Ibiti: Intwaro kamere mu kuyungurura umwuka duhumeka
Ibiti bifata CO₂ bikarekura O₂, ari wo mwuka w’ingenzi duhumeka.
Ibiti ni ingenzi cyane mu buzima bwa muntu kuko bifasha mu kuyungurura no kubungabunga umwuka duhumeka.
Iyo ibiti bikura, bifata umwuka wa karuboni (CO₂) uri mu kirere, bikawukoresha mu gikorwa cya fotosinteze (photosynthèse) kugira ngo bikore ibiribwa bibitunga. Muri icyo gikorwa, ibiti birekura ogisijeni (O₂) mu kirere, ari wo mwuka abantu n’inyamaswa bahumeka.
Usibye kongera O₂ ibiti bifasha no kugabanya umwanda uri mu kirere
Amababi yabyo ashobora gufata bimwe mu bintu bihumanya ikirere, nk’umukungugu, bityo bigafasha gutuma umwuka uba mwiza kurushaho.
Ibiti kandi bifasha kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, kuko bibika karuboni mu mubiri wabyo no mu butaka.
Amashyamba n’ibiti biri mu mijyi rero bifite uruhare rukomeye mu gutuma ahantu hatuwe haba hafite umwuka mwiza kandi hakaba heza ho kubaho.
Ihirwe Diane avuga ko iyo unyuze ahantu hari ibiti wumva hatandukanye naho bitari. Yagize ati “ iyo ndi mu rugo ubushyuhe bwazamutse niyicarira munsi y’ibiti biri aho ntuye nkamererwa neza. Iyo unyuze mu muhanda ujya kuri présidence cyangwa iruhande rwa Nyandungu Eco Park wumva ubuzima, umwuka mwiza, akayaga gahehereye kakwinjiramo, ariko iyo uharenze wumva hari icyo ubuze .”
Yakomeje agira ati “ kurinda amashyamba, gutera ibiti no kubungabunga ibiti bibe inshingano ya buri wese. Iyo duteye ibiti, tuba dutanze umusanzu wo kubona umwuka mwiza no kurengera ubuzima bwacu nubw’abazadukomokaho.”
Uwahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije 2017-2019, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko hakenewe gutera ibiti byinshi mu busitani, ku mihanda, ahahurira abantu n’ahantu nyaburanga. Yagize ati
“Ibiti bikurura karuboni (CO₂) n’ibihumanya ikirere, kandi bigafasha gukonjesha umwuka.”
Ni mu gihe Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya wabaye minisitiri w’ibidukikije 2019 – 2024, mu butumwa bwiswe “Clean skies, healthy people”, yavuze ko kurinda ikirere bisaba no kubungabunga ibidukikije, avuga ko u Rwanda rwashoye imbaraga mu gutera no kongera amashyamba. Yanashimangiye kandi ko gutera ibiti buri mwaka bifasha gusubiranya amashyamba yangiritse. Aho yagize ati
“Kurinda umwuka mwiza duhumeka bisaba no kubungabunga amashyamba no gukomeza gutera ibiti.”
Ibisobanuro byamwe mu magambo yakoreshejwe
Carbone (CO₂ ) ni gaze iboneka mu kirere, ariko iyo ibaye nyinshi cyane ihumanya ikirere kandi ikagira uruhare mu ihindagurika ry’ikirere.
Photosynthèse ni uburyo ibiti n’ibindi bimera bikoresha izuba kugira ngo bikore ibiribwa byabyo kandi birekure ogisijeni ( O₂ ).
Oxygène (O₂), ni umwuka w’ingenzi cyane abantu n’inyamaswa bakenera kugira ngo bashobore guhumeka no kubaho.
