07/10/ 2026 @ 11:17:46 AM

Rwamagana: Ababyeyi barasabwa gutanga umusanzu kugira ngo abana bafate ifunguro ku ishuri

0
img 8443

Ababyeyi bo mu Murenge wa Muhazi, mu Karere ka Rwamagana, basabwe kugira uruhare mu gutanga amafaranga y’umusanzu w’ifunguro ry’abana ku ishuri, kugira ngo gahunda yo kugaburira abanyeshuri ikomeze gutanga umusaruro.

Ibi byagarutsweho mu Nteko y’Abaturage yabereye mu Murenge wa Muhazi, yahuriranye no gutangiza ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi, ndetse na gahunda yo kwakira ibyifuzo by’abaturage bizashingirwaho mu igenamigambi ry’umwaka wa 2027/2028.

Bamwe mu bitabiriye inteko y’abaturage

Mu igenamigambi, abaturage bagaragaza ibikorwa bibafitiye akamaro kandi byihutirwa, bigatangirira ku Mudugudu, ku Kagari, ku Murenge ndetse no ku Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yavuze ko mu mwaka ushize abaturage bagaragaje ibyifuzo bitandukanye birimo ibijyanye n’amashuri, imihanda, amazi n’amashanyarazi.

Ati: “Ibi bigaragaza ko umuturage afite uruhare mu igenamigambi ry’Igihugu. Iyo umuntu yagize uruhare mu gutoranya igikorwa, aranagibungabunga kuko aba azi ko ari ibye, kandi aba yaragize uruhare mu kugena iby’ingenzi bigomba gukorwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yifuriza abakuze umunsi mwiza

Umutoni yavuze kandi ko Leta yashyizeho gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ariko ko hakiri ababyeyi bamwe batagira uruhare mu gutanga umusanzu ukenewe.

Ati: “Kugeza uyu munsi, Leta yacu yashyizeho gahunda yo kurya ku ishuri ku bana bose bo muri aka Karere, ariko turacyafite ababyeyi badatanga uruhare rwabo.”

Yavuze ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yashimishije ababyeyi, kuko ituma abana badataha saa sita, cyane cyane abiga n’ikigoroba, ahubwo bakabona umwanya wo gufata ifunguro mbere yo gukomeza amasomo.

Ati: “Ni ibintu byashimishije ababyeyi cyane. Reka rero dufashe na Leta yashyizeho iyi gahunda, dutange ibyo dukwiye gutanga kugira ngo abana bacu barye neza, babone indyo yuzuye kandi babashe kwiga neza.”

Umutoni yasabye ababyeyi bafite ibibazo bibabuza gutanga umusanzu kwegera ubuyobozi bw’ishuri bakabigaragaza.

Ababyeyi basanga umusanzu ukwiye

Mutumwinka Hazina, umubyeyi witabiriye Inteko y’Abaturage, yavuze ko hari ababyeyi bamwe batitabira gutanga umusanzu w’ifunguro ry’abana.

Ati: “Ni make, ntabwo ari menshi ku buryo byatugora nk’ababyeyi. Niyo waba ufite ikibazo gikomeye cyane, washaka n’uwo uyaguza, haba no mu kibina, ariko ukishyurira umwana ifunguro.”

Ifunguro ku ishuri ryagize uruhare mu mitsindire y’abana

Emilien Niyitanga, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyarusange, ruri mu Kagari ka Karitutu, mu Murenge wa Muhazi, yavuze ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yagize uruhare mu kuzamura imyigire n’imitsindire y’abanyeshuri.

Ati: “Turashishikariza ababyeyi gutanga umusanzu, kuko ufasha mu kugura inkwi, amazi igihe yabuze, imboga n’ibindi bikoresho bikenerwa mu gutegura amafunguro y’abana.”

Yavuze kandi ko gufatira ifunguro ku ishuri bigabanya ingendo z’abana, bigatuma ababyeyi bakomeza gukora imirimo yabo batekanye.

Emilien niyitanga, Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Nyarusange

Kugeza ubu, umusanzu w’ifunguro ry’abanyeshuri biga mu mashuri abanza ni 975 Frw, mu gihe ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ari 19,500 Frw.

Nyirahabimana Josephine

About Author

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 × 20 =