Rwamagana: Ahari ubutayu hatewe ibiti

Aha ni mu murenge wa Nzige, ahatewe ibiti 8.000 kuri hegitali 3.

Abitabiriye umuganda wo gutera amashyamba bahamya ko igiti gifite akamaro kanini mu mibereho yabo ya buri munsi. Ibi babivuze ubwo akarere ka Rwamagana katangizaga igihembwe cyo gutera amashyamba mu murenge wa Nzige mu karere ka Rwamagana

Ibiti byatewe ku buso bungana na hegitari 3, hakaba hatewe ibiti bigera ku bihumbi umunani.

Uzanyinzoga Souzane waterewe ibiti atuye mu mudugudu wa akanzige, akagari ka akanzu, umurenge wa Nzige, akarere ka Rwamagana, yagize ati “ Ndashimira Leta y’ubumwe ireberera abanyarwanda ikaba yaramfashije kugira ngo ibiti biterwe, aha hantu hari igihuru, uruhare rwange nagize ni ugutema ibihuru byari bihari”. Yavuze ko agiye gushyiramo imbaraga yita kuri ibi biti yaterewe akabimenera kugira ngo inturusu zikure zihuse.  Ati “Iri shyamba nterewe nirimara gukura nditezeho byinshi hamwe n’umuryango wanjye, nzakuramo amafaranga nikenure ngere no kurindi terambere nshaka kugeraho n’umusaruro waryo uzanshajishe neza ntaruhije Leta ngo imfashe.

Jean Claude Bizumutima wo mu murenge wa Nzige avuga ko ibi biti by’inturusu ari byiza kuko niyo ugitemye kidahita cyuma cyangwa ngo gicike nk’ibindi biti kuko cyongera kigashibuka ukazongera ugasarura, ndetse bikarinda ikirere.

Ntakirutimana Elias ashinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu murenge wa Nzige, yagize ati “ twazindutse tuza gutera ibiti ku butaka bw’umuturage, ibi biti biterwa ku nkunga y’akarere, icyo umuturage asabwa ni  ukuba byibuze afite hegitari y’ubutaka,  cyangwa niyo bwaba ari ubutaka bw’abaturage buhuje bugeze kuri hegitari”. Yakomeje avuga ko icyo Leta isaba ari ugutegura ubuka buterwaho ibiti ikaguterera, ikabikurikirana imyaka ibiri ntakindi kiguzi umuturage atanze. Yanavuze ko ibiti iyo byeze bigasarurwa hari umusoro winjira muri Leta, bigatanga akazi mubaza kubirangura bakabicuruza, akarusho ngo nuko ishyamba riyungurura umwuka, tugahumeka umwuka mwiza, rigakurura n’imvura .

Muberwa Gerome, Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imicungire y’ Ibiza yasabye umuturage waterewe ibiti kubibungabunga akabyitaho ibitarameze neza akagenda ashyiramo ibindi.

Yagize ati “ Nka karere twahisemo kuza gutera ibiti muri uyu murenge wa Nzige kuko kuri uyu musozi hari hambaye ubusa hari ubutayu, ntabiti by’inturusu byahabaga, habaga ibiti bisanzwe bitafite icyo bimaze”.

Taliki ya 23 Ukwakira 2020 u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 45 isabukuru yo gutera amashyamba hanatangizwa igihembwe cy’amashyamba 2020/2021. Insanganyamatsiko iragira iti « Amashyamba ni Umusingi w’Imibereho myiza y’Abaturage n’Iterambere rirambye ».

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 + 28 =