Rwamagana : Abaturage bagizweho ingaruka n’ihagarara ry’akazi bashyikirijwe ibiribwa
Bamwe mu baturage bo Kagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana bagizweho ingaruka z’ihagarara ry’akazi kabatungaga, kubera gahunda ya guma mu rugo yashyizweho na Leta mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid19, bashyikirijwe ibyo kurya mu minsi 10 birimo ibishyimbo, umuceri na kawunga.
Mukandemezo Cressence wo mu Mudugudu wa Kigega, Akagari ka Nyagasenyi ati: Narimbayeho ndi nyakabyizi, nkora ubuyede, nkakora ibiraka byo kumesera abantu, ariko ubu kubera covid19 na guma mu rugo, nta muntu wakomeza kuguha akazi nawe ntakintu yinjiza yibereye mu rugo.
Mukandemezo yavuze ko ibiribwa bamuhaye bizamufasha cyane muri iyi guma mu rugo kuko afite abana batanu nawe wa 6, iminsi ikaba ira yisunika. Yanashimye agira ati ” Ndashimira ubuyobozi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uba wadutekerejeho, kuko ubuyobozi bw’iki gihugu ni bwiza bwegera abaturage uhereye mu masibo, bukareba abababaye kurusha abandi bukagira inkunga bubagenera”.
Nsanzumuhire Radjabu wo mu Mudugudu wa Kavuro, ubusanzwe yakoraga akazi ko mu ma taxi ashakisha abakiliya. Yagize at ” Ubu muri iyi minsi karahagaze imodoka zaraparitse twese turi muri guma mu rugo, kubera covid ngo turebe ko iki cyorezo cyakoroha. Ubu imibereho yari ntayo byongeye ko mfite umudamu n’abana 5”.
Imfashanyo yabonye ngo izamufasha n’umuryango we babone umutuzo muri iyi minsi bakibifite. Nawe yashimiye agira ati ” Ndashimira ubuyobozi buba bwabashije kutwibuka ko turi mu rugo bukaduha ibidutunga”.
Nyiraminani Josephine wo mu Mudugudu w’Umuganura mu Kagari ka Nyagasenyi ayagize ati ”Nta munsi y’urugo ngira, ntaho nagiraga mpinga, uretse guca incuro gusa nabona aho nkorera igihumbi nkagenda nkagikorera ubuzima bugakomeza. Ibi biribwa mbonye biragira icyo bimarira n’utwana twange 2 mbana natwo muri iyi guma mu rugo”.
Mbonyumuvunyi Radjabu, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, yavuze ko mu Karere ka Rwamagana bafite ingo z’abantu bagizweho ingaruka na guma mu rugo zigera ku 7.076 zigizwe n’imiryango ibihumbi 21.621 bakeneye ubufasha.
Uyu muyobozi yagize ati ” Turi hano nk’abayobozi twaje guhagararira Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nyuma yo kubona ko igihugu cyugarijwen’icyorezo cya corona virusi, muri bwabushishozi bwe, kureba kure, no gukunda abaturage yasabye yuko abantu baguma mu rugo kugira ngo hagabanywe ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo”.
Yakomeje agira ati ” Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yadutumye ngo turebe ba baturage batagifite imirimo ibatunga yahagaze kugira ngo babashe kubona ikibatunga.Buri muturage bigaragara ko ibyo yakoraga byamutungaga byahagaze bitagihari, arahabwa udufuka dutoya 3 turimo umuceri, akandi ibishyimbo, akandi kawunga cyangwa ifu y’ibigori ishobora kuvamo umutsima, cyangwa igikoma. Ubu bufasha si ubw’Akarere ni ubwatanzwe ku rwego rw’Igihugu kugira ngo bushyikirizwe abaturage bahuye n’izongorane”.
Yasabye abafashe amafunguro kuyafata neza ngo barebe ko iyi minsi 10 ya guma mu rugo bayisoza nta muntu ushonje cyangwa ngo ahure n’ikibazo.
Iki gikorwa cyo gutanga ibiribwa cyafashijwemo n’abakorera bushake barimo urubyiruko, babanje gupimwa covid 19 kugira ngo birinde ko bakora kugafuka noneho ugatahanye mu rugo akaba yatahana coronavirusi. Buri muntu yapfunyikiwe kuko kwa kuvana icyo gutwaramo mu rugo bashobora gukwirakwiza icyorezo.