1% mu bana 818 basambanijwe niwe wahawe ubufashwa mu by’amategeko

Bamwe mubari bitabireye gutanga ibitekerezo kuri ubu bushakashatsi bwa CLADHO

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu  uba taliki ya 10 ukuboza buri mwaka, Impuzamiryango y’Uburenganzira bwa Muntu CLADHO yasohoye ubushakashatsi ku bana b’abakobwa batewe inda. Aho 1% mu bana 818 batewe inda ariwe wahawe ubufashwa mu by’amategeko. AJPRODHO Jijukirwa yemeza ko igiye kongera ingufu mu gufasha abana b’abakobwa baterwa inda kubona ubutabera.

Evariste Murwanashaka ushinzwe Ibiganiro n’Uburenganzira bw’Umwana mu Mpuzamiryango y’Uburenganzira bwa muntu CLADHO Collectif des Ligues et Associations de Défenses des Droits de l’ Homme niwe watangaje ibyavuye muri ubu bushakashatsi bwakozwe na CLADHO muri 2016 mu turere 10 n’imirenge 52.

Mu bana 818 batewe inda: babonye abana 4 bafite imyaka 11 banga na 0,5% batwaye inda; abana 6 batwaye inda ku myaka 12 banga na 0 ,7%;  abana 21 batwaye inda ku myaka 13 banga na 2,6% ; abana 40 batwaye inda ku myaka 14 bangana na 5%; abana 98 batwaye inda ku myaka 15 bangana na 12,9%; abana 199 batwaye inda ku myaka 16 bangana 24 ,4%; abana 251 batwaye inda ku myaka 17 banga na 30,2% n’abana 188 batwaye inda bafite imyaka 18 bangana na 23%.

Muri aba bana bose 63% bari abanyeshuri biga mu mashuri abanza, abo mu burezi bw’ibanze, ubw’imyaka 9 na 12. Abana 69% bavuze ko badasobanukiwe uburenganzira bw’umwana, naho abana 84% ngo ntibasobanukiwe  neza n’ubuzima bw’imyororokere.

Ikindi ngo kinababaje cyane nuko basanze abana 80 bangana ni 10% barabyaye kabiri. Ahanini bitewe n’ibibazo bahura nabyo nyuma yo kubyara, bakongera bagaterwa izindi nda.

Zimwe mu mpavu zituma abana batwara inda

Muri ubushakashatsi basanze abana bangana 64% batanyurwa nibyo ababyeyi babaha bigatuma abashuka abana biborohera.

13% bavuze ko biterwa no kubura urukundo rw’ababyeyi bitewe nuko nta mubyeyi ukiganira n’umwana ngo ababyeyi basa nkaho badohotse ku nshingano zabo cyangwa se bazibagiwe kubera kubura umwanya .

5% bikomoka ku makimbirane mu miryango bigatuma abana batisanzura ngo basabe ibyo bakeneye babihabwe n’ababyeyi ahubwo  bakabihabwa n’ababashuka babafatanya n’ibibazo bafite. Ndetse ngo hari n’abagabo bagirana ibibazo n’abagore bakihimurira ku bana.

Ibyiciro by’abateye aba bana inda

49% byabateye aba bana inda basanze ari urubyiruko, harimo abamotari, abanyonzi, n’abanyeshuri bo muri za kaminuza bari hagati y’imyaka 25 na 30.

Naho 20% ni abagenda mu miryango yabo n’ inshuti bamenyaniye mu miryango yabo.

17% bavuze ko ari abantu bahuye bwa mbere mu birori bikarangira bakoranye imibonano mpuzabitsina.

Ubu bushakashatsi bwanasanze bamwe muri abana imiryango yabo yarabahaye akato inabaha inkono zabo.

Ikindi nuko abana 50 bavuye mu ishuri, naho abagera kuri 90 bangana na    19% bahuye n’ihungabana. 2% birukanwa n’imiryango yabo.

Antony Busingye Umuyobozi w’ Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu n’Iterambere ry’ Urubyiruko AJPRODHO Jijukirwa yavuze ko bagiye mu gushakisha abateye aba  bana inda no gushyira ingufu mu rwego rw’amategeko kugira ngo aba bana babone ubutabera.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 × 1 =