Kayonza: Koperative z’abahinzi zigiye guhabwa inkunga z’ibikoresho bizabafasha mu iterambere
Koperative 10 z’abahinzi zifashwa na Hinga Weze mu karere ka Kayonza zigiye guhabwa inkunga y’ibikoresho, bizazifasha guteza imbere ubuhinzi, kongera umusaruro no kuwufata neza.
Nkuko uyu mushinga intego yawo ari ukuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato, ufatanije n’akarere ka Kayonza, basabye buri koperative gusaba inkunga bitewe nibyo ikeneye.
Kayinamura Guy Evrard, Umuyobozi wa Hinga Weze mu karere ka Kayonza yagize ati « Twabonye ibibazo mu makoperative y’abahinzi byo kubura ibikoresho byo gufata neza umusaruro wabo, bawujyana ku isoko ukaba udafite ubwiza cyangwa ukanabapfira ubusa mu bubiko. Nyuma yo kubigisha gufata neza umusaruro no kubahugura guhinga kijyambere, uyu munsi twasinyanye amasezerano yo kuba ibikoresho byo gufata neza umusaruro ».
Niyonsaba Divine, Umuyobozi wa koperative Abajeneza ikorera mu kagali ka Rurambi, umurenge wa Nyamirama akarere ka Kayonza, avuga ko iyi koperative ihinga ibigoli, ibishyimbo n’imboga ku buso bwa hegitali 8 zihujwe mu gishanga cy’akarere ka Kayonza. Aragira ati « Iyi nkunga ikubiyemo ibikoresho byo kuhira izadufasha kwiteza imbere cyane cyane ko muri aka karere kacu gakunze kubamo izuba rinshi, ibikoresho tuzahabwa bizadufasha kuhira mu gihe cy’izuba kugira ngo tubone umusaruro mwinsi kandi mwiza. Kuko ubusanzwe twakoreshaga uburyo bwa gakondo buruhije bwo kuhira hakoreshejwe rozwari (arrosoir) hakaba nubwo byabangamiraga nizo mbuto twahingaga mu mpeshyi ».
Kayihura Jeoffrey, perezida wa koperative KOAIM Gacaca, yo mu murenge wa Murundi, ihinga ibigoli bibisikana n’ibishyimbo, ku buso bwa hegitali 380. Aragira ati « Iyi nkunga izadufasha gufata neza umusaruro, ibigori birwara aflatoxine (uruhumbu), ikunda kuza mu gihe cy’isarura gusa no mu murima izamo ariko cyane mu gusarura nibwo iba nyinshi. Tuzabona ibikoresho bituma tuzafata neza umusaruro wacu, tuwurinde aflatoxine tuwugeze ku isoko umeze neza tubone amafaranga menshi bitewe nuko tuzaba dufite umusaruro mwinshi kandi usa neza. Mbere, twasaruraga ugasanga twanitse hasi kubera ubushobozi buke, nta na hangali twagiraga, ariko ubu akarere katwubakiye hangali 2, urumva ko nitubona iyi nkunga bizadufasha cyane, umusaruro ukagera ku isoko usa neza ».
Ibi bikoresho bifite agaciro kari hagati ya miliyoni 40 na 45 z’amafaranga y’u Rwanda; bigizwe na shitingi, iminzani, imifuka idahitisha umwuka, parette, utumashini tudoda imifuka n’ibindi.
Ibikoresho kandi bizatangwa ku makoperative 63 mu turere 10, Hinga Weze ikoreramo ( Bugesera, Gatsibo, Karongi, Kayonza, Ngoma, Ngororero, Nyabihu, Nyamagabe, Nyamasheke na Rutsiro). Bikazatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 162.