U Rwanda rwungutse inzobere 10 mu kubaga ziyongera kuri 80 rwari rusanganywe
Abanyeshuri 85 barangije mu Ihuriro ry’Abaganga b’Inzobere mu Kubaga mu Karere k’Afurika y’ Iburasirazuba, yo Hagati no mu Majyepfo (COSECSA) The College of Surgeons of East, Central and Southern Africa baturuka mu bihugu 12 n’ U Rwanda rurimo.
Dr Hakizimana David Impuguke mu kubaga ubwonko, umugongo n’imitsi ikomoka ku bwonko ukorera mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal ni umwe mu banyeshuri barangije avuga ko izi mpamyabushobozi ziri ku rwego rw’Akarere bityo zikaba zibemerera kuhakorera hose.
Dr Ncuti Steven Impuguke mu kubaga mu mutwe no mu mugongo ukorera muri bitaro bya CHUK avuga ko nk’igihugu abona bageze ahantu heza kuko bari ku rwego nkurw’ibindi bihugu byo mu karere. Igikome cyane ngo nuko bifite agaciro ku munyarwanda kuko agize ikibazo ku bwonko, mu myanya y’ubuhumekero mu rwungano ngogozi azabona inzobere izamufasha.
Dr Nyundo Martin Impuguke mu kubaga akaba anakuriye Impuguke mu Kubaga mu Rwanda yemeza ko iki gikorwa ari uguteza imbere ubuvuzi. Muri 60 barangije baturukaga mu bihugu byo mu karere 12 harimo abanyarwanda 10, u Rwanda rukaba rumaze imyaka igera ku 10 muri COSECSA, iyi akaba ari inshuro ya kabiri bahawe impamyabushobozi.
Dr Nyundo anemeza ko abaganga babaga badahagije mu gihugu kugira ngo batange serivisi bifuza ariko ngo hariho gahunda yo kongera abaganga babaga kugira ngo byibura muri buri bitaro bya buri karere habe hari umuganga ubaga.
Diane Gashumba Minisitiri w’ Ubuzima nawe yemeza ko abaganga bakiri bacye kuko buri mwaka byibuze bisaba ko bagira abaganga b’Impuguke bagera ku 100 arinayo mpamvu bihuza n’ibindi bihugu byateye imbere mu buvuzi.
Minisiteri y’Ubuzima yasabye iri Huriro ry’Abaganga b’Inzobere mu kubaga barangije kuzaza gufasha mu gikorwa cy’ AMI week cy’ Ingabo z’Igihugu cyo kuvura kiba buri mwaka kugira ngo hazavurwe benshi.