Rwamagana : Arasaba kurenganurwa akabona ku mitungo yashakanye n’umugabo we

Aha ni ahazwi ku izina ryo ku Gasoko kwa Emmanuel , akaba ariho Murigirwa Denise acururiza arinawe urimo gupanga neza ibyo bacuruza nk'itsinda. Ifoto: thebridge.rw

Murigirwa Denise atuye mu Mudugudu wa Kabahima, Akagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwulire ararira ayo kwarika, nyuma yo kuva mu rugo rw’uwo babanaga amara masa kandi yarahafite imitungo.

Uyu mubyeyi amaze imyaka 8 abana n’umugabo banafitanye abana babiri, ariko ntibigeze basezerana imbe y’amategeko; acuruza ku gasoko aho bita kwa Emmanuel mu Murenge wa Gishari. Akikiye umwana muto arimo kumwonsa, avugana ikiniga, umubabaro n’agahinda kenshi amarira ashoka ku matama;… yagize ati “ Nijye wirebaho ku bintu byose, ari ubukode bw’inzu, ubwisungane mu kwivuza, kwambika abana no kubashakira ibibatunga, none umugabo ngo singire icyo nkura mu nzu niba ntazanye agatabo kariho amafaranga.”

Yemeza ko intandaro ari amafaranga ari ku gatabo cy’itsinda ryo mu isoko, uyu mubyeyi acururizamo, kuko umugabo we ashaka ko azana amafaranga ari ku gatabo akayamuha akikemurira ibibazo kandi ari ay’itsinda.

Agira ati “ Agatabo nubwo kariho amafaranga si akanjye ni ak’itsinda ryo mu isoko, nubwo ndi umubitsi kuri aka gatabo ariko singafiteho uburenganzira njyenyine, ikindi igihe cyo kugabana ntikiragera, ubu kuko gakomeje guteza ibibazo nanagahaye uwo turi kumwe muri komite y’itsinda aba ariwe ukabika. Nabibwiye abayobozi b’inzego z’ibanze barambwira ngo ningende nyine singire icyo njyana. Sinorohewe n’ubuzima mbayeho kuko naho ndimo gucumbika ni kwa mwene mama mu kazu gato k’icyumba kimwe tukabanamo hamwe n’abana batanu”.

Uyu mubyeyi ikibazo cye yakigejeje ku bayobozi b’Umudugudu baramubwira ngo afate imyenda agende cyangwa ngo niba umwanzuro bamuhaye atawemera ajye ku Kagari.
Yagize ati “Jyewe ntabwo nafata abana bonyine tutagabanye ibyo dufite byose birimo amasaka yuzuye umufuka, umuceri, ifu y’ubugari, ibirayi, intebe zo kwicaraho, n’utundi dukoresho turi mu nzu kandi n’ubundi nijye wari warabiguze”.

Icyo uyu mubyeyi asaba nuko atagenda imbokoboko kandi ibintu byaramuvunnye abishaka, muri ibyo byose nta na kimwe umugabo yigeze agura.
Bigaragara ko hari imiryango ibana itarasezeranye mu gihe umwe atagishaka undi by’umwihariko igihe umugabo atagishaka umugore akamwirukana akagenda amara masa.

Uyu mubyeyi yavuganye n’ushinzwe ubufasha mu by’amategeko amugira inama yo kuzajya ku Murenge akareba ushinzwe “ MAJE” akamufasha.

Me Kagabo Venuste yasobanuye ko uwo mubyeyi adashobora kuvuga ngo aragiye. Ahubwo yakagombye kujya mu nzego z’ibanze zikamukorera inyandiko z’igihe ahaviriye, n’ibyo bafatanije gushaka kuva ryari kugeza ryari. Icyo gihe iyo nyandiko aba azayikenera igihe azajya gutanga ikirego ashaka ko bagabana imitungo bafatanije gushaka, kuko iyo mitungo aba ayifiteho uburenganzira bungana nubw’uwo mugenzi we.

Akomeza agira ati “ umucamanza ntashobora kuvuga ngo iyo batasezeranye kuko iyo bitakozwe asabwa kugaragaza ko bari barikumwe babishaka, ntakindi kimenyetso rero aba afite kereka izo nyandiko z’inzego z’ibanze zigaragaza ko runaka na runaka babanaga mu buryo bunyuranije n’amategeko batarasezeranye, bafitanye abana aba naba, bafatanije gushaka imitungo; byaba byiza bakayivuga mu rwego rwo kugira ngo batange amahoro, babaye bategetse ko wenda umugore yaba avuye aho cyangwa se n’umugabo byose birashoboka, kuko iyo agize ibyo akoresha nabi, akabigurisha kandi undi yaragiye, iyo nyandiko ishingirwaho kugira ngo igaragaze byabindi byari bihari.

ITEGEKO N°59/2008 RYO KUWA 10/09/2008 RIKUMIRA KANDI RIHANA IHOHOTERWA IRYO ARI RYO RYOSE RISHINGIYE KU GITSINA; mu Ngingo ya 39 riragira riti ”Ishyingiranwa n’igabana ry’umutungo w’ababanaga ku buryo butemewe n’amategeko Ababanaga nk’umugore n’umugabo batashyingiranywe mu buryo buteganywa n’amategeko, bashyingirwa hakurikije ihame ry’ubushyingiranywe bw’umugabo umwe n’umugore umwe.

Mu gihe umwe mu barebwa n’ibivugwa mu gika kibanziriza iki, yabanaga n’abagore cyangwa n’abagabo benshi, abanza kugabana ku buryo bungana na buri wese mu bo babanaga, umutungo bari bafitanye cyangwa bahahanye mbere y’uko ashyingirwa.Igabana ry’umutungo rivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ntirivutsa abana babyaranye uburenganzira bahabwa n’amategeko.Ibikurikizwa muri iryo gabana bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano ze.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 + 4 =