COVID-19: Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma barataka inzara

Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu turere twa Nyarugenge na Kicukiro, baranenga imwe mu miryango itari iya Leta ibareberera ivuga ko ishinzwe iterambere ry’ubuzima bwabo nyamara kuva icyorezo cya corona virusi cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 nta bufasha na buke iyi miryango yigeze ibaha, bakaba bataka inzara.

Ntakiyimana Claude na Manishimwe Patrick batuye mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge ,bavuga ko umwuga w’ububumbyi utabashije gutunga abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma mu gihe cya corona virusi kuko batabonye aho babigurisha mu gihe cya “Guma mu rugo” na nyuma nta bakiriya babigura, akanenga imiryango ibareberera kuba nta bufasha yabahaye bakaba bashonje.

Yagize ati ’’Niba umuntu yarabumbaga ikibumbano cye akakijyana mu isoko akabona icyo kurya, kubera corona virusi ntabone abakiriya inzara yarazamutse cyane, njya gushaka akazi ko mu rugo nako karananira kubera kutamenyera umwuga wo gukora mu rugo, ubusanzwe covid-19 itari yaza nacurangaga umuduri nkabona udufaranga two kurya no gukodesha inzu none ntacyo bikimariye kuko ibitaramo byafunzwe. Ubu ngubu inzara yaranyishe cyane nabuze uko mbigenza, ntungwa n’abaturanyi rimwe na rimwe iyo hagize ugira icyo amfasha. Ndanenga imiryango itureberera twebwe abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma kuko nta bufasha bampaye yaba ibiribwa.”

Manishimwe Patrick nawe ati “Muri iki gihe cya Corona virusi usibye ubufasha Leta yatanze bw’ibiribwa, iriya miryango itari iya Leta ndayinenga kuko nta bufasha yahaye twebwe abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma by’umwihariko kandi bafite amafaranga menshi, inzara imeze nabi kandi nta bufasha na buke nari nabona buturutse mu muryango udushinzwe kuva corona virusi yaza mu Rwanda kugeza ubu.”

Ikibazo cy’inzara nk’ingaruka za Covid-19 ku bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, gituma banenga imiryango ibareberera kubera ko nta bufasha yigeze ibagezaho bagihuriyeho n’abatuye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro.

Siborurema Joseph ni umwe mu basigajwe inyuma n’amateka avuga ko imiryango ihari ariko ikaba nta gikorwa na kimwe bigeze babakorera mu bihe bibakomereye bya COVID-19 byabateje inzara ikabije.

Yagize ati ’’Imiryango itureberera si uko idahari ahubwo irenga 6, amafaranga anyura muri iyo miryango harimo COPORWA, n’iyindi miryango ntabwo agera ku bagenerwabikorwa bose, kuko nta kintu bigeze badufasha usibye Leta y’u Rwanda yaduhaye imfashanyo nk’abandi bose kuko nta kindi tugira dukora ubu turashonje inzara ni yose.”

Mukagatare Ancile, nawe ati ”Nta bufasha twabonye buvuye mu miryango itari iya Leta twumva ngo bafasha abandi bakabaha amatungo ariko twebwe ntacyo badufashije ikintu nenga ni uko ibigenewe abagenerwabikorwa bitadugeraho birimo inkunga ziboneka ntizitugereho, bari bakwiriye kudushingira koperative tukiteza imbere ntidukomeze gusabiriza ngo tubeho.”

Mukankubana Beatrice avuga ko ubufasha bwamugezeho ari ubwa Leta gusa akanenga imiryango ibareberera kuba itabegera ngo imenye uko babayeho muri ibi bihe bya COVID-19 by’umwihariko.

Yagize ati ”Ubufasha bwangezeho ni ubwa Leta y’u Rwanda, iriya miryango itari iya Leta ntacyo yadufashije ngo itwegere, ni uko inzara itwishe kandi bahari nk’ubu ndakuze sinkibasha gufata isuka nta n’aho guhinga, nta bumba namugaye amaguru ariko ntacyo iyo miryango impa nabasabaga ko bareba inyungu rusange ntibirebeho ubwabo.”

Umuryango w’ababumbyi mu Rwanda (COPORWA) uvuga ko ku bufatanye n’ubuyobozi bubegereye barimo gukurikirana ikibazo cyabo. Bavakure Vincent umuyobozi wa COPORWA agira ati ’’Tuzabasura nko mu kwa 11, ibibazo byabo dufatanyije n’inzego z’ubuyobozi dushake igisubizo, turateganya kubigisha gukora imbabura bakoresheje ibumba tuzanabashakira aho kurikura n’indi mishinga tuzabagezaho.”

Mu miryango 36 yari yaratujwe mu murenge wa Nyarugunga, imiryango icumi niyo ikeneye ubufasha bwo kubona ibibatunga bivuye mu mishinga y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma.

 

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 18 =