Amerika: Bwa mbere mu mateka igize Vice Perezida w’Umugore “Kamala Devi Harris”

Kamala Devi Harris, Umugore wa mbere ubaye Vice Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Photo: Twitter

Kamala Devi Harris ufite inkomo ku Mugabane w’Afurika na Asia niwe mugore wa mbere ubaye Vice Perezidente Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yararahiriye uyu mwanya taliki 20 Mutarama 2021 hamwe n’uwatorerwe kuba Perezida w’iki gihugu Joe Biden mu gihe cya manda y’imyaka 4.  

Mu mpera z’umwaka ushize  2020  taliki ya 3 Ugushyingo, nibwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika habaye amatora ya Perezida  wa 46 w’iki Gihugu, aho  ishyaka ry’abademokarate (Democratic Party ) ryari rihagarariwe na Joe Biden ndetse na Kamala Harris  baje  no kuyatsinda  bahigitse Perezida wari uriho, wo mu ishyaka ry’aba repuburike (Republican Party) Donald Trump;  utarigize yakira neza gutsindwa  amatora we n’abayoboke be kugeza ubwo bigaragambije  habura iminsi mike gusa kugira ngo  abari batorewe kuyobora muri manda nshya  barahire.

Kamala Devi Harris  niyo mazina ye akaba ariwe mugore wa mbere ubaye Vice Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika  nka kimwe mu bihugu bikomeye ku Isi. Ni nawe wa mbere ubaye Vice Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika    watowe n’imbaga nyamwinshi muri iki Gihugu.

Afite inkomoko muri Afurika na Asia ibwizwi ku izina rya (African American na Asian American). Nyina umubyara afite inkomoko mu gihugu cy’Ubuhinde naho Se umubyara akomoka muri Jamaica. Ababyeyi be bahuriye muri Amerika ari naho Harris yavukiye.

Kamala Harris yavukiye Oakland, California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika,  taliki ya 20 Ukwakira 1964.   Ise umubyara yitwa Donald J. Harris, Mama we ni Shyamala Gopalan.

Kamala Harris,   nyuma yo kuba umunyapolitiki, umunyamategeko n’umwanditsi yabaye umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uva muri Leta ya California kuva 2017 kugera 2021. Yanabaye Umwunganizi Mukuru muby’amategeko muri California (Attorney General) kuva 2011 kugera 2017.  Yize amategeko muri Kaminuza ya Howard University na University of California, Hastings College of the Law.

Kuva arangije Kaminuza yakoze imirimo itandukanye ariko igize aho ihurira n’amategeko nkuko ariyo yari yarize.  Akiri umusenateri  muri 2017  yagiye akora ibintu byinshi bitandukanye nko gushaka impinduka mu buvuzi, mu misoro n’ibindi bigiye bitandukanye.

Kamala Harris yongeye kwamamara cyane ubwo yumvikanye anenga  ubuyobozi  bwa Perezida ucyuye igihe Donald Trump ubwo we yari akiri umusenateri.

Kamala Harris arubatse, afite umugabo w’umwunganizi muby’amategeko (Attorney) yitwa Doug Emhoff  bafitanye abana 2 Kamal Harris abereye  mukase.

Kamala Harris akunda kugaragaza mama we umubyara  nk’umwe mu bantu bakomeye mu buzima bwe kandi yigiyeho byinshi; nkaho akunze kwifashisha amwe mu magambo n’impanuro yajyaga amubwira akiriho. Ahamya ko gukurikiza impanuro z’uwamwibarutse ari kimwe mu by’ingenzi byamugize uwo ariwe uyu munsi.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 × 10 =