Umwaka  urashize  icyamamare mu mukino wa basketball Kobe Bean Bryant  atabarutse

Kobe Bean Bryant n'Umukobwa we Giana Bryant bazize impanuka y'indege kuwa 26 Mutarama 2020.

Kuwa 26 Mutarama 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwumwe mu bihangange Isi yarifite mu mukino wa basketball ndetse  n’umukobwa we  Giana Bryant wari uzwi ku izina rya Gigi.  Bapfuye bazize impanuka  y’indege  ahitwa Calabasas muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.

Kobe Bean Bryant yavutse  taliki 23 Kanama 1978 Philadelphia ariko  yaje  gukurira mu gihugu cy’ Ubutaliyani. Yari umunyamerica ukina umukino w’amaboko uzwi nka basketball  ndetse yawukinaga nk’umwuga  aho  yamaze  imyaka  20 akinira ikipe yitwa  Los Angeles Lakers  yo muri NBA (National Basketball  Association).

Yabaye umukinnyi mwiza w’ibihe byose, yanafashije ikipe ye ya Lakers kwegukana ibikombe bigera muri 5 bya shampiyona ya NBA.  Nyuma yo  kwitwara  neza  mu bihe bitandukanye yaje kugirwa umukinnyi w’agaciro cyane muri 2008 ibizwi nka MVP (Most Valuable  Player).

Sibyo gusa kandi  kuko yanabaye umukinnyi watsinze amanota menshi kurusha abandi inshuro zigera muri 2.

Kobe Bean Bryant utakibarizwa kuri iyi Isi, ariko uri mu mitima ya benshi.

Kobe Bean Bryant yatangiye gukina basketball nyuma yo gutoranywa nk’umukinnyi mwiza mu mashuri makuru ahagana 1996 yatangiriye muri ekipe ya Lakers.  Kuri ubu, ikinamo ibindi bihangange tuzi nka Lebron James uzwi nka King James. Aha akaba yaranahaboneye ibihembo byinshi bitandukanye.

Ikindi wamenya kuri uyu mugabo waje kwitazirira akazina ka ‘BLACK MAMBA” mu myaka ya za 2000.  Mu mwaka wa 2013 yagize ikibazo cy’imvune ikomeye bimuviramo kureka basketball kare muri 2015-2016, n’ubwo atabigarutseho ubwo yasezeraga.

Kobe Bean Bryant wamamaye kubera gukina umukino wa Basketball.

Kobe Bean Bryant yanabaye kandi umukinnyi wakinnye (seasons) zose 20 mu mateka ya NBA. Akaba yarahoze yambara numero 8 ndetse na 24. Sibyo gusa kandi kuko yari umwandisti, anatunganya films (producer) ndetse akaba n’umushoramari.

Bimwe mu bitabo yanditse harimo nka “GEESE ARE NEVER SWANS”, yaje gukora na film nto yitwa Dear Basketball ikaba yaranahawe igihembo muri 2018.

Taliki ya 16 Mutarama habura iminsi 10 gusa kugira ngo Kobe na Gianna bibukwe umugore we Vanessa Bryant yasabye  itangazamakuru  ko hatazifashisha cyangwa ngo herekanywe ibijyanye n’impanuka yo kuwa 26 Mutarama 2020;  kuko batifuza kubibona, yongeyeho ko umwaka wabo wabaye uwihungabana rikomeye, abibutsa ko  bafite amafoto ndetse n’amashusho  1000 bakwerekana kuri uyu munsi haterekanywe iby’impanuka. Ibi akaba yarabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Aha, Kobe Bean Bryant yari kumwe n’umuryango we (umugore we n’abana be).

Nyakwigendera yasize umugore n’abana 3 b’abakobwa,  akaba yarabereye icyitegererezo benshi bakina basket ndetse n’abandi bo mu bindi bisata bitandukanye nka cinema nkuko bagiye bakomeza kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga zabo. Imana ikomeze kumuha iruhuko ridashira.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 19 =