Birasanzwe ko ushinjwa ibyaha yihindura uwakorewe icyaha

Bertrand Phesans/ Psychologue Source: Internet

Ibi byatangajwe na bwana Phesans Bertrand impuguke mu bumenyamuntu imaze imyaka irenga akorana n’urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu bijyanye no gusuzuma ubuzima bw’imitekereze y’ababuranyi, ni mugihe urubanza rwa Claude Muhayimana ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi rukomeje kumva abatangabuhamya b’impande zombi.

Bwana Phesans Bertrand avuga ko yasuzumye Bwana Claude Muhayimana agamije kumenya niba koko amateka ye ya mbere ya jenoside hari aho yaba yaramugizho ingaruka bikaba aribyo bitera kuba rimwe na rimwe mu rukio yaragiye atanga amakuru anyuranye ku ngingo imwe. Iyi mpuguke yagaragarije inteko iburanisha ko yasuzumye Claude Muhayimana igasanga nta kibazo na kimwe afite cyatuma yibagirwa ngo keretese abikoze nkana » yaragize ati « Claude Muhayimana ni muzima mu mutwe ndetse no mu mitekerereza,nta burwayi nta buke afite »

Claude Muhayimana umaze igihe akorwaho iperereza n’inzego z’ubutabera z’ubufaransa muri uru rubanza byagaragaye ko yagiye havuwa amakuru anyuranye agaragaza uurhare rwe mu bitero byahitanye abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, aho nawe ubwe yiyemerera ko mu gihe cya jenoside atigeze abasha gusohoka iwe cyane ko yari arwaye, ibi rero uruhande rw’abahagarariye ubushinjacyaha bakomeje kubifata nko kuyobya uburari cyane ko amakuru menshi yerekanye ko Claude Muhayimana yafatanyije n’abajandarume ndetse n’interahamwe mu bwicanyi bwakorewe abatutsi, aho yakoreshaga imodoka yari asanzwe atwara za GUEST HOUSE de KIBUYE, mu kubageza mu misozi ya za BISESERO n’ahandi babaga bagabye ibitero.

Impuguke mu bumenyamuntu Bwana Phesans Bertrand, niho ahera ahamya ko imyitwarire ya Claude Muhayimana mu rukiko adafitanye isano n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ahubwo ngo « ifitanye isano n’ububeshyi bwo mu rwego rwo hejuru ».

Claude Muhayimana w’imyaka 60, ni umunyarwanda ufite ubwene-gihugu bw’ubufaransa, akurikiranyweho kugira uruhare mu bwicanye bwabereye ahantu hanyuranye mu cyahoze ari perefagitura ya Kibuye cyane ku Kiliziya Kibuye,kuri Stade Gatwara, mu misozi ya Bisesero n’ahandi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 18 =