibiro 49 (U-49Kg), Abatarengeje 57 (U-57Kg) n’Abari hejuru y’ibiro 57 (Above 57Kg).
Abakinnyi n’amakipe bazaba bahize abandi mu irushanwa bazahabwa imidari n’ibikombe, ndetse banahabwe ibindi bihembo birimo n’ibikoresho bya Taekwondo.
Irushanwa ‘Korean Ambassador’s Cup’ ryaherukaga gukinwa mu Mwaka w’i 2021, ariko ryakinwe mu buryo bwihariye bitewe na Covid-19.
Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Taekwondo mu Rwanda, Bwana Mbonigaba Boniface, yavuze ko abanyarwanda n’abakunzi ba Taekwondo bararikiwe kwitabira ku bwinshi kandi ko biteguye gukora ibishoboka byose ngo iyi mikino igende neza.
Yagize ati “Abanyarwanda n’abakunzi b’uyu mukino by’umwihariko, turabararikira kongera kwitabira iyi mikino, bakazirebera urwego ugezeho nyuma y’igihe batawureba mu buryo bwa rusange bitewe na Covid-19 yari yaradukomye mu nkokora, kandi ndabahamiriza ko batazicuza umwanya bazaba baduhaye. kuri iyi nshuro, twagerageje gukora iyo bwabaga ngo rizagende neza, aho twahisemo gukora Irushanwa ry’abakuru gusa, ariko bitavuze ko abakiri bato nabo twabibagiwe, ahubwo twashatse ko bagira umwanya uhagije mu gihe mu mwaka utaha tunitegura amajonjora y’Imikino Olempike izabera mu Bufaransa mu 2024”.
Nk’Umufatanyabikorwa mu b’imena w’iri Shyirahamwe, by’umwihariko ari nawe witirirwa iri Rushanwa, Ambasaderi uhagarariye Igihugu cya Koreya mu Rwanda, H.E Jin Woen CHAE, muri iki kiganiro, yavuze ko Igihugu ahagarariye kizakomeza kuba hafi uyu mukino mu rugendo rwawo rw’iterambere.
Ati “Nk’Igihugu mpagarariye ari nacyo nkomoko y’uyu mukino njyarugamba, tuzakomeza kuba hafi by’umwihariko uyu mukino mu Rwanda, dufatanyije n’izindi nzego zitandukanye zirimo na Minisiteri ya Siporo ku ruhande rwanjye, ni inshuro ya kabiri iyi mikino igiye gukinwa ndi Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, nizeye ko ntakabuza iyi mikino igomba kugenda neza kuko yateguwe mu buryo budasanzwe”.
Akomeza avuga ko bateguye iyi mikino mu rwego rwo kuzamura uyu mukino no kuwumenyekanisha hamwe no gushyigikira abawukina.
Yagize Ati “Twahisemo gutegura iyi mikino mu rwego rwo kuzamura uyu mukino no kuwumenyekanisha, ariko by’umwihariko no gushyigikira abawukina no gufasha iterambee rya Siporo mu gihugu, kuko twasanze ubuyobozi bw’Igihugu bushyize imbere Politike ya Siporo”.
Mu Mwaka ushize, Igikombe kiruta ibindi cyegukanywe na Dream Fighters TC inahabwa sheki y’amafaranga y’u Rwanda 150,000, ikurikirwa na Police TC yegukanye igikombe cy’umwanya wa kabiri n’amafaranga 100,000, Dream Taekwondo Club iza ku mwanya wa gatatu ihembwa igikombe n’amafaranga 75,000.
Nyirangaruye Clémentine