Rwamagana: Biyemeje gukora cyane kugira ngo bahore ku isonga
Byatangajwe ubwo mu Karere ka Rwamagana haberaga umuhango wo kwakira indahiro z’abagize Komite Nyobozi y’Akarere n’ ihererekanya bubasha hagati ya komite ya njyanama icyuye igihe na komite ya njyanama nshya.
Abatowe biyemeje gukora bidasanzwe, kongera umusaruro, kusa icyivi no gukorana umurava n’ubufatanye mu nzego zose.
Nyirabihogo Jeanne D’Arc ni umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rwamagana ati “nkuko nagiriwe icyizere n’abaturage bakantora, nje gufatanya na bagenzi banjye kugira ngo duteze imbere akarere kacu, duhereye kubyo dusanze cyane ko ari akarere gahora ku isonga, dukore cyane kugira ngo tubashe kuguma ku mwanya wa mbere”.
Yakomeje agira ati “tuzaharanira gutanga serivise nziza inoze k’umuturage, ahari ibidatunganye neza twongeremo imbaraga duharanire guhora ku isonga. Ikindi tuzakangurira abashoramari kuza gushora imari hano mu Karere kacu, tuzanoza imiturire, twubahiriza igishushanyo mbonera cy’Akarere, tuzavugurura inyubako zishaje zibe inyubako zijyanye n’igihe muri uyu mujyi wa Rwamagana”.
Rangira Rambert ni Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana; ati “nka komite nshya y’abajyanama, tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo akarere kacu aho kari kageze katazasubira inyuma, tukaba twijeje Komite nyobozi, abayobozi bandi batandukanye n’abandi bafatanyabikorwa gushyiramo imbaraga kugira ngo n’amaraso mashya tuzanye tubashe kwesa imihigo”.
Mbonyumuvunyi Radjab ni umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wongeye gutorerwa kuyobora aka Karere, yagize ati “Iyi manda nongeye gutorerwa ni manda isaba gukora cyane, isaba kuryama gakeya, abantu bagakora amasaha menshi kandi bakongera imbaraga ndetse n’umurava bitewe n’umwihariko w’iyi manda”.
Yavuze ko ibyo batabashije kugeraho neza birimo ubwisungane mu kwivuza, muri manda zabanje, kuri ubu bagiye gushyiramo imbaraga cyane; ntibazagarukire kuri 86 na 90 % ; ahubwo bakagera ku 100%.
Naho ku bijyanye n’uburezi ngo bamwe na bamwe mu bana bajyaga bata ishuri; kuri ubu bakaba barabonye amashuri hafi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabahaye, ahakorwaga urugendo rurerure hakaba hatagihari; ahari ubucucike abana b’abanyarwanda bakaba bagiye kwiga neza kurushaho binavuze ko n’abana bajyaga mu muhanda b’inzererezi batazaba bafite umwanya kuko bazaba bafite nibura aho babashyira mu buryo bwo kubitaho ku buryo bw’umwihariko.
Ikindi bazashyiramo imbaraga n’ikijyanye n’ubuzima n’ubuvuzi kuko bazongera poste de santé kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze babashe gukora biteze imbere bateze n’igihugu imbere.
Aka Karere kajemo izindi mbaraga nshya, kuko ubusanzwe nyobozi bakoraga ari babiri gusa; Umuyobozi w’Akarere n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Ubu hakaba hiyongereyemo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.