Rwamagana: Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kizorohereza abakigana

Ikigo gishya cya Rwamagana, kizajya gisuzuma ibinyabiziga 200 ku munsi, cyatwaye 1.054.666.666frws.

Abatwara ibinyabiziga bo mu Ntara y’Iburasirazuba barishimira ikigo bubakiwe kizajya kibafasha gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo. Kuko bakoraga urugendo rurerure bajya gushakira iyi serivisi i Kigali, bikanabatwara amafaranga menshi.

Umuyobozi wa Buganza Transport Company, Niyonsenga Peter Ismail yavuze ko kujya gusuzumisha ibinyabiziga i Kigali, byabagoraga kuko  iyo bababwiraga ahari ikosa bagenda bakahakoresha bagasubirayo, ariko ubu ngo bigiye kuborohera kuko ari hafi.  Yagize ati “ Imodoka yanjye yabonye contrôle (isuzumwa) kuwa gatatu, bari barayireze, nibura kugenda no kugaruka inywa ibihumbi makumyabiri (20.000) by’amavuta, ntihabuze ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000) nakoresheje, kandi hatarimo  pièce ( ibyuma) mba naguze”.

Umuyobozi w’agence ya Stella Rwamagana na Kayonza, itwara abagenzi, Niyivuga Malisura yagize ati “ iyi contrôle technique (gusuzuma ibinyabiziga), ije yari ikenewe kuko twajyaga duhura n’igihombo, iyo ugiye i Kigali ushyira amavuta mu modoka atari munsi y’amafaranga ibihumbi 25, wagira ibyago imodoka bakayirega ukongera ukagaruka, kugira ngo uzabashe kongera kwisuganya bitewe nicyo bakureze byatwaraga amafaranga menshi”.

Ikindi  ngo bitewe na gahunda babaga bahawe yo kugarukira, hari igihe byabaga ngombwa ko umuntu arara i Kigali kugira ngo abashe kubahiriza isaha, agashaka aho arara n’icyo arya. Ibintu byatwaraga amafaranga menshi n’umwanya.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko  iki kigo kizafasha abaturage b’akarere ka Rwamagana bajyaga bakenera serivisi zo kureba niba ibinyabiziga byabo bimeze neza,  ariko ngo si abo mu Karere ka Rwamagana gusa bazajya bagikoresha , kuko nabo no mu tundi turere tw’Intara y’Iburasirazuba; aritwo  Kayonza, Ngoma , Kirehe, Gatsibo na Nyagatare; bazajya bakoresha iki kigo.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yasabye abari bitabiriye uyu muhango wo gufungura iki kigo ku mugaragaro kumufasha gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko  iki kigo kibonetse k’ubufasha bwe.

Deputy Inspector of Police, Marizamunda yavuze ko iki kigo gifunguriwe rimwe n’ibindi bigo bibiri; ikiri mu Ntara y’ Amajyepfo mu Karere ka Huye, nikiri mu Karere ka Musanze mu Ntara y’ Amajyaruguru. Ibi bigo byose gahunda yo kubyubaka yatangiye nyuma yaho Nyakubahwa Paul Kagame abahaye amabwiriza yo kwegereza abaturage serivise bakenera, ubwo yari yasuye Intara y’ Amajyepfo  taliki ya 25,Gashyantare 2019.

Imirimo yo kubyubaka uko ari 3 yatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyali eshatu ( 3,164,000,000fwrs). Buri kigo gifite ubushobozi bwo gupima ibinyabiziga 200 ku munsi. Bije byiyongera kucyiri muri  karere ka Gasabo. Inshingano zabyo z’ingenzi ni ugutanga umusanzu mu gukumira impanuka z’ibinyabiziga, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no gutanga ubujyanama bukenewe kubafite ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge.

Muri aya mezi atandatu kuva Gicurasi kugeza mu Ugushyingo,  mu gihugu cyose, habaye impanuka zo mu muhanda zikomeye 341 zihitana ubuzima bw’abantu 367 naho 421 barakomereka bikomeye. Zimwe mu mpamvu zitera impanuka usanga zifitanye isano no kuba ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge, umuvuduko ukabije, uburangare n’imiyoborere mibi y’abatwara ibinyabiziga, kunyuranaho nabi ndetse no kutubahiriza ibyapa. Umubara munini wabaguye muri izi mpanuka ni abanyamaguru 122, abamotari 109 n’abanyonzi 67.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 14 =