Rusizi: Rukeratabaro Tewodori mu mboni y’urungano n’abaturanyi

Mbere ya 1994, nta n’umwe mu baturanyi ba Rukeratabaro Theodore wibazaga ko izina ry’uyu mufundi wabaye umujandarume ryazarenga imbibi z’umurenge avukamo wa Mururu ho mu karere ka Rusizi. Ko “umwana witonda kandi wubaha” yazavugwa mu buyobozi by’ibitero bizamugira ikimenyabose muri jenoside yakorewe abatutsi! Urungano n’abaturanyi barakibaza kuri uru rugendo rwamugejeje mu gihugu cya Suede, aho ubu, nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu, aburana mu bujurire uruhare akekwaho muri jenoside.

Ni bande bazi Rukeratabaro Theodore? Mu bantu barenga ijana bateraniye mu nama y’umutekano y’umurenge wa Mururu, nta n’umwe utarumvise iri zina. Abagize imiryango y’abarokotse jenoside muri uyu murenge bo bemeza ko bose bamuzi mu bigwi bye, mu gihe abari abaturanyi bo ku Winteko bamuzi nka mwene Binenwa Yohani, wo mu muryango w’Abakurankota “wavugwagamo abahutu n’abatutsi”, umwana witonda “wahindutse nk’ijuru”. Umwe mu baturanyi, wiswe Gatera Didier kubera umutekano, agira ati “twatunguwe na wa mwana w’ijwi ry’uruberereza [ndlr. ijwi ryoroheje ry’umuntu w’umugwaneza] agaba ibitero ku baturanyi, abarasa, yicisha inkota…twabonye koko ko ijuru ryaguye!”Ngo ahantu hose abantu bicwaga, abantu bazaga bavuga bati “Tewodori yamaze abantu…twe tukangira ngo ni Sindikubwabo [ndlr. Sindikubwabo Theodore, perezida wa guverinoma y’Abatabazi], naho ni mwene Binenwa wamamaye mu kurimbura abantu!”

Nyirabayazana ni ubufundi muri Jandarumori

Kwa Binenwa, ku Karambo, bari abahinzi nk’abandi, beza urutoki n’indi myaka, barya bagahaga, ariko nta matungo bagiraga; kwa Binenwa bariho nk’abandi baturanyi. Uriya muturanyi Gatera yibuka ko Rukeratabaro ari we wenyine washoboye gukora akazi ka Leta muri uyu muryango. Yibuka rwose ko “nta kabi k’uyu muryango, nta kabi ku muhungu wabo!” Na none umwe mu rungano rwa Rukeratabaro biganye amashuri abanza n’ay’imyuga bitaga CERAI, unavuga ko yamufashije gutangira kubaka akazu yacururizagamo ku Karambo, ahaje kwitwa kuri “burigade” hari bariyeri yatikiriyeho abatutsi benshi, na we atangazwa n’impinduka zabaye kuri mugenzi we. Agira ati “naratunguwe pe! Twigana, dukinana agapira n’utundi dukino, tuganira nk’abasore nta bugome nabonanaga”. Mu 1990, ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba  rwo kubohora igihugu, ngo bombi bakoraga akazi k’ubufundi, Rukeratabaro yubaka ikigo cya Jandarumori ku ka Cyangugu. Uyu mugenzi we agira ati “ nyuma numvise ko yinjiye muri jandarumori. Bivuze ko yizewe, akigishwa, akanyurwa, akinjira mu kazi nk’umujandarume”, kimwe n’abandi basore ngo bashishikarizwaga kujya guhashya umwanzi.

Nyuma y’igihe gito, kitarenze imyaka, Rukeratabaro yaratashye ngo yemeza ko “akazi ka gisirikare yakanze”. Ashinga akaduka, agacuruzamo utuntu twinshi turimo inzoga n’amandazi; ariko akanacuruza n’imyenda ya caguwa mu isoko rya Kamembe. Gusa imvugo y’uko yavuye muri Jandarumori ku bushake bwe ngo yatangiye kujya ishidikanywaho kubera uruhurirane rw’ibikorwa bye na gahunda za politiki yari iriho. Umuturanyi wo ku Winteko, wiswe izina ry’umutekano rya Sinamenye, yibuka byinshi muri byo. Uretse ubwo bucuruzi bwe, Rukeratabaro ngo yari afite urubyiruko yatozaga ibintu nk’ibya gisirikare, ibyagaragaraga ni nka “mucakamucaka” babyukiragamo. “Nyuma twatunguwe n”uko aba bose ari bo baduteraga za gerenadi”. Na none ngo nyuma gato y’ishingwa ry’ishyaka CDR Impuzamugambi na Bucyana Maritini wavukaga hafi aho hitwa I Tara, umuryango w’Abakurankota wacitsemo ibice uvukamo ishyirahamwe ryiswe UBEMFI, ryagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi ku Winteko n’ahandi.

