Iburasirazuba: Buri munyarwanda afite amahirwe yo kwikingiza nayakoreshe neza
Mu kiganiro Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwagiranye n’abanyamakuru bwongeye gukangurira abanyarwanda kwikingiza no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid 19, aho usanga hari bamwe badohoka ku ngamba.
Covid 19 n’icyorezo cyugarije Isi yose, kimaze imyaka 2 irenga. Cyahungabanyije ubukungu, gitwara ubuzima bw’abantu ndetse hatagiyeho ingamba zo kugikumira cyakomeza kugira ibyo gihungabanya.
Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba CG Emmanuel K Gasana yagarutse kubagifite imyumvire yo hasi, batarumva akamaro k’urukingo yagize ati “ Navuga yuko gahunda yo kwikingiza harimo abatarabyumva neza bafite imyumvire yo hasi ariko uko iminsi igenda bagenda babyumva kuko ntabwo wakwemera kuguma mu kato, akato ko kuvuga ngo jyewe sinajya mu isoko, sinzafata taxi njya ahantu, sinzajya gushaka serivise muri banki sinzaja mu makoperative n’ahandi”.
Yanavuze ku mibare y’abamaze gufata urukingo; ati “mu Ntara y’Iburasirazuba tumaze kugera kuri 98%, bivuze ko nibura buri munyarwanda wese uri muri iyi Ntara yikingije urukingo rwa mbere, abikingije urukingo rwa 2 bagera kuri 66%, naho abafashe urukingo rushimangira bageze ku 8%”.
Ibyo rero nubwo ari intambwe zikomeye ariko hari ibyagiye bidatungana neza, kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19 ugasanga ahantu hari abantu bateraniye benshi, haba mu bibina, mu makoperative, mu masoko, mu masantere, ugasanga hirya no hino abantu batangiye kudohoka kandi ntabwo ari byiza.
Uyu muyobozi yasabye ubufatanye bwa buri wese mu guhashya COVID 19, anasaba abafite imyemerere yo kutikingiza kuyireka kuko nta shingiro ifite; ahubwo ari ukurinda ubuzima bwabo nubw’abandi. Yagize ati “kuvuga ngo hari aho byanditse muri Bibiliya n’ahandi nyamara bagenzi babo basengana ugasanga barabisobanura neza ntakibazo cyakabaye kikinahari”.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hamaze gufatwa abantu bagera ku 115 bahunga banga gufata urukingo.
Kubahiriza amabwiriza yo kurwanya no gukumira COVID 19; ni ukwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki inshuro nyinshi amazi meza n’isabune no kwingiza.