Ngororero :Hinga Weze yabafashije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Turikumana Frederick na Delphine Ayingeneye barimo gushyira imborera mu murima utegurwa kuzaterwamo imyaka.

Abagenerwabikorwa b’umushinga Hinga Weze mu karere ka Ngororero, bavuga ko uyu mushinga wabigishije uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere harimo guca amaterasi, gukoresha imborera no gutera ibiti bivangwa n’imyaka. Bikaba byaratanze umusaruro.

Akarere ka Ngororero kagizwe ahanini n’imisozi, imvura yagwa ari nyinshi igatwarwa n’inkangu, ubutaka bukagenda, amazu akagenda, abantu bakabura ubuzima ndetse n’imyaka ikagenda. Umushinga Hinga Weze mu ntego zawo harimo gufasha abahinzi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, nkuko bamwe mu bagenerwabikorwa  bawo basaga 530.000 bavuga uburyo babibafashijemo.

Nyirakanyamanza Verina atuye mu murenge wa Sovu, akarere ka Ngororero, kamwe mu turere 10 uyu mushinga ukoreramo, aragira ati « Hinga Weze yadufashije gukora ibirundo by’ifumbire y’imborera tukayifumbiza igafata ubutaka, rero biri mu bidufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kuko mbere twakoreshaga imborera nke, ntigire icyo imara, ariko ubu bizagira umusaruro kuko yanadukoreye amaterasi ».

Turikumana Frederick nawe atuye mu murenge wa Sovu, aragira ati « Hinga Weze yaduhaye amashwagara dushyira mu mirima, igabanya ubusharire mu butaka ndetse inegeranya ubutaka, amazi ntabe yatwara ubutaka ngo ibumanure mu kabande, ibi rwose twabonye ari iterambere Hinga Weze yatugejejeho. Ikindi yaduhaye ifumbire y’imborerera, imvura iyo iguye ari nyinshi, ntibashe gutwara bwa butaka, kubera ko yafumbire iba yabufashe ».

Akomeza agira ati « Mbere aya materasi atarakorwa, isuri yaheraga haruguru mu gahinga, ikabikunkumura ikabigeza mu kabande. Ariko ubu ngubu aho yadukoreye amaterasi, imvura iragwa ubutaka ntibugende kubera ko amaterasi abutangira, amazi akagumamo, twahinga tukabona umusaruro ».

Turikumana yakomeje agira ati « Biriya biti akamaro bidufitiye, imvura iyo iguye, amazi ajya mu mizi y’ibiti, ubwo ngubwo ntatware isuri. Kandi ikindi biriya biti bitanga n’igicucu ku myaka, tubibonaho imishingirizo, no mu gihe cy’imvura igabanya umuvuduko ikaba nkeya ntitware ubutaka, Hinga Weze yadufashije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ».

Ikirundo cy’ifumbire y’imborera, abahinzi bayitunda bayijyana mu mirima yabo.

 

Dieudonne Mushabizi ni Umukozi wa Hinga Weze, ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Ngororero, yavuze ko ku bijyanye no gufasha abahinzi mu gukora ubuhinzi burambye no kubyaza ubutaka umusaruro mu buryo burambye, babigisha uburyo bagomba guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ibyo umuhinzi agomba kwitaho 

Icya mbere nuko agomba kumenya impamvu ikirere gihinduka ndetse nicyo aba akeneye kugira ngo ikirere kimuhe, ikirere kimuha imvura, izuba ndetse ikirere kiba gifite n’imiyaga, kikagira n’imyuka ifasha igihingwa gutanga umusaruro. Hakaba n’ubutaka butegereje ibiva mu kirere nabwo  umuhinzi aba agomba gutegura. Ubutaka bugomba kuba buteguye, niba imvura ibaye nyinshi umusaruro ntiwangirike cyangwa se izuba ryaba ribaye ryinshi ntiwangirike. Nkuko byasobanuwe na Mushabizi.

Akomeza agira ati « Icya mbere tubagira inama yo guhinga ku materasi, hari aho tuyabakorera, hari naho dusanga yangiritse tukayabasanira. Aha, icyo twabahaye n’ishwagara n’imborera, izo nyongeramusaruro zombi zifasha mu buryo bwo kwegeranya ubutaka, ubutaka rero iyo bwegeranye bubasha gufata amazi niyo imvura yaba yaguye ari nkeya ya mazi ajya mu butaka agatindamo, yaba yaguye ari nyinshi, ubutaka bubasha kubika menshi ». Yanavuze ko kugira ngo haze isuri aruko amazi aba yasagutse agatangira akamanuka imusozi. Yagize ati « ubundi iyo amazi amanutse n’ifumbire mvaruganda baba bashyize mu butaka, amazi ayitwara mu migezi akaba yakwangiza amazi akoreshwa n’abantu,  rero iyo atamanutse aguma mu butaka, ndetse n’ifumbire mvaruganda yashyizwe mu butaka igakoreshwa n’igihingwa kigatanga umusaruro ».

Ibiti bivangwa n’imyaka

 

Ikindi ngo nuko babereka ibiti bivangwa n’imyaka, harimo  arinusi, kareyanda na resena, ibiti bito bidakura cyane ariko bikagira umusaruro w’ibyatsi, bigaburirwa amatungo bikaba binafite ubushobozi bwo gukurura azote yo mu kirere itunga igihingwa, bityo umuhinzi ntatange andi mafaranga yo kujya kugura azote ku isoko, bikaba binatanga  imishingiriro, amababi ya resena ngo iyo uyagaburiye inka zikamwa yongera umukamo,  igiti cyanakuze kikavamo n’imbaho.

Mushabizi anavuga ko babigisha uburyo bwo gufata neza ibi biti kuko iyo ubiretse bigakururumba byangiza. Bakanabereka uko bakata ibiti ntibizane amashami menshi kuko igicucu kinshi gituma imyaka itazamuka n’imizi yazamutse hejuru ituma imyaka itazamuka, kuko irya ibyo igihingwa cyagombaga kurya.

Hinga Weze izakora amateresi ku buso bungana na hegitari 2000, mu myaka itanu. Aha mu murenge wa Sovu imaze kuvugurura amaterasi ari ku buso bwa hegitari 50.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 − 9 =