Nahishe abatutsi none bimviriyemo icyaha : Muhayimana Claude

Cour d' Assises i Paris, aho urubanza rwa Muhayimana rubera.

Umunyarwanda ukurikiranyweho n’inkiko z’ubufaransa kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya KIBUYE, bimwe mu byaranze ukwiregura kwe harimo ko ari umwe mu bagize uruhare mu kurokora abatutsi babaga bagiye kwicwa.

Ibi kandi bishimangirwa na bamwe mu batangabuhamya bo ku ruhande rwe, nabo bagaragaje Claude Muhayimana nk’umuntu w’inyangamugayo watabaye abatutsi bahigwaga, Claude Muhayimana ku giti agaruka ku rukundo akunda abatutsi yerekanye ko umugore bashakanye yari umututsi, yagize ati «  Nyakubahwa Perezida kimwe mu bigaragaza ko ntigeze ngirira urwango abatusi, n’uko umugore narongoye,namurongoye mbizi neza ko ari umutusti »Muhayimana akomeza agira ati «  iyo aba yanga abatutsi atari kubashakamo umugeni »

Muhayimana yabwiye inteko iburanisha ko mu gihe cya jenoside yafashe umwanzuro ukomeye wo guhisha abatutsi abizi neza ko byamuzanira akaga karimo no kwicwa, Muhayimana yaragize ati «  Nyakubahwa perezida mu gihe cya jenoside nafashe icyemezo gikarishye( i took a risk) mpisha abatusti, ariko biratangaje kuba uyu munsi ndi gushinjwa kubica, icyo gihe yakomeje agira ati « uyu munsi ndashaka kugaragaza ko ibyo nshinjwa byatewe n’uko Leta y ‘u Rwanda yansabye imikoranire nkabyanga ahubwo nkajya muri RNC »

Imibanire myiza Claude Muhayimana n’abamushinjura bakomeje kugaragaza ko yari afitanye n’abatutsi, yavugurujwe n’uwahoze ari umugore we ariko bakaba baratandukanye madame MEDIATRICE Musangeyezu , ejobundi taliki 9 Ukuboza,madame Mediatarice yagaragaye mu rukiko aje nk’umutangabuhamya w’uwahoze ari umugabo we, aho bombi bari bicaye harimo nka metero 6 kandi nawigeze asuhuzanya n’undi kuko ngo batagicana uwaka nk’uko byemezwa n’uwahoze ari umugore we.

Bimwe mu bibazo byabajijwe uwahoze ari umugore wa Muhayimana byibanze ahanini kukumenye imyitwarire ye mu gihe cya jenoside na mbere yayo, Pereizda uhagariye iburanisha yamubajije niba koko Muhayimana yarakundaga abatutsi undi asubiza abihakana.

Mu biganiro byumvirijwe mw’ibanga, hari aho uwahoze ari umugore wa Muhayimana Claude yumvikana agira ati « Uriya ni mubi kurusha Rucyahana. Sinumva n’ukuntu yemeye kubyarana nanjye”.

Nyamara Claude Muhayimana avuga ko yakijije umugore we abicanyi, ibi kandi n’umugore ntabihakana kuko hari aho yabwiye urikiko ati » kuba yarankijije ntibumukuraho icyaha cy’abandi atakijije ahubwo akabica ».

Mu buhamya bwe uyu mugore we yakomeje gusaba Muhayimana gutanga amakuru y’ukuri kubyabaye muri jenoside cyane ko byose yabibonye, yaramubwiye ati « Nasezeranye kukurinda nk’umugabo wanjye nk’uko nawe wandinze,ariko nakwinginze vugisha ukuri kugirango abataramenya aho ababo bishwe bari,bahamenye bashyingurwe »

Uru rubanza rwa Claude Muhayimana ruri kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, rwatangiye kuburanishwa kuva taliki ya 22 Ugushyingo uyu mwaka,biteganyijwe ko bitarenze taliki ya 17 Ukuboza uyu mwaka ruzaba rwapfundikiwe.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 5 =