Ubumwe bwa bene Mfizi

Ese mu gisekuru cy’Abakurankota haba harimo uwitwaga Nkota? Baba abaturanyi, yaba se umwe mu muri uyu muryango wabibajijwe, nta n’umwe ufite igisubizo gihamye. Hari abemeza ko ari ukubera kugaragaramo abaratinyaga kugira urugomo, ubugome, kudatinya…Ibi byenda gusa n’amateka avugwa n’umusaza Yaramba Noheli, wahinduriwe izina, ushingira iri zina kuri umwe mu basekuru babo witwaga Rududura, umuhinza wari utuye hagati ya Karambo na Bugayi. Ngo iyo yabonaga umuntu utahazwi yagiraga ati “iyi nkoko itatoreraga hano ni iya he?”. Ubwo ngo bakamujyana ahitwa mu gihondohondo bakamwica, akenshi atewe inkota. Ibi ngo byagiye bibaho mu bihe bitandukanye ku miryango yimukiraga muri kariya karere, irimo iy’abatutsi b’Abakongeza, Abahire n’Abasate, n’ubundi bahizwe bakarimburwa muri jenoside.

Sekuruza w’Abakurankota yitwaga Mfizi. Gusa mu bakurankota barimo nk’abakomoka k’umuhungu Ntacyabukura wari ufite abagore babiri, umwe i Gihango undi ku Winteko. Ngo mu gihe abo ku Winteko bicaga abatutsi, ab’i Gihango bo baricwaga! Amanyura yari muri uyu muryango ngo yatumye mu 1992 havuka umuryango ushimangira ubumwe bw’Abakurankota. UBEMFI, ubumwe bwa bene Mfizi, itangira bahana amafaranga, ariko baheza “abihutuye”, bakora inama zirimo umuhezo, zaje kuvamo izo guhiga abatutsi. Umusaza Yaramba agira ati “iyi UBEMFI ni umwe mu musaruro Rukeratabaro yari akuye mu kazi ka Leta, dore ko ari mu bayishinze banayiyoboraga, ni kimwe mu kiguzi yishyuye abayobozi bamuhaye akazi”.

Perefe Bagambiki yagiye kumushinjura!

“Tekereza na we mwene Binenwa wo ku Kabahinda, aho perefe muzima uyobora perefegitura yose amumenya, kugeza ubwo ajya kumushinjura mu rukiko!”. Ibi umukecuru T M abivuga atangaye cyane. Uretse ibitero byo ku Winteko, Nyakanyinya na Mibirizi, Rukeratabaro anakurikiranywe n’urukiko ku bwicanyi bwabereye muri sitade Kamarampaka, bivugwa ko bwayobowe n’uwari Perefe Bagambiki Emmanuel ubwe wari perefe wa Cyangugu. Uyu yaje kugirwa umwere n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyriweho u Rwanda [TPIR]. Abakurwaga kuri Kamarampaka ngo bajyanwaga kwicirwa ahitwa mu Gatandara, aho bamwe ngo babaryaga bimwe mu bice by’umubiri birimo umutima!

Umwe mu babyeyi barokotse jenoside ariko wakorewe iyicarubozo rishingiye ku gitsina we yemeza Rukeratabaro atari ashamadutse ku buryo yakamenyanye n’abayobozi. Izi soni cyangwa se kudashamaduka ngo bigaragarira ku buryo “interahamwe ze zinjiraga zidakoma, nta no guhumeka, ku buryo kumenya n’ugiye kuguhemukira agusambanya byari bigoye”. Iki gikorwa ngo cyaberaga mu nzu bari barakusanyirijwemo ayita BURENDE, bagomba kurindirwamo umutekano!

Ku wa 27 Kamena 2018, ni bwo Rukeratabaro Theodore, ubu ufite imyaka 50 y’amavuko, yahamijwe n’urukiko rwa Stockholm muri Suede ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, maze rumuhanisha igifungo cya burundu. Icyo yahanaguweho icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu, nka kimwe mu bigize  ibyaha byibasiye inyokomuntu. Mu rwego rw’ubujurire, urubanza rwe, rwatangiye muri Nzeri 2018, ruteganyijwe gusozwa muri Werurwe 2019.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 + 26 =