Ibihumyo ni ibiribwa byongera amaraso

Ibihumyo bimaze gusarurwa, bigiye gutekwa. Foto: Anne

Ibihumyo n’ibihingwa byihariye bitagira indabo n’imbuto ahubwo bigira ingofero isimbura amashami n’amababi bikaba bituma abantu banoza imirire myiza.

Umunyamakuru wa The Bridge Magazine yaganiriye na Nteziryayo Ignace, ushinzwe ubuhinzi mu mushinga Hinga Weze, uterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID; amusobanurira akamaro k’ibihumyo (mushroom) aho ubiriye aba yiteganyirije mu kurinda  umubiri we.

Iyo umuntu akunze gushyira mu mirire ye ibihumyo bifasha umubiri we kudafatwa n’indwara z’imirire mibi.

Ibihumyo bikungahaye kuri vitamini B, C na D. Vitamini B  akaba ari nziza ku ruhu kandi inafasha mu kurinda indwara z’umutima. Byongeye  vitamini B2 na B3 igira uruhare mu gukomeza  gukorwa kw’amaraso.

Vitamini D ifasha gukomeza amenyo n’amagufa, ikaba inafite akamaro mu kwigabanya k’uturemangingo no mu budahangarwa bw’umubiri.

Ibihumyo nibyo byonyine bidakomoka ku nyamaswa byifitemo izi vitamini, bikaba binihariye ku bantu barya imboga batarya inyama. Ibihumyo bifite intungamubiri kamere ya vitamini D, ariko yiyongera igihe ibihumyo biri mirasire y’izuba.

Umuntu ukunda kurya ibihumyo ntakunze kurwara indwara zo kugira amaraso make kuko byongera amaraso. Ibihumyo bituma igifu n’umwijima bikora neza, ikindi nuko umubiri ugira ubushobozi bwo kwirwanaho mu kurinda indwara, kandi ibihumyo birinda indwara ziterwa n’ibinure ku bantu babyibushye, bashaka kunanuka.

Ikindi nuko ibihumyo bifasha  umubiri mu igogororwa ry’ibindi biryo umuntu aba yariye.

Imigina y’ibihumyo yatewe mu nzu ariko ahantu hari urumuri. Foto: Anne

Uko ibihumyo bihingwa

Ignace yanavuze uko ibihumyo bikorwa (artificiellement), kugira ngo abantu bongere imirire cyangwa se bayivugurure.

Ubuhinzi bw’ibihumyo buhingwa mu butaka cyangwa mu migina. Akaba ari

bumwe mu buhinzi bukorerwa ku butaka buto kandi bwiza ni ukuvuga budafite indwara; ku buryo bwakwangiza umusaruro. Umugina umwe ushobora kuba hagati ya garama 800 kugeza ku kilo. Umugina aba ari uruvange rw’ibyatsi biseye babibamo umwayi (umwayi ni nk’imbuto). Ibihumyo byera vuba, hagati y’iminsi 7 ni 10.

Umunyamakuru amubajijwe aho imigina iva? Yasubije ko hari ibigo bishinzwe gukora imigina, abahinzi bakajya kuyigurayo.

Ignace yavuze ko ibihumyo bidahingwa ahabonetse hose. Ahahingwa  ibihumyo ntago hagomba kuba hegereye ingarani, umusarani n’ ibidendezi by’amazi, kuko byakwangiza umusaruro w’ibihumyo cyangwa bikarwara.

Ibihumyo byatewe mu ibase, bigejeje igihe cyo gusarurwa. Foto: Anne

Umugina ushobora kumara iminsi 40 kugera kuri 45. Metero imwe kuri imwe ushobora gushyiraho imigina 64. Iyo migina ugomba kuba wayisakariye mucyo twakita igisharagati, ahantu hari urumuri nta mwuka mubi winjiramo; ngo ushobora no gushyira mu ibase; aho ushobora gushyiramo imigina 10 ku buryo mu cyumweru uba wabonye ibyo kurya.

Ignace yakomeje avuga ko ibihumyo birimo amoko menshi agera ku bihumbi 14, ariko ibishobora kuribwa akaba ari 3000. Mu bihumyo harimo ibifite uburozi ku buryo umuntu abiriye byamwica. Hari ibyimeza mu mushyamba biribwa ndetse n’ibitaribwa.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 16 =