Rwamagana : Abaturage ba Gahengeli bagiye kwegerezwa amazi

Mu gikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’abaturage bizashyirwa mu igenamigambi n’imihigo byako mu mwaka wa 2021-2022, abaturage ba Gahengeli, basabye amazi, bizezwa kuzayahabwa n'Ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana.

Bamwe mu batuye mu murenge wa Gahengeli mu Karere ka Rwamagana, barishimira ko bagiye kwegerezwa amazi. Ibi byatangajwe kuri uyu wa 02/12/2020, ubwo akarere ka Rwamagana katangizaga igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’abaturage bizashyirwa mu igenamigambi n’imihigo byako mu mwaka wa 2021-2022.

Abaturage bafunguriwe urubuga batanga ibitekerezo,  bihitiramo ibyo ubuyobozi bwabafasha gukemura mbere kurusha ibindi bizajya mu mihigo. Bimwe mu bitekerezo byatanzwe harimo; kwegerezwa amazi, gukorerwa umuhanda uva Musha ugana Nzige, guhabwa umuriro w’amashanyarazi, kubakirwa ishuri rya Kaminuza, kubakirwa ikigo nderabuzima no kubakirwa isoko.

Ngabonziza Léonce ni uwo mu Kagali ka Kibare, yagize ati “ubundi uyu murenge wacu uri mu mirenge ihinga ikeza imyaka, ariko tugira ikibazo cy’amazi cyane kandi kimaze igihe kinini, nubwo higeze kuza umuyoboro w’amazi ariko ntiyakunze kuboneka”.

Yavuze ko ikintu kibatunze ubu ngubu, ari ukureka amazi  muri shitingi mu gihe cy’imvura, ariko mu zuba bagahangayika.

Ati “ ubu turishimye kuko ubuyobozi buba bwatwegereye bukaza kureba ibibazo dufite kandi bukaba buduhaye icyizere cy’uko tugiye kuzabona amazi.

Muyizigire Oliva utuye mu murenge wa Gahengeri, akagari ka Kibare, nawe ahamya ko ikibazo cy’amazi  kibahangayikishije cyane kubera ko naho bagize ngo bakuye amazi ari kure kuburyo bakoresha ibirometero birenga 3. Yagize ati “ ubusanzwe ni mu kabande, harazamuka cyane, iyo udashoboye kujya kuyizanira woherezayo umwana akaza  yatinze bikamuviramo gukerererwa ishuri”.

Yakomeje agira ati “Amazi aramutse abonetse hari ibyagenda neza birimo no kunoza isuku, tukaba twishimiye ko abayobozi batubwiye ko bagiye kuyatuzanira, bizagenda neza, kandi ubu rwose turanyuzwe.”

Kakooza Henry, Umunyamabanga Nshingawbikorwa w’Akarere ka Rwamagana, yemeje ko ikijyanye n’amazi  kizakemuka vuba, kubera imiyoboro 2, umwe uturuka Fumbwe n’undi ukomoka Karenge bakaba bagiye kubitunganya ndetse banatumije ipompo, ubu ikaba iri muri magerwa.

Mbonyumuvunyi Radjabu, Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yavuze ikibazo cy’amazi nabo bari bakizi muri Gahengeri. Yagize ati “ubu twahereye ruhande mu gice kigana mu Kagari ka Ruheri, amahirwe dufite ni uko twabiganiriyeho n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC), tubereka ikibazo cy’amazi kiri mu gice cya Nzige, Muyumbo na Karenge”. Yemeje ko igisubizo kirambye kiri mu nzira.

Uyu muyobozi yakomeje avuga bari bafite amazi ajya ku ruganda rwa Karenge yerekeza Bugesera na Kigali, ubu Bugesera bakaba bamaze kuyikuraho kugira ngo iki gice kerekeza Rwamagana kizabone amazi ahagije kuko Bugesera nayo yabonye uruganda rwayo. Kigali  bakaba barimo kubaka  izindi nganda z’amazi ku buryo ayo mazi yajyaga Kigali nayo mazi ajya Bugesera, bamaze kuyakuraho arimo akaba arimo agana mu gice cya Muyumbu na Nyakariro. Ndetse ngo hagiye no kuvaho n’igice cya Kigali kuko hari uruganda rw’amazi rurimo kubakwa ruzaba ruhagije Kigali, noneho amazi akagaruka I Gahengeri. Ikindi nuko hatangiye kubakwa ikigega ahitwa mu Bihembe, kikaba kiri mu bigega by’amazi byambere binini mu Rwanda kuko gifite m3 5000.

Ikigega, aka karere kagiraga kiri imbere ya Saint Aloys, gifite m3 600 gusa, mu gihe ikirimo kubakwa kigikubye inshuro 10.

Uturere tw’u Rwanda uko ari 30, Mu kwesa imihigo y’umwaka 2019-2020,  Akarere ka Rwamagana kabonye umwanya wa 3.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
36 ⁄ 12 